ABIGA KAMINUZA BASINYIYE MUDASOBWA ARIKO BRD YARAZIBIMYE NONE IMYAKA IBAYE 3?





Yanditswe na Nema Ange

Mu gihe tudahwema kuvuga ko ireme ry’uburezi ryangijwe ku bushake na FPR kugira ngo Abanyarwanda bahere mu bujiji, ibone uko ikomeza kubapyinagaza, kuko ibizi neza ko bikomeye gutwara uko wishakiye umuntu ujijutse, tujya kumva tukumva FPR yakoze irindi bara yo iba yita “agatendo”, kakagira ingaruka ku Banyarwanda batagira ingano. Uretse no kubakenesha, kubica mu mutwe bigira ingaruka za vuba n’iz’igihe kirekire. Ubu noneho abatahiwe kwigirizwaho nkana ni abanyeshuri biga muri Kaminuza za Leta, barokotse ibyiciro by’ubudehe, noneho FPR ibategera kuri Mudasobwa kugira ngo bazarangize amashuri yabo ntacyo bamenye, ahubwo bazatahe uko baje, noneho nibagera ku isoko ry’umurimo babure icyo bajyana gupiganwa.

Inkuru dukesha Kigalisight.com yo kuwa 10/07/2022, yavugaga ko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), hari abanyeshuri binubira kuba hashize imyaka itatu nta mudasobwa zigendanwa zitangwa, bakaba babona bazarangiza amasomo batazibonye, nyamara barasinyiye kuzazishyura hamwe na bourse, ubuyobozi bw’iyo Kaminuza bukabizeza igisubizo cy’icyo kibazo, nyamara bakaba barategereje amaso ahera mu kirere.

Kuri bo nta kindi gisubizo bakeneye uretse guhabwa mudasobwa basinyiye cyangwa amasezerano agahinduka. Ibi kandi bije nyuma y’uko abazihawe mu myaka ine ishize zari izo mu bwoko bwa “Positivo”, zapfuye zitaramara amezi abiri, abazihawe bakaba barimo kuzishyuzwa ku kibi na cyiza kandi ntacyo zabamariye.

Kuba batarahabwa izo mudasobwa ngo bituma kwiga bitabagendekera neza, n’imikoro ikabagora kuko basabwa kuyitanga mu buryo bw’ikoranabuhanga. Uwitwa Elias Nayituriki yagize ati: «Umunyeshuri wiga muri Kaminuza udafite mudasobwa, kwiga biramugora. Mu mashuri yisumbuye ho mwalimu yandika ku kibaho, ariko muri kaminuza bisaba kwifashisha mudasobwa cyangwa telefone igezweho.» Yongeyeho ko izi telefone baba baraziguriwe n’ababyeyi babo, ntacyo Leta ibafashije, ariko ngo ntibiborohera kuzifashisha iyo bahawe umukoro usaba kwandika ibintu byinshi, bituma usanga hari n’igihe bajya gukodesha mudasobwa ku bazifite. Kuzikodesha rero birabananira bigatuma basohoka mu isomo uko baje, ntacyo baba bakuyemo, kandi baba bagomba kuzajya guhangana ku isoko ry’akazi nibarangiza kwiga.

Déogratias Iyamuremye agira ati: «Ufite nk’umukoro wo kwandika paje zirenga eshanu, ntibyagushobokera uri muri Computer lab, kuko ari amasaha abiri gusa uba ugomba kumaramo. Biragora kuba wawukora ukawutanga mu gitondo». Amaherezo nta yandi ni ukwemera gutsindwa.

Muri rusange bifuza guhabwa izi mudasobwa basinyiye, bitashoboka bagafashwa gusubiramo amasezerano bagiranye na Banki itsura Amajyambere (BRD), kugira ngo itazazibishyuza hamwe na buruse, nyamara batarigeze bazihabwa.

Uwitwa Olivier Shema uri hafi kurangiza amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda ati: «Nk’ejo bundi tuzasoza amasomo. Bazazidusangisha se aho tuzaba turi twarasoje? Nibaduhe izo laptop, niba byanze batubwire ngo ntabwo bikunze, byibura basubiremo amasezerano, bazikuremo». Kuri aba hiyongeraho abandi bangiwe gukora stage kuko badafite izi mashini bazishyura.

Dr Papias Musafiri Malimba, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe igenamigambi n’imiyoborere, avuga ko abanyeshuri ba UR babanjirije abatarabona mudasobwa basinyiye, bo bari bagiye bahabwa izo mu bwoko bwa Positivo, biza guhagarikwa kuko byavugwaga ko zitameze neza. Kuri ubu ngo barimo gushakisha uko haboneka abandi bakorana bajya bazitanga, ku buryo buhoraho, kandi ngo ntibyoroshye kuko indwara ya Coronavirus yatumye ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bikeya ku isoko.

Ibi rero by’aba banyeshuri bacurwa bufuni na buhoro hejuru y’uko bamaze imyaka irenze itatu badahabwa mudasobwa zabo basinyiye, ni muri wa mugambi wa FPR, wo kubeshya Abanyarwanda ko biga, ariko amaherezo bakazasohoka muri aya mashuri ari amadebe, ntacyo bavanyeyo. Tuvuge se ko BRD yabuze amafaranga yo kugura laptops abanyeshuri basinyiye, cyangwa yahawe amabwiriza yo kutazitanga?

Nema Ange