ABIMUKIRA BO MU BWONGEREZA BAKOMEJE KUVUGISHA ABATARI BAKE

Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Suella Braverman, unafite mu nshingano ze ibijyanye n’impunzi, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023, mu biganiro n’u Rwanda ku masezerano ari hagati y’ibihugu byombi mu gufasha impunzi.

Yakiriwe ku Kibuga cy’Indege i Kanombe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Clementine Mukeka.

Braverman yazanywe n’indege ya RwandAir yaturutse i Londres. Asuye u Rwanda mu gihe ibihugu byombi byasinyanye amasezerano ajyanye no kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ayo masezerano agena ko abimukira bazajya binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe hari kwigwa uburyo burambye bwo kubafasha.

Mu Rwanda hateganyijwe amacumbi bazajya babamo, ndetse u Bwongereza buzajya bubagenera amafaranga abatunga. Bazajya bahabwa serivisi zose bakenera, ababishaka babe basaba kuba mu Rwanda nk’impunzi.

Aya masezerano agena ko hazahangwa imirimo mishya ndetse n’ishoramari rishya. U Bwongereza buvuga ko bwagiranye aya masezerano n’u Rwanda kuko “rusanzwe ruri mu bihugu bya mbere ku isi bitekanye” nk’uko bigaragazwa n’ibipimo bitandukanye.

Muri gahunda za Braverman harimo ko yagombaga gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, nyuma agahura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent ndetse yagombaga kubonana na Perezida Kagame, unaherutse kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, byagarutse ku bufatanye impande zombi zifitanye mu kwakira abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibiganiro bye n’abayobozi b’u Rwanda bigamije kunoza imikoranire y’uburyo abo bimukira n’impunzi bazajya bakirirwa mu Rwanda, bazagira amahirwe yo gutangira ubuzima bushya mu gihugu.

Hari amakuru avuga ko Braverman yagombaga guhura n’abakora ishoramari bagitangira kugira ngo baganire amahirwe y’ishoramari n’umurimo ahari mu Rwanda. Yahuye kandi n’abakora ibijyanye no kubaka amacumbi ndetse anaganira n’impunzi zimaze kubaka ubuzima mu Rwanda.

Mbere yo kugira ibindi akora mu rugendo rwe, Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, asobanurirwa amateka mabi yagejeje u Rwanda ku icuraburindi ryasize abarenga miliyoni bishwe.

Braverman yari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair. Bakiriwe n’Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Monique Mukaruliza.

Ni mu rugendo rugamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi ahanini ku ngingo ijyanye n’amasezerano yo kwakira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uru ruzinduko rwe ruje na none mu gihe u Rwanda rumaze igihe kinini rusaba u Bwongereza gutanga ubutabera ku bantu batanu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bwongereza. Abo barimo Célestin Mutabaruka, Vincent Bajinya wiyise Vincent Brown, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza na Nteziryayo Emmanuel.

Abajijwe ku bijyanye n’abimukira, Minisitiri Braverman yavuze ko mu kwezi gutaha, hategerejwe umwanzuro wa nyuma w’Urukiko rw’Ubujurire, bityo ko nyuma yaho, hazahita hatangira gushyirwa mu bikorwa ibikubiye mu masezerano u Rwanda n’u Bwongereza byasinyanye, agena ko abimukira binjiye muri icyo gihugu binyuranyije n’amategeko boherezwa mu Rwanda. Yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, bakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 18 Werurwe 2023. Ni uruzinduko rw’iminsi aho ku munsi wa mbere warwo Minisitiri Braverman yasuye umudugudu wahawe izina rya “Bwiza Riverside Homes ”, uzatuzwamo abimukira bazoherezwa mu Rwanda n’u Bwongereza. Yanasuye Norrsken House Kigali, abona uburyo ba rwiyemezamirimo bafashwa kubyaza umusaruro imishinga yabo.

Braverman yabajijwe igihe amasezerano yasinywe n’impande zombi azatangirira gushyirwa mu bikorwa, ku buryo abimukira ba mbere bakirwa mu Rwanda. Mu gusubiza yavuze ko ibyo bizaba “mu gihe cya vuba”. Yakomeje agira ati: «Twatsinze urubanza mu Rukiko Rukuru rw’u Bwongereza mu mpera z’umwaka ushize, aho abacamanza bakuru bemeje ko aya masezerano akurikije amategeko, ko ajyanye n’amahame y’uburenganzira bwa muntu ndetse n’ibiteganywa ku rwego mpuzamahanga, kandi ko u Rwanda ari igihugu gitekanye

Braverman yavuze ko aho ibintu bigeze ubu, ari uko ikibazo kiri mu Rukiko rw’Ubujurire, aho mu kwezi gutaha abacamanza batatu bazafata umwanzuro wa nyuma. Yavuze ko mu gihe na none umwanzuro wasohoka ugaragaza intsinzi ku ruhande rw’u Bwongereza “ hakurikiraho mu gihe cyihuse gushyira mu bikorwa ibiri mu masezerano yacu”.

Usibye gusura ahazatuzwa abimukira bazava mu Bwongereza, Braverman yavuze ko impande zombi zasinye amasezerano y’inyongera “agamije kongera ubufasha bugenerwa abantu bazimurirwa mu Rwanda”. Braverman yavuze ko ikibazo cy’abimukira binjira mu bihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kiri gufata intera, ariko ko aya masezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza azaba ikiraro mu gukemura iki kibazo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Bwongereza buri gukora ishoramari mu Rwanda rigamije guha amahirwe meza “abimukira n’Abanyarwanda”. Ati : «Twiteguye gukorera hamwe kugira ngo tugira uburyo bushya budufasha gukemura duhereye mu mizi ibibazo by’abimukira ku isi. Ibi ntibizafasha gusa kurwanya abakora ubucuruzi bw’abantu, ahubwo bizanarengera ubuzima binakureho ubusumbane buboneka mu mahirwe y’iterambere ku bantu

Muri Mata 2022 nibwo u Bwongereza bwasinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kwakira abimukira batujuje ibyangombwa bagafashwa kubibona, abandi bagasubizwa mu bihugu byabo cyangwa bagafashwa gutangira ubuzima i Kigali. Ni gahunda ireba abantu bose binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhera ku wa 1 Mutarama 2022.

Iki ni icyemezo Guverinoma y’u Bwongereza ivuga ko ishaka kugerageza ikareba niba gitanga umusaruro, kuko bizatuma bamwe mu bashaka kujyayo ku mpamvu zidafatika bacika intege, bikagabanya ikiguzi Leta itanga mu kwita ku bimukira binjiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ayo masezerano amaze gusinywa yamaganwe n’imiryango itandukanye yita ku burenganzira bw’abimukira, na bamwe mu banyapolitiki bo mu Bwongereza. Hahise hitabazwa urukiko ndetse abagombaga koherezwa mu Rwanda bakurwa mu ndege yendaga guhaguruka ku wa 14 Kamena 2022.

Imibare ya Guverinoma y’u Bwongereza igaragaza ko mu mwaka ushize, abimukira binjiye muri icyo gihugu bakoresheje ubwato butoya buca mu zira itemewe y’amazi (English Channel) bageze ku 45,756, bavuye ku 28,526 mu 2021. Bivuze ko biyongereyeho abagera ku 17,230.

Nibura buri mwaka u Bwongereza bwishyura miliyoni 5.5 z’amapawundi yo kwita kuri abo bantu bimutse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho baba bacumbikiwe muri za hoteli mu gihe ubusabe bwabo bukiri kwigwaho.

 Mu masezerano yo kohereza aba bimukira mu Rwanda, biteganywa ko u Bwongereza buzatanga ibyo bazakenera bageze muri iki gihugu. Ibi rero nibyo byatumye abasesenguzi batari bake babona ko u Rwanda rutabikora mu nyungu z’abimukira, ahubwo ari ubucuruzi bw’abantu buzakorwa hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda, aho iki gihugu gishaka kwikuraho abimukira, kikabohereza mu Rwanda baherekejwe n’akavagari k’amafaranga. Imiryango rero iharanira uburenganzira bwa muntu yakagombye gutesha ibi bisahiranda bya Kigali, bihitamo kwigwizaho indonke, bikabangamira ukwishyira ukizana kw’abandi.

Tuzakaomeza kubakurikiranira uko ibintu bizagenda bihinduka kuko mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwakwemeza ko u Bwongereza butsinze cyaba ari icyasha kibi cyane ku mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, kuko haba hagiye kureberwa ubucuruzi bw’abantu, buzinjiriza akayabo agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, dore ko icyo kareba atari ituze n’imibereho myiza ya rubanda, ahubwo ari ukuzuza amakonti yako.

Kamikazi Umuringa Josiane