Abo turibo

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Amahoro mu Rwanda RANP-Abaryankuna (Rwandan Alliance for The National Pact) ni ihuriro ry’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko, bahurije hamwe umugambi wo guca inzigo yabaye karande mu Banyarwanda mu mugambi w’Uburyankuna.

INTEGO NKURU

Iyi mpinduramatwara “Gacanzigo” igamije guhindura amatwara n’uburyo igihugu cy’u Rwanda kiyobowemo, igihugu kikavanwa mu maboko y’agatsi n’umuntu umwe ukayoboye, kigahabwa Abanyarwanda muri rusange.

INTEGO ZIHARIYE

  • Guhindura uburyo bw’imiyoborere/guhindura icyerekezo
  • Guca inzigo mu Banyarwanda 
  • Gusobanurira Abanyarwanda inkomoko-muzi y’ikibazo cyoretse u Rwanda.

Kunga Abanyarwanda bose, ari abari mu gihugu imbere n’abari hanze yacyo, hakurwaho ikintu cyose kibatanya, byaba ibyiswe amoko, yaba amakosa yakozwe mbere, imyumvire mibi yaba yarakoreshejwe nk’intwaro y’abanyapolitiki itita ku nyungu rusange n’ikindi kintu cyose cyatuma Umunyarwanda atibona mu bandi banyarwanda.

Sobanukirwa Abaryankuna n’Uburyankuna

Ahagana muw’1477 Umwami w’u Rwanda Yuhi II Gahima amaze gutanga , abana be barwaniye ingoma , banga kuyoboka NDAHIRO II CYAMATARE wari umaze kwima ingoma asimbuye Se. U Rwanda rucikamo ibice bibiri : Igikomangoma JURU , yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho uburengerazuba buyoboka Ndahiro Cyamatere . Juru amaze gupfa, Igikomangoma BAMARA ashaka gusimbura mukuru we Juru . Bamara uwo yari atuye ku Kimisagara ya Kigali akagira umuhungu witwa BYINSHI. Kugira ngo bagere ku mugambi wabo, BAMARA n’umuhungu we BYINSHI n’ingabo zabo (Abanyabyinshi) biyemeza gutatira ubavandimwe maze bitabaza Nsibura Nyebunga umwami w’umushi w’i Bunyabungo wari umaze kwigarurira Ijwi. Ndahiro Cyamatare yagize amakenga akomeye cyane, ahita afata igikomangoma Ndoli wagombaga kuzamusimbura ku ngoma amuhungishiriza kwa Nyirasenge Nyabunyana wabaga i Karagwe k’Abahinda ho muri Tanzaniya y’ubu, kugira ngo hato umuryango we utazashira, u Rwanda rukabura umwami.

Nsibura Nyebunga na Nyina Nyiransibura batera u Rwanda rwa Ndahiro Cyamatare, urugamba rw’injyanamuntu rwabereye mu Rugarama (ubu ni mu karere ka Ngororero) Ndahiro II arugwamo yambutse umugezi wa Kibilira, ingoma Ngabe “Rwoga” iranyagwa, Umwamikazi Nyabacuzi n’izindi nshoreke z’umwami zifatwa mpiri zicirwa mu Miko y’Abakobwa ahaje kwitwa i Rubi rw’i Nyundo muri Kingogo.   U Rwanda bararuyogoza, abantu barashira, n’abasigaye bakuuka umutima, bata umuco, imihango iribagirana, “ibyiza biratuuba, ibibi biratuubuuka”. 

Mu mponoke zasigaye harimo umugabo witwaga Kavuna ka Ryankuna wamenyekanye cyane kubera kwanga gukomeza kurebera ibibi byakorwaga n’Abanyabungo ndetse n’Abahinza bigabije u Rwanda bakarusiribanga igihe kingana n’imiganura 11 (Imyaka 11). Usibye Kavuna ka Ryankuna na bagenzi 16, hari n’abahoze ari Abanyamabanga (Abiru) ba Ndahiro Cyamatare bari barabashije kurokoka Nsibura na Nyiransibura: mu Nduga hari Mpande ya Rusanga i Cyotamakara cy’i Buhanga; Karangara wo mu Kona ka Mashyoza; Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege; Cyabakanga cya Butare i Nyamweru mu Bumbogo; Abasangwabutaka b’abanyabushingo bo kwa Bwojo bwa Mabago na Minyaruko ya Nyamikenke wari utuye i Busigi. Abo nibo bari bagize itsinda ryaje kwitwa ABARYANKUNA.

Uburyo Abaryankuna babashije kugarura umwami i Rwanda. 

Nyuma y’uko babashije kubona neza ko igihugu cyubamye, cyacitsemo ibice nta garuriro, kikaba kirimo amahano menshi kubera ihagarikwa ry’imihango n’imigenzo inyuranye kubwo kutagira umwami uhuriza hamwe Abanyarwanda, nyuma yaho kandi baboneye ko Abahinza biyicaje ku ngoma batabashakira ineza, bafashe icyemezo cyo kubagomera no guhangana nabo bakoresheje uburyo bwose bwari mu bushozi buke bwabo nk’abaturage, dore ko batari na benshi. 

Ubwo Nduga n’Amarangara byari bimaze kwigarurirwa n’Abasinga. Amarangara yatwawe na Rukomane mwishywa wa Mateke, naho Nduga itwarwa na Mateke ubwe. Rukomane rero yaje guhagurukira Abaryankuna abahigira kubura hasi no kubura hejuru. Bukeye abaryankuna bateranira kwa Karangana mu Kona ka Mashyoza, hagati ya Runda na Mugina, bajya inama y’uko bazagenza Rukomane. Babwira Nkoma, wari warahoze ari umurozi wa Ndahiro bati “Ko wajyaga wiyemeza ngo uri umurozi, ubu waturogeye Rukomane ukamudukiza?” Nkoma, ati: “Nta burozi nkigira barabumennye, kandi sinabona uko ncumba ubundi”. Abandi baramubwira, bati: “Jya gukora aho bwabaga nibura ukokore; kandi ntubuze abo mwabanye babaye ibyegera bye bazabumuduhera agapfa tukaruhuka!” 

Abaryankuna bamaze kuzuza inama, Nkoma arataha ajya kureba ahahoze ari iwe mu tujyo bajanjaguye; asangamo uburozi ariko buke, arabukokora abushyira Gashumba w’umunyanzoga wa Rukomane wahoze ari umugaragu we. Amubwira ko nabumumuhera bazamugororera cyane, Gashumba arabyemera arabwakira; abuha Rukomane arabunywa, amaze kubunywa araryama bucya ari intumbi. Abaryankuna babyumvise si ukwishima! Batera hejuru, bati: “Nkoma ya Nkondogoro yakoze aho bwabaga.” Aho ninaho havuye insigamigani “Yakoze iyo bwabaga”! Umuhinza wa mbere Abaryankuna baba baramwivuganye!

Nyuma y’igihe gito ibyo bibaye mu Nduga haje gutera amapfa ateza icyorezo cy’inzara. Abanyenduga batangira kwinuba, Abaryankuna babyuririraho bumvisha abaturage  ko Mateke ari we wateje inzara mu gihugu. Ubwo Mateke yari afite imfizi y’intama n’ikivumu cy’umutabataba yateyeho imana, bikaba ibimenyetso by’ubuhinza bwe. Abanyanduga bamaze kuremba baramutera, baramufata baramwica, intama ye barayica, intebe y’ubuhinza barayimena n’ikivumu barakirimbura, bihurirana n’igicu imvura itangira kugwa maze Abanyenduga babigira ihame ko ari we wayicaga. Abaryankuna bakomeza kubacengezamo ko  “Nduga yari ikwiye Ndahiro cyangwa inkomoko ye (ubwo berekezaga kuri Ndoli).” Umuhinza wa Kabiri baba baramuhitanye!

Nyuma y’aho Abaryankuna bakoresheje “UBWENGE” bakabasha gutsinda abahinza babiri bari barigize ishyano ryose mu gihugu, Umuhinza wari usigaye ukomeye yari BAMARA watwaraga ubwanacyambwe. Abaryankuna bashyizeho uburyo bwo guhanahana amakuru kuva i Rwanda muri Nduga kugeza i Karagwe k’Abahinda aho NDOLI yari abundiye kwa Nyirasenge akajya agezwaho amakuru yose y’uko igihugu kimeze, kugeza ubwo yagarutse i Rwanda agashyikira kwa Minyaruko wa Nyamikenke, akubura u Rwanda nyuma y’imyaka 11 yose!    

Urugaga Nyarwanda Ruharanira Ubwumvikane bw’Abenegegihugu (RANP-Abaryankuna) ni umuryango uvutse mu bihe bisa neza neza nk’iby’Abaryankuna bo mu kinyejana cya 15, kuko tubona ko u Rwanda rwubitswe n’Abanyarwanda b’abahemu kandi ba banyenda nini (Bagereranywa na BAMARA n’umuhungu we BYISNHI ndetse n’Abanyabyinshi babayobotse), bafatanyije n’Abanyamahanga (Bagereranywa n’ABANYABUNGO). 

Kuva aho FPR-Inkotanyi ifatiye ubutegetsi mu Rwanda, amahano asimbura ayandi, ibyiza byaratuubye, ibibi biratuubuuka! Usibye n’Abanyarwanda, n’Abanyamahanga baturanye n’u Rwanda bahaboneye ishyano rikomeye.

Uko Abaryankuna bahanganye n’Abahinza n’Abanyabungo bari barigaruriye igihugu bari imbere mu gihugu bakoresheje “UBWENGE” no Kwiyemeza gukomeye, uwo mutima waranze abo Baryankuna ukabageza ku nsinzi ni na wo RANP-Abaryankuna duteganya gukoresha. Twigiye ku birenge by’abatubanjirije, ntidushobora gukomwa imbere n’icyo ari cyo cyose igihe u Rwanda rukiri mu maboko y ‘Abanyabungo n’Abanyabyinshi’ bo muri iki gihe!

Nabibutsa ko mu myumvire y’Abanyarwanda bo hambere, Abanyabungo bafatwaga nk’abantu batuye iyo izuba rirengera mu yandi magambo batuye mu mwijima cyangwa mu bujiji, mu gihe Abanyabyinshi bo ari abantu bashaka kwigwizaho ibintu byinshi, mu yandi magambo akaba ari abantu b’inda nini, b’ibisahiranda, barya akaribwa n’akatarirwa, mbese inda yasumbye umutima!

“Mu cya 1447, abanyamahanga b’i bujiji, bifatanyije n’Abanyarwanda b’inda nini bubika u Rwanda” Abaryankuna bafatanyije n’Abandi Banyarwanda bakunda igihugu bagaruye umwami yubura u Rwanda. “Mu 1994 abanyamahanga bafatanyije n’Abanyarwanda (bigaragara ko bashakaga inyungu zabo bwite) bigaruriye u Rwanda, barangije bararwubika. Ni igihe Abaryankuna iyo bari hose mu gihugu bagomba guhaguruka, bagahuriza ubwenge hamwe bakarwubura, bakarusubiza bene rwo aribo “Abanyarwanda.”

RANP-Abaryankuna nyuma yo kwitegereza uburyo ubutegetsi bwagiye bukurikirana kuva u Rwanda rwabona icyiswe ubwigenge kugeza ubu nta butegetsi na bumwe bwigeze buca inzigo mu Banyarwanda, turasanga ari ngombwa guhindura imiyoborere y’igihugu cyacu igahuzwa n’ibihe tugezemo, ariko habanje guca inzigo mu Banyarwanda. Akaba ariyo mpamvu inkundura turimo twayise “Impinduramatwara Gacanzigo”!

RANP-Abaryankuna yemeza nta shiti ko Abakoloni bagize uruhare rukomeye mu kuryanisha Abanyarwanda ari na bwo inzigo hagati y’ibyiswe amoko yatangiye gushinga imizi; maze uwo murage mubi wo kuryanisha Abanyarwanda bawusigira Parmehutu na MRND.

Nk’uko Parmehutu yaje yigize umucunguzi w’Abahutu kugira ngo isohoze umugambi wayo mubisha wo kubagarira inzigo hagati y’Abanyarwanda yabibwe n’Abakoloni,   niko na FPR-Inkotanyi yafashe ubutegetsi  yigira umucunguzi w’Abatutsi, n’umurinzi w’Abahutu, ikora ibishoboka byose  uruhare rwayo mu rupfu rwageze kuri buri ruhande rwose muri  ibi byiswe amoko  irarutabika.

“RANP-Abaryankuna” dusanga ikibazo cy’amoko kitakemurwa n’abakigizemo uruhare. Nk’uko Parmehutu yashakaga kugera ku nyungu zayo ikora ibishoboka byose ngo yemeze Abahutu ko akaga kose bahuye nako bagatewe n’Abatutsi, FPR-Inkotanyi nayo yakoze ibishoboka byose ngo Abatutsi  bumve ko ingorane zose bagize mu mateka yabo kugeza kuri Jenoside yabakorewe bazitewe n’Abahutu. Nguko uko ubutegetsi bubi bwagiye busimburana mu Rwanda bwananiwe gukemura ibibazo by’Abanyarwanda cyane cyane icyo guca inzigo yari yamaze kuba akarande mu Banyarwanda ikanaba umuzi w’umwiryane.

Byaragaragaye ko FPR-Inkotanyi kimwe n’andi mashyaka yayibanjirije mu kuyobora igihugu atigeze ashishikazwa mu buryo nyakuri na politique yo kunga no kubanisha Abanyarwanda. 

Iki ni igihe Abanyarwanda bose muri rusange, by’umwihariko urubyiruko, bakwiye kumenya ko FPR-Inkotanyi aho kubacungura no kubabohora ahubwo yarushijeho kubaboha noneho ibaboha inabacurika, kugira ngo igume ku butegetsi kuko ari bwo buryo rukumbi bwo kuyikingira ikibaba ku mabi yakoreye Abanyarwanda bo mu byiswe amoko byose. 

Byaragaragaye ko mu gihe imaze ku butegetsi Abanyarwanda bagendaga batinyuka bashaka guhumura abandi yagiye ibica abandi ikabakeracyeza. Amaturufu menshi yo kwimika inzigo ku butegetsi bwayo yarakoreshejwe maze inzigo hagati y’Abanyarwanda ikomeza gusagamba; irayimika iyigira akarande mu bana b’u Rwanda.

RANP-Abaryankuna tusanga ari ngombwa kubanza kuvana FPR ku buyobozi bw’igihugu byakorwa ku neza cyangwa ku nabi. Nyuma hakimikwa ubutegetsi buhuriweho n’Abanyarwanda bose kandi bwubahiriza uburenganzira bwa muntu n’amahame ya demokarasi. 

Igikorwa cya mbere cyakorwa n’Ubutegetsi nyuma yo gushyiraho inzego zizewe n’abaturage ni igikorwa cyo KUNAMURA ICUMU nacyo cyabanzirizwa n’umuhango wo “GUCA INZIGO”. 

Uyu ni umuhango wakorwaga n’abakurambere tubona ko uramutse wizwe neza ugahuzwa n’igihe tugezemo n’ibibazo twahuye na byo, ariwo wabikemura. 

Yanditswe na Cassien NTAMUHANGA