Yanditswe na RUBIBI Jean Luc
Amakuru yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna muri iki gitondo ni ay’umukecuru utuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali basabye gutera kanta mu musatsi kugira ngo yemererwe kwinjira mu rusengero.
Zimwe mu ngamba zicuritse za FPR ikoresha irenganya abaturage muri iki gihe cya COVID-19, ni ukuba barabujije abana, abasaza n’abakecuru kujya mu rusengero. Uko ngo niko bemereye amadini gusubukura gahunda zayo.
Umukecuru urengeje imyaka 70, utuye hafi y’i Kigali, kubera uburyo yakundaga kujya mu rusengero agatanga amaturo n’icyacumi, yakuzindukiye agiye gusenga, abashumba b’ibidini asengeramo babuze uko bamusobanurira ibyemezo byafashwe, ngo bamubwire ngo ntazagaruke mu rusengero, maze baraterura baramubwira bati : “muzatere kanta cyangwa mutege igitambaro kugirango muhishe imvi”!
Umuturage wabigejeje ku Ijisho ry’Abaryankuna, tutari buvuge izina rye mu rwego rwo kumurindira umutekano, yatubwiye atangaye ati “amaherezo bazagereho basaba abakecuru no kwambara amakabutura”.
Uwapfuye yarihuse koko. Ubuse uyu mukecuru wikundiraga kujya kurusengero, ubu si ukumuhemukira kurebera abandi bajyayo we bakamusaba guhisha imvi?
Rubibi Jean Luc