AIMABLE KARASIRA AKOMEJE KUBA HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU: AZI ICYO AHARANIRA

Ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nyakanga 2022, abanayamakuru ba PAX TV-IREME NEWS basuye Aimable Karasira Uzaramba, aho afungiye muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere maze batuzanira intashyo ze n’ubundi butumwa bwinshi.

Kuva Aimable Karasira yafungwa hari ku itariki ya 31 Gicurasi 2021 kugeza none yinjiye mu kwezi kwa 15 ari mu gifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 ataraburana mu mizi. Ni ukuvuga ko amaze umwaka n’amezi 2 ashyira 3 ataraburana ngo ahamywe ibyaha cyangwa agirwe umwere, uretse ko byo biri kure nk’ukwezi.

Gusa we akarusho afite ugereranyije n’abandi bafunganywe ni uko byibuze yashyikirijwe urukiko ariko hagenda hagaragara inzitizi zitatuma ahita atangira kuburanishwa mu mizi zitabanje kuvaho.

Mu nshuro ebyiri zose Aimable Karasira yagejejwe mu rukiko yahavugiye amagambo akomeye ku buryo abamukurikiranira hafi babaga bumva ko atari burare atishwe, ariko Imana yakomeje kumuba hafi, afungiye habi ariko aracyahumeka byibuze. Bwa mbere ajyanwa mu rukiko hafashwe amajwi aratangazwa ariko bwa kabiri umucamanza abuza gufata amajwi n’amashusho ndetse yongeraho ko uwabigerageza yabihanirwa.

Uyu munsi rero twiyemeje kubagezaho intashyo ze nyuma y’aho twamubonye mu rukiko agaragaza ko yananutse ku buryo bukomeye aho ibiro yafunganywe byamaze kwigabanya hafi kabiri kose. Ubutumwa yageneye abakunzi be dusanga ari ingenzi cyane ku buryo tutahirahira tubwihererana.

Mu gusura Aimable Karasira Uzaramba, aba avuga neza neza nk’uko avuga iyo ari mu rukiko. Nta kimwisoba, nta n’icyo aca ku ruhande. Ntakoresha amarenga cyangwa ngo ace inkereramucyamo. Ikimurimo akivuga uko kiri. Yagize ati: «Niba ari ugupfa n’ubundi nzapfa, aba bantu ntaho wabacikira».

Aimable Karasira Uzaramba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ndetse akaba ari impirimbanyi y’ukwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo, akaba ari umukunzi wa sport aho akina umukino wa karaté ku rwego rwo hejuru, gusa kuko afungiye mu kato biragoye ko abona uko akora sport akunda.

Mu kubonana nawe, buri gihe asurirwa mu kato kuko atemerewe kugera aho abantu benshi baba bateraniye, basuwe n’imiryango yabo. Kuganira nawe haba hari abatega amatwi buri kantu kose kavugiwe aho.

Mu nkweto za boda boda z’ubururu, zimwe asanzwe azana ku rukiko, nizo asurwa yambaye. Aba yambaye kandi agapfamukanwa k’iroza karenze ku mpuzankano nayo y’iroza iranga imfungwa.

Mu butumwa bwe Karasira ashimira abantu mwese mukomeje kumutekerezaho, by’umwihariko yabwiye umunyamakuru Ntwari John Williams ati : «Uzambwirire abansengera ko aria bantu b’ingenzi cyane. Kandi uzanshimire abantu bose bajya bantekerezaho bakanyoherereza ako gasukari».

Abajijwe ku magambo yabwiwe ko nyuma ya CHOGM we na bagenzi bazicwa, yagize ati: «Ubu nta wuherutse kutubwira amagambo mabi. Ariko iby’aba bantu ntiwabimenya. Ibyabo ubimenya bibaye». Avuga uko byamugendekeye nyuma yo kuva mu rukiko yishinganishije ko ari bukubitwe yagize ati:

«Uwo munsi nta wankozeho. Sinajyaho ngo mbeshye ko hari uwankubise. Mbese ubu mbese mfite agahenge. Hariya mu buvumo twiberamo noneho baduhaye aba surveillants b’abana beza, nta nkoni duherutse». Ibi rero bitandukanye n’ibyavuzwe mbere kuko abafunganywe na Aimable Karasira bagaya uburyo bafatwamo n’abacungagereza babo, babakubitaga, bakababwira amagambo mabi, none ubu barashima abo bari kumwe ubu ngubu kuko bo batabakubita, batababuza amahwemo ngo babahutaze.

Ku bijyanye na dossier ye, dore ko ari kimwe mu byo ahora agarukaho mu rukiko, avuga ko atemerewe kuyihabwa ngo ayisome kugira ngo abashe gutegura urubanza rwe. Yagize ati: «Sinigeze mbona dossier yanjye, barayinyimye. Guhererekanya ubutumwa n’unyunganira mu mategeko biragoye cyane. Ba avocats duhura akanya gato cyane, muri make imiterere y’ibyo ndegwa mu buryo burambuye ntabyo nzi. Mbisomerwa iyo ndi mu rukiko. Simbihabwa ngo menye uko ntegura ukwiregura».

Karasira avuga ko ibyo gufungirwa mu kato amaze kubimenyera, we n’abo bari kumwe, kuko ngo nta yandi mahitamo bafite, nta n’uwo bafite wo gutakambira. Ntawe bafite baregera kuko ibyo bakorerwa biba bikurikije amabwirizaava ahantu hejuru kure, bigashyirwa mu bikorwa n’abacungagereza, na Directeur wa Gereza.

Ugereranyije n’uko aheruka mu rukiko ameze, bigaragara ko noneho yiyongereyeho amagarama make, yabwiye umunyamakuru ko muri rusange hari icyahindutse mu buzima bwabo. Gusa avuga ko ku bijyanye n’ubutabera ntacyo yiteze,n’ubwo azi neza ko ari umwere. Avuga ko icyo akeneye cyane uyu munsi ari ibitabo byo gusoma kuko bimurangaza umunsi ukicuma, bikanamumara irungu kuko badashobora guhura n’abandi.

Karasira avuga ko gusoma ibitabo bya politique ari icyaha kiyongera ku bindi, akifuza ko uwamubonera ibitabo byo gusoma yamugezaho ibya sociologie, ibya religion, ibya philosophie n’ibindi binyuranye bya sciences humaines.

Mu gusoza izi ntashyo za Aimable Karasira, twabibutsa ko ubwo aheruka mu rubanza, ku itariki ya 07/07/2022, kugeza uyu munsi yiyemerera ko ntacyo umutimanama we umushinja. Kugeza n’uyu munsi kumuvaniraho inzitizi byarananiranye ngo Abanyarwanda bamenye aho ukuri guherereye ? Ikiriho ni uko uru rubanza rwahahamuye FPR kuko agiye kwatura, akadusobanurira ya « Mahembe y’i Karagwe » yaririmbye, akatubwira n’icyo yabaga ashaka kuvuga iyo yavugaga « Shitani » cyangwa « Cishwa aha » ! Biracyakomeje kugaragara ko FPR itinya ko tumenya ukuri ku mfu z’abari bagize umuryango wa Claver Karasira (Se wa Aimable Karasira). Abanyarwanda baracyakeneye kumenya irengero rya ba Gorethi babiri (Maman na mushiki ba Karasira).

Remezo Rodriguez

Kigali