AIMABLE KARASIRA KU NDUNDURO Y’UBUZIMA, BAGENZI BE HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Nk’uko twagiye dukomeza gutabariza impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zimaze igihe zifungiye mu mwobo, nk’uko zagiye zikomeza kubitangaza. Aba bo bivugira ko uko babayeho bidakwiriye ikiremwa muntu, uko buri wese muri bo abonye umwanya wo kuvugira ahabona, cyane cyane iyo bari mu rukiko, kuko ari ho honyine bashobora kuvugira, bagaruka ku mifungirwe ihabanye kure n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’imfungwa, bakagaruka kandi ku itoteza n’iyicarubozo bakorerwa, mu buryo n’inzira zinyuranye, ryaba irikorerwa umubiri, irikorerwa intekerezo, n’irifatiye ku marangamutima ya muntu. Ibyo mu ndimi z’amahanga bita « torture physique, psychologique et morale ».

Ni abagabo batatu bose bamaze umwaka urenga bafungiye aho bo bita mu mwobo. Umwe muri abo ni Dr. Kayumba Christopher, umunyapolitike akaba n’umuyobozi w’Ishyaka riharanira kwimakaza demokarasi mu Rwanda, Rwandese Platform for Democracy-RPD, akaba umwarimu muri Kaminuza, akaba umushakashatsi n’umwanditsi.

Undi ni Aimable Karasira Uzaramba wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, umuhanzi akaba n’umuririmbyi, byose akabifatanya no kuba impirimbanyi yo kurwanira ukuri n’ukwishyira ukizana. Uwa gatatu ni umunyamakuru, Niyonsenga Dieudonné wamenyekanye ku izina rya Cyuma Hassan.

Kuba aba bagabo bafungiye hamwe, mu mibereho bavuga ko idasobanutse, kandi ibagiraho ingaruka ku buzima bwabo, ntibyikoze. Si ubufindo bwabayeho, si n’impanuka, ahubwo byarateguwe binerwa uko. Icyo uwabafungiye mu mwobo agamije nta kindi ni ukubacecekesha kugira ngo badakomeza kuvuga amabi FPR ikorera abaturage, maze mu gihe igitegura igihe cya nyacyo cyo kubica iba ibafungiye mu mwobo.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25/11/2022, Aimable Karasira yasomerwa umwanzuro w’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwikuyeho ububasha bwo kumuburanisha, ahubwo rukamwegurira Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rukorera i Nyanza, abasesenguzi benshi bagize bati : « Iryavuzwe riratashye, iminsi ya Karasira igeze ku ndunduro, kuko bagiye kumwimurira muri Gereza ya Mpanga iri i Nyanza, ubuzima bwe bugahita burangira nk’uko byagendekeye Boniface Twagirimana, wajyanywe gufungirwayo, bidateye kabiri akaburirwa irengero kugeza n’uyu munsi nta kanunu ke».

Ibi rero byatumye, nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, dusubiza amaso inyuma ngo tubasesengurire muri make ubuzima aba bagabo uko ari batatu babayemo, none ubuzima bw’umwe muri bo bukaba bugeze ku ndunduro, ubw’abandi babiri nabwo bukaba bukaba bukiri hagati y’urupfu n’umupfumu.

Duhereye ku magambo ya Karasira yagiye yumvikana mu rukiko, avuga ko akubitwa, yimwa imiti, atavuzwa, adahabwa amafunguro n’amazi meza uko bikwiye, guterwa ubwoba bwo kuzicwa, ndetse hari n’ubwo yajyanywe ku rukiko kuburana ariko ntiyagezwa imbere y’umucamanza, ahubwo akubitirwa iz’akabwana mu modoka, asubizwa muri gereza yabaye intere, yakomerekejwe ku buryo bugaragarira buri wese.

Umunyamakuru Cyuma Hassan nawe yumvikanye kenshi avuga ibyo gukubitwa kugezwa amenwe ingoma z’amatwi (tympans), kwicishwa inzara, kubwirwa amagambo mabi y’akasamutima, ariko akandare ni aho yavuze ibyo gucomekwa ku mashanyarazi.

Ibi bihano, uretse no kuba bidateganywa n’itegeko iryo ari ryo ryose mu Rwanda, niyo ryabaho, nta cyaha na kimwe kiri ku buremere bw’icyaha byahanishwa. Byongeye kandi nta rukiko rwigeze rubakatira ibihano bikakaye bitya. Byose babihabwa mu karengane gasanzwe gakorerwa abo FPR ishaka gucecekesha bose.

Kuri Dr. Kayumba Christopher, ku bw’amahirwe we ntarigera atangaza ko yakubiswe ku giti cye, ngo ahubwo iyo umwe mu bo bafunganywe mu mwobo yajyaga mu rukiko akaburana nabi, ni ukuvuga guhingutsa ibyo abambari ba FPR badashaka, bose uko ari batatu barakubitirwaga.

Ku rundi ruhande Dr. Kayumba avuga ko yafashwe n’uburwayi butandukanye, burimo kutabona, umuvuduko ukabije w’amaraso na diabète kubera gufungirwa ahatabona, no kutagaburirwa nk’uko abandi bafungwa babikorerwa. Avuga ko ubu buhumyi atabwigeze, ahubwo bwatewe n’icyumba kibi cyane afungiyemo, we na bagenzi be.

Bose uko ari batatu bahuriye ku kibazo cyo kutabona dossiers z’imanza zabo ngo babashe gutegura ubwiregure, kuko batemerewe guhererekanya inyandiko z’urubanza n’ababunganira mu mategeko.

Ubwo aheruka mu rukiko, ku itariki ya 18/11/2022, Dr. Kayumba Christopher yabwiye abacamanza ati :

« Jyewe simfungiye muri gereza kimwe n’abandi, muzaze munsure murebe. Ni ahantu winjira handitse ngo dispensaire, ariko wayigeraho ukamanuka escaliers zikugeza hasi cyane muri cave, ahatagera izuba na rimwe, aho niho jye na bagenzi banjye dukorerwa iyicarubozo rigayitse ».

Yakomeje agira ati : « Nafunzwe nshinjwa icyaha cyo gushaka gusambanya umukobwa ku gahato, nyamara hari abafungwa barenga 3,000 nabo bafungiye icyo cyaha, ariko bo babona umwanya wo gusohoka bakota akazuba, bakamesa imyambaro yabo, bagakora siporo, bakajya mu nsengero, bagasabana n’abandi ndetse bagasurwa n’imiryango yabo. Ariko njye nabaye igicibwa nk’uko nari narabitegujwe ubwo nangaga ibyo nasabwaga byo kwitandukanya n’ishyaka nashinze, bakansezeranya ko byanze bikunze nzicwa, none ndabona biri hafi ».

Muri uru rubanza rwa Dr. Kayumba Christopher, umwunganizi we mu mategeko, Me Seif Ntireganya Jean Bosco yibukije ingingo y’itegeko igena ko imfungwa zigomba gufungwa neza kandi zikarindwa ikintu icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’iyicarubozo. Yasomye ingingo ya 30 y’Itegeko No 34/2010 ryo ku wa 12/11/2010 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, isobanura ibitemewe gukorerwa umuntu ufunzwe. Iyi ngingo igira iti: «Umuntu ufunzwe agomba gufatwa ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu, kurindwa by’umwihariko ibikorwa bibabaza umubiri, kurindwa kwicwa urubozo n’ibindi bikorwa byose bitesha agaciro umuntu». Iyi ngingo yayitabaje avuga ku bigomba gukosorwa mu buryo uwo yunganira afunzemo, bikaba ari nabyo bikomeje kumubera inzitizi zo kutaburana mu mizi kuko atarabona dossier ye.

Me Ntirenganya kandi yerekanya ubundi burenganzira bwinshi butubahirizwa kuri izi mfungwa kandi bugenwa n’itegeko. Dr Kayumba yongeraho ko uburyo afunzwemo n’ubwo aburanamo buhonyora Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Mu isesengura ritari rirerire twagerageje kwegeranya ingingo zimwe z’iri tegeko zirengangijwe mu bijyanye n’imifungirwe yabo, bikaba ari byo byatumye habaho guhonyora uburenganzira bwabo.

Mu ngingo ya 35 y’Itegekotwavuze haruguru igena ibyo inyubako za gereza zigomba kuzujuje rigira riti:

«Amazu acumbikira abafunzwe agomba kugira ibyangombwa by’ibanze, bijyanye n’isuku, amazi, ubuhumekero buhagije, urumuri n’umwanya bituma abantu bafunzwe bakomeza kugira ubuzima bwiza n’isuku ku mubiri». Nyamara aho aba bagabo bafungiwe nta kijyanye n’ibi byose wahabariza.

Ingingo ya 36 ivuga ibijyanye n’amafunguro, igira iti: «Umuntu ufunzwe afite uburenganzira budakuka bwo guhabwa ibyo gufungura na Leta, birimo intungamubiri z’ibanze n’amazi meza yo kunywa». Naho iya 37 y’iri tegeko ivuga ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro, iteganya ko «Umuntu ufunzwe yemererwa gusohoka aho afungiye akajya ahantu hisanzuye, agahumeka umwuka wo hanze mu mbago za gereza, anahabwa umwanya wo kwidagadura, akora imikino ngororamubiri». Kuri aba ngaba wagira ngo izi ngingo ntizibareba kuko umwaka wihiritse ibyo byose barabyibagiwe.

Ingingo ya 39 igena uburyo abafunzwe bavurwa, iteganya ko «Umuntu ufunzwe afite uburenganzira bwo kuvurwa nk’ubw’umuturarwanda wese udafunzwe. Buri gereza igira ahantu abarwayi bavurirwa ndetse ku burwayi bukomeye igakorana n’ibigo nderabuzima biri aho iyo gereza yubatse. Iyo umuntu ufunzwe adashobora kuhavurirwa yoherezwa ahandi yashobora kuvurirwa. (…)». Iyi ngingo ikomeza ivuga byinshi ariko muri rusange kuri aba bagabo yose yarirengagijwe, ndetse

ifatwa nk’itabaho, kugeza ubwo abashinzwe imfungwa bacunaguza aba bagabo, bakababuza n’uburenganzira bwo kwivuriza ahandi babona ubuvuzi nyabwo. Uretse no kuba batajyanwa kwa muganga, ntibemererwa no guhabwa imiti bohererezwa n’imiryango yabo cyangwa iyo basanzwe barandikiwe gufata.

Ingingo ya 40 ivuga ibijyanye no gusurwa, iteganya ko «Bitabangamiye umutekano rusange, umuntu ufunzwe afite uburenganzira bwo gusurwa ku minsi n’amasaha mu buryo buteganywa n’amategeko ngengamikorere ya gereza, kandi ahererekanya n’abamusura amakuru ku mugaragaro. Umuntu ufunzwe kandi afite uburenganzira bwo gusurwa n’umwunganira mu mategeko, igihe cyose abishatse mu masaha y’akazi, kandi bagahererekanya amakuru mu mvugo cyangwa mu nyandiko nta nkomyi». Ubu burenganzira rero aba batatu bahabwa n’itegeko barabwambuwe uko bwakabaye, ku buryo nabo iyo bageze mu rukiko babura uko babisobanura.

Ingingo ya 41 ivuga ku bijyanye no kwandikirana, iteganya ko «Umuntu ufunze ashobora kwandikirana n’abo ashaka abanje gucisha inyandiko ye mu buyobozi bwa gereza mbere yo kuyohereza cyangwa kwakira iyo yandikiwe». N’ubwo ibi byemewe n’itegeko, kuri aba bafungiye muri iki cyumba bita umwobo, no guhirahira kugezamo ikaramu byahita bibaviramo urupfu rw’ako kanya.

Ingingo ya 42 igena ibyerekeranye no gusohoka, iteganya ko «Abantu bafunzwe bafite uburenganzira bwo gusohoka iyo bagiye mu mahugurwa, gukora imirimo, kuvuzwa, kwiga amadosiye yabo, kuburana, gutanga ubuhamya, kwidagadura no gukurikirana ibiganiro bigenerwa abaturage bari hanze cyangwa indi mpamvu itanyuranyije n’amategeko agenga abantu bafunzwe. Icyo gihe bateganyirizwa abacungagereza bahagije bo kubarinda». Kuri aba bafungwa uko ari batatu ibijyanye no gusohoka ntabyo bazi, kereka iyo bajyanywe ku rukiko kandi nabwo barindwa bitandukanye n’izindi mfungwa, kuko uba wagirango barinzwe n’abiteguye kurwanya ibyihebe, bitwaje ibikoresho bihambaye.

Ingingo ya 46 ivuga ku bijyanye no kumenya amakuru, iteganya ko «Buri gereza igomba kugira isomero, igashyikiriza abafunze ibinyamakuru byaba ibyanditse n’ibyo kuri interineti, kureba televiziyo, kumva radiyo no kuganira n’abandi». Ibi rero kuri aba bagabo bafungiye mu mwobo ni ikizira.

Ingingo ni nyinshi ntabwo twazivugaho zose, ariko mu manza z’aba bagabo bakomeza kugaragaza ko nta n’imwe yubahirizwa, ahubwo ibyo bemerewe n’amategeko byasimbuwe no kwicwa urubozo.

Mu kwanzura twavuga ko urebye aho imanza z’aba bagabo zihagaze kugeza ubu, usanga ubuzima bwa Aimable Karasira bugeze ku ndunduro, kuko kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25/11/2022, Urukiko Rwisumbuye rwahamije ko rwiyambuye ububasha mu kumuburanisha, akaba agomba koherezwa kuburanira i Nyanza, ahaburanira ibyihebe, ariko washaka icyaha yakoze cyambukiranya imipaka mu by’ukuri ukakibura.

Abandi babiri basigaye baracyari hagati y’urupfu n’umupfumu kuko Cyuma Hassan, ku wa 11/11/2021, yakatiwe gufungwa imyaka 7 no gutanga ihazabu ya 5,000,000 FRW, asaba gusubirishamo urubanza ariko ntarahabwa itariki, ahubwo kwicirwa urubozo mu mwobo mu gihe kirenga umwaka wiyongera ku wo yari yarafunzwe kuva mu 2020 kugeza mu 2021, ubwo yose hamwe ikaba ibaye imyaka ibiri atazi igikurikiraho.

Kuri Dr. Kayumba Christopher, yaheruka kuburanishwa tariki ya 16/10/2022, ari muri gereza ya Mageragere hifashijwe Skype, rwasubitswe umucamanza avuze ko ruzaburanishwa n’abacamanza 3, aho kuba umwe. Abyisabiye, Dr. Kayumba yagaruwe mu rukiko, ku wa 18/11/2022, ariko hakomeza kugaragazwa inzitizi z’uko afunze mu buryo butubahiriza ikiremwamuntu kandi akaba atarabona dossier imushinja, ngo abone uko ategura ubwiregure bwe, ahubwo asaba gufungurwa by’agateganyo. Ku wa 25/11/2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwateye ishoti ubusabe bwe, ruteganya ko akomeza kubura afunzwe, urubanza rukazasubukurwa ku wa 13 Mutarama 2023. Tuzakomeza kubakurikira iyi kinamico njyarupfu ya FPR.

Manzi Uwayo Fabrice