AIMABLE KARASIRA  : MENYA IYICARUBOZO AKORERWA, AKOMEJE KUBA HAGATI Y’URUPFU N’UMUPFUMU

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 30/05/2022, inkuru zatangiye gucicikana zivuga ko Aimable Karasira Uzaramba wabaye umwarimu muri za Kaminuza nyinshi zirimo na Kaminuza y’u Rwanda (UR), yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kuburana urubanza rwe mu mizi.

Inkuru dukesha urubuga rwa RADIO&TV10, yo ku wa 30/05/2022, yahawe umutwe ugira uti: «Karasira wabaye umwarimu muri UR yageze ku rukiko yitwaje agafuka karimo inyandiko», yavugaga ko Aimable Karasira wigeze kuba umwarimu muri Kaminuza uregwa ibyaha birimo gukurura amacakubiri bishingiye ku biganiro yatangaga kuri YouTube, yari gutangira kuburana mu mizi uwo munsi.

Aimable Karasira wakunze kumvikana atarya amagambo ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 30 Gicurasi 2022, yageze ku cyicaro cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo atangire kuburanishwa mu mizi. Karasira yageze mu cyicaro cy’Urukiko yitwaje agafuka bigaragara ko karimo inyandiko yifashisha mu rubanza rwe.

Kuri uyu munsi haburaga umunsi umwe wonyine ngo abe yujuje umwaka afunze kuko yatawe muri yombi tariki 31 Gicurasi 2021 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho yari akurikiranyweho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gukurura amacakubiri, nyuma hakaza kwiyongeraho icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo nyuma y’uko asatswe agasanganwa amafaranga agera muri Miliyoni 30 Frw. Nyamara iki nticyari kuba ikibazo kuko nta kazi ka Leta yakoraga ngo bivugwe ko aya mafaranga yasanganywe yayabonye mu buryo bw’iyezandoke, ahubwo ibiganiro yacishaga ku rubuga rwe UKURI MBONA byashoboraga kwishyura aya mafaranga yose, kongeraho ayo yashoboraga guhabwa n’inshuti ze zimuyagira kuko yirukanywe ku kazi mu buryo bw’amaherere, nta kindi azize uretse ibitekerezo bye yatambutsaga kandi abyemerewe n’Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga. Reka twibutse ko Bamporiki we wemeje kumugaragaro yo yakiriye idonke afungiye iwe mu rugo!

Tariki 27 Nyakanga 2021, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwari rwafashe icyemezo ko Aimalbe Karasira afungwa by’agateganyo iminsi 30, ahita ajuririra iki cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko na rwo, tariki ya 26 Kanama 2021 rwemeza ko akomeza gufungwa, none dore umwaka wuzuye urashize, ya minsi 30 yavuyemo 365. Iyi minsi kandi ikajyana n’iyicarubozo adahwema gukorerwa.

Abakunzi ba Karasira berekanye uburyo yananutse…

Inkuru dukesha UKURI GANZA TV yo kuri uyu wa 31/05/2022 yagerageje gushyira ahagaragara iyicarubozo Aimable Karasira yagiye akorerwa kuva yafungwa aho yabujijwe uburenganzira bwe bw’ibanze bwo kuvuzwa indwara zishingiye ku gahinda gakabije (dépression sévère), mu gihe yazivuzaga ku buryo buhoraho kuva mu mwaka wa 2003, nk’uko byanemejwe n’abaganga ba Leta muri CHUK, ariko urukiko rurabyirengagiza rutegeka ko akomeza gufungwa, aho kurekurwa ngo abanze yivuze uko bikwiye.

Ntibyarangiriye aho, Aimable Karasira yafungiwe mu kato utatinya kwita umwobo, aho abayeho mu buzima bubi cyane, ndetse nk’aho ibyo bidahagije agerekerwaho kwangirwa kuburanira mu ruhame, mu gihe nta cyaha yasibanganya kuko ibyo ashinjwa bikiri kuri YouTube, akaba atabona ubushobozi bwo gusibanganya ibimenyetso. Ibi rero byo kumushyira mu muhezo biri muri wa mugambi wo kudashyira ahagaragara amabi FPR idahwema gukorera abaturage b’inzirakarengane. Nta gisobanuro na kimwe yigeze ahabwa cyatuma bahitamo kumuburanishiriza mu muhezo, uretse nyine kumubuza kwereka isi yose akarengane akorerwa.

Aimable Karasira kandi yagiye akorerwa iyicarubozo mu mutwe no ku mubiri, kuko mu gihe abandi bemerewe kubikirizwa amafaranga abafasha guhaha utwo bakeneye muri gereza, we aye yarafatiriwe, n’abagerageje kumusura bangirwa kugira icyo bamuha, kugira ngo bamuheze mu bujyahabi gusa, akomeze kubaho nabi. Yagiye kandi akorerwa itotezwa ryo gukubitwa no kubwirwa amagambo mabi cyane, ubundi agafungirwa aho badafungira abandi kugira ngo barusheho kumurisha uburoko. Ibi rero bitandukanye n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono ateganya uburenganzira bw’imfungwa.

Iyi nkuru y’akababaro itwereka ko “ubutabera” bwo mu Rwanda bugenda burushaho kuba “ubutareba” ndetse n’”Uburenganya” kuko buramutse bubaye bureba ntibwakomeza kwica urubozo inzirakarengane, aho buri wese uvuze ibyo FPR idashaka, ahimbirwa ibyaha ubundi akajugunywa muri gereza, akajya kuboreramo.

Dusanga kandi amategeko akwiye guhabwa agaciro maze abakekwaho ibyaha bakabona ubutabera buboneye, aho gushingira ku mabwiriza aba yatanzwe n’abicanyi ruharwa, badashaka ko amabi bakoreye kandi bagikorera Abanyarwanda ajya ahagaragara. Ni ha handi, nta gahora gahanze, igihe kizagera abaturage basubirane uburenganzira bwabo, maze abanyabyaha ba nyabo babihanirwe kandi mu buryo bwuzuye.

Dukomeje kwihanganisha Aimable Karasira n’izindi mfungwa zose zitwa iza politiki nyamara wasesengura ugasanga nta kindi zizira uretse gutinyuka kugaragaza amabi FPR ikorera abaturage. Impirimbanyi za demokarasi, abanyamakuru, abakunzi b’ukuri, n’abandi bose bazira ibitekerezo byabo FPR idashaka kumva turabihanganishije kandi turabasabiye ngo Imana y’u Rwanda ize ibane namwe, tuzababone undi munsi ubutabera bwayo bwigaragaje kuko abicanyi bo ntibafite gahunda yo kunamura icumu.

FPR, WAHISEMO KWICA URUBOZO ABO MUTAVUGA RUMWE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice