AKABI GASEKWA NK’AKEZA: FPR ITI “ABANA 19 BAFUNZWE BAKOZE IBIZAMINI BYA LETA”

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Kuva kuri uyu wa Mbere, tariki 17 Nyakanga 2023, mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza. I Nyagatare mu Burasirazuba bw’u Rwanda ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nyagatare, mu bahakoreye harimo abana 19 bo muri Gereza y’abana rya Nyagatare baba barakatiwe kubera ibyaha bitandukanye.

Bicaye mu ishuri barakora ibizamini bambaye impuzankano ntushobora kubatandukanya n’abandi nyamara baba barinzwe mu ibanga kuko bahamijwe ibyaha bitandukanye. Aha rero niho haziramo kwivuguruza gukomeye kuko Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 85, agaka ka 1º, kavuga ko nta buryozwacyaha bubaho iyo ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka 14 y’amavuko. Ibi rero ni ikindi kimenyetso ko hari amategeko yanditse neza ariko akaba adakurikizwa. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho y’Abaturage wa Nyagatare, Murekatete Juliet, yavuze ko atari ubwa mbere bakora ibi bizamini kandi bakabitsinda, bose kuko baba bizeye kubabarirwa n’Umukuru w’Igihugu., mu gihe batsinze ibizami bya Leta, bakaba baciye ukubiri n’iyicarubozo bakorerwa muri gereza.

Daniel Rafiki Kabanguka, umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe amagereza (RCS), asaba aba bana gukorana ubwitonzi, bakabyaza umusaruro aya mahirwe bahabwa cyane ko ibyo baba baraguyemo bitabakuraho uburenganzira bwo kwitwa abana. Ibi yavuze rero bikaba byafashwe nabyo nk’iyicarubozo rikorerwa aba bana. Kuva iyi gereza ryajyaho hari muri 2009 yiswe Gereza y’Abana ya Nyagatare, muri 2016 yatangiye gutanga ibi bizamini kugeza ubu amakuru atangwa n’inzego zihayobora yemeza ko nta mwana uratsindwa yaba mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Bigira aho bagororerwa, bakigishwa n’abarimu baba baratoranyijwe ariko nabo bafunzwe, bikabafasha gutsinda ibizamini bya Leta bisoza amashuri, bagahita barokoka ubuzima bubi baba barashyizwemo, nyuma yo gukatirwa no gufungwa kubera ibyaha bitandukanye.

Ni akaga rero gakomeye kubona abana babura kurererwa mu muryango bagakurira muri gereza, aho bagenerwa inkoni mu bihe bitandukanye, abanda bagakomeza kuborera mu bigo by’ingerezi, inzego zose zishinzwe kubarengera zigakomeza kubarebera, ntacyo zishobora kurenza ku mategeko y’iyicarubozo ashyirwaho akanashyirwa mu bikorwa na FPR, yiyemeje kumarira aba b’u Rwanda mu magereza atandukanye hirya no hino.

FPR, WIMAKAJE IYICARUBOZO RIGERA NO KUBANA, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!

Manzi Uwayo Fabrice