AKABI GASEKWA NK’AKEZA: RUBAVU, ABAGIZE ITSINDA RY’AMABANDI “ABUZURUKURU BA SHITANI” BAFASHWE BISOBANURA BAVUGA KO BATERA IKIRENGE MU CYA KAGAME

Spread the love

U Rwanda rwapfushije ireme ry’uburezi bitewe n’amavugurura ya hato na hato yagiye aba, ashingiye ku gutesha umurongo abiga gusa no kubaheza mu bujiji gusa. Aya mavugurura yatangiye ari ukorohereza abavuye muri Uganda, bigenda bifata indi intera, bigera aho birenga igaruriro, aho magingo ibyigwa (sections) byahindutse combinations ugasanga umwana arangije amashuri ntacyo azi gifatika.

Dufashe nk’urugero iyo Leta ivuze ngo ikuyeho Math-Physique yigishaga amasomo 17, mu bizami bya Leta bakabazwa 8, ikazana PCB (Physics-Chemistry-Biology), na MCB (Mathematics-Chemistry-Biology) ziga amasomo 6 hakabazwa 4 mu bizami bya Leta. Ubu se Leta yumvaga umunyeshuri wo muri PCB aziga Mécanique Classique agashaka vitesse na accélération mu bugenge atarize dérivées mu mibare? Babaga se bumva abanyeshuri bazabasha gushaka demie-vie muri Chimie, batarize Logarithmes mu mibare? Bumvaga se umunyeshuri urangije MCB azakomeza mu buganga atarize Physique, kandi ibikoresho byinshi byo kwa muganga bishingiye kur Optique géométrique biga muri Physique atize? Kwikirigita ugaseka.

Icyakurikiyeho cyabaye gufata mu mutwe utwo babahaye, natwo tudasa kuko ibitabo bidasa ku bigo byose, umunyeshuri akarangiza ibizami bya Leta, bati “wabonye impamyabumenyi”, ariko mu by’ukuri nta kintu na kimwe urangije kwiga atahanye. Yagera hanze guhangana n’isoko ry’akazi akavuga ko ari umu-chômeur.

Uku guhindagura integanyanyigisho kwakurikiwe no gushyiraho amashuri yitwa “Nine-Years-Basic Education” (9YBE) na “Twelve-Years-Basic-Education” (12YBE), abanyeshuri bakiga hafi y’iwabo, kuri make, ariko bagahita bakubitana no kubura abarimu bafite ubumenyi, kubura ibikoresho n’ibikorwa remezo bidahagije. Ni gute wakwigira Computer-Science ahantu hatari umuriro w’amashanyarazi na laboratory?

Ibi rero byose nibyo byiteranyije maze bisohora abanyeshuri badafite ubumenyi nta n’icyo bashobora gukora. Aba bitwa ko bize barasohotse basanga batibona ku isoko ry’umurimo, maze basanga ku muhanda urundi rubyiruko rutagira ingano, rutakandigiye mu ishuri na rimwe cyangwa rwayacikirije hagati maze ibiyobyabwenge biba birarubonye, si ukubinywa bibabana bike, ariko kuko bihenda, nta handi amafaranga yo kubigura yari kuva uretse mu bujura bushukana, ubwa kiboko, no gushikuza abantu ibyo bafite mu ntoki.

Byatangiye buri wese yiba ku giti cye, ariko uko iminsi ishira, uru rubyiruko rugenda rwibumbira mu matsinda mato, agenda akura uko ya mashuri asohora abadashobora kubona akazi. Birangira ya matsinda amato avutsemo amatsinda manini, arusha imbaraga abaturage, ku buryo bigeze aho kwitabaza imbunda mu kubarwanya. Aba bose baraswa, baraswa mu cyico, kuko nyine abicanyi ba Kagame nta kindi batojwe.

Ubu uyu munsi hari amatsinda y’amabandi ahuje urubyiruko yitwa “Abo byababaje ”, “Aba-marines ”, “Aba-men ”, “Abuzukuru ba Shitani ”, “Abarembetsi ”, “Intaragahanga”, “Abanyogosi ”, n’andi menshi yiganje hirya no hino, cyane mu mijyi bitewe n’ibyo bayibonamo. Hari n’amatsinda atagira amazina.

Aya yose ni amazina bigoye kumenya inkomoko yayo ndetse uretse kuba ari abaturage bo mu gace ayo matsinda akoreramo bayavuga, usanga akenshi ubuyobozi budakunze kwemeranya na yo. Nk’abitwa “Abuzukuru ba Shitani ” ni agatsiko kagizwe n’urubyiruko, kuva ku myaka y’ubugimbi kugeza ku bafite muri 30, bahuriye ku gukora ibikorwa by’ubujura ariko bukomatanyije n’ubugizi bwa nabi. Aba bazwi mu Karere ka Rubavu ariko by’umwihariko mu Murenge wa Rubavu, Gisenyi ndetse n’Umurenge wa Rugerero.

Bitwaza intwaro gakondo zirimo imipanga, ibyuma n’inzembe bagatangira abaturage mu nzira bakabakubita, bakabakomeretsa, bakabambura utwabo. Bamaze no gucirira imbwa zibafasha mu kazi ko kwiba.

Aba ntibibasaba kwitwikira ijoro gusa, ahubwo no ku manywa y’ihangu basigaye batera abantu mu ngo zabo bakabambura. Ku mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza 2021, nibwo humvikanye inkuru y’umuryango wa Nahimana Jean Marie Vianney na Nyiraneza Mariette batewe n’aka gatsiko kari kitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro. Nyiraneza aganira na Radio 10 yagize ati “baje bafite umuhoro, umugabo ababaza icyo bashaka, ntibamusubiza, ahubwo batangira kumuhondagura, ndatabaza, bankubita umuhoro mu mutwe, mpita ngwa hasi, mbura ubwenge, bandeka bazi ko napfuye, nakangutse ndi kwa muganga, nsanga umugabo nawe yatemaguwe bikomeye”. Ikibabaje ni uko ibi byabaye hakiri ku manywa, ariko nta wari gutabara kubera ubwoba. Buri muturage yumvaga urusaku akiruka ataha.

Aka gatsiko k’abiyita “Abuzukuru ba Shitani ” katangiye kumvikana mu myaka ya 2018 ariko muri iyi minsi kakabije umurego. Ku wa 21/12/2021, Police yo mu Karere ka Rubavu yarashe umuyobozi w’iri tsinda, wari wariyise DPC (District Police Commander). Uku kurasa mu cyico ni ikibazo gikomeye, gihangayikishije Abanyarwanda, kuko uwo badashaka wese bamurasa agapfa, bikavugwa ko yabarizwaga mu itsinda runaka. Abaturage nta kindi barenzaho kuko baba basanzwe barabushabushwe n’utu dutsiko.

Uyu warashwe uyu munsi yari azwi neza mu gace hose, yitwaga Niyonsenga Iradukunda, akiyita DPC. Ariko sibyo byari bikwiye, yagombaga kuraswa amaguru, agashyirwa mu nkiko, agasobanura uwo bakorera, kuko iyo urebye imbaraga “Abuzukuru ba Shitani” bafite, n’ukuntu bafatwa, bagafungwa bagahita barekurwa, barayemo rimwe, ubona neza ko hari uwo bakorera, kandi ubyihishe inyuma, akabafunguza.

Ibi kandi si ubwa mbere bikozwe mu Rwanda kuko higeze kubaho amatsinda y’ Aba-Techniciens ba FPR, yateraga, akica abantu, FPR ikaba ibonye impamvu zo kubura imirwano. Byarabaye mu Bigogwe n’ahandi. Icyababaje cyane ni uko abaturage b’i Rubavu beretswe umurambo, bakoma amashyi, bashimira Police ko yishe Niyonsenga Iradukunda wiyitaga DPC, nyamara ntibakamenye ko na bagenzi babo nibicwa, bazavuga ko yakoranaga na wa wundi, bishimiye ko yapfuye. Uko byagenda kose kwica siwo muti, inkiko se zimaze iki?

Icyatangaje abantu ni uko Mayor wa Rubavu, Kambogo Ildephonse, uherutse gutorwa, yarirenze ararahira avuga ko “Abuzukuru ba Shitani” atabazi, ko abagizi ba nabi ntaho bataba. Abasesenguzi basanga yaratinyaga kubashyira mu majwi, kandi wenda bakorera umuntu ukomeye, akazabimuziza amaherezo.

Witegereje ukuntu Mayor Kambogo yaganiraga na Radio& TV 10 afite ubwoba, avuga ko iki kibazo Akarere kagiye kugishakira umuti urambye, wahita ubona ko afite amakuru ahagije kuri aka gatsiko no ku bo gakorera. Ariko nyine kuko abaturage bakomeje gutabaza, umuyobozi w’“Abuzukuru ba Shitani ” yahise aba igitambo.

Si mu Karere ka Rubavu gusa hugarijwe n’utu dutsiko tw’abagizi ba nabi, ahandi hugarijwe kurusha ahandi mu Rwanda ni Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge, aho abitwa “Aba-marines” bajujubije abantu. Bashikuza abagore amasakoshi, bagashikuza uwo babonye wese telefoni n’ibikapu, bagahita binjira mu mugezi wa Nyabugogo, kandi nta muturage wabakurikirayo, yaba yahaze ubuzima bwe. Police nayo iba iraho irebera.

Iyo uganiriye n’ “Aba-marines” bakubwira neza ko bisanze muri ubu buzima bubi kubera amakimbirane yokamye ingo bavukamo. Abaturage bakorera n’abagenda muri ibi bice bya Nyabugogo basaba Leta gushakira umuti iki kibazo. Ariko ntibyumvikana uburyo iyi mitwe y’abagizi ba nabi inanira Leta kandi idahwema kwica abaturage b’inzirakarengane, bamwe ngo barwanyije Police, abandi ngo barenze ku mabwiriza ya COVID-19.

Mu Mujyi wa Kigali kandi by’umwihariko mu duce twa Biryogo, Nyamirambo, Nyakabanda na Kimisagara hari insoresore z’abajura ziyise “Abo byababaje ”, zishikuza abaturage telefoni cyane cyane iyo bigeze mu masaha y’umugoroba. Aba rero bo biragoye kubatahura kuko baba bambaye neza, basa n’abasirimu, bivuze ko ari ba bandi twatangiye tuvuga basohotse mu mashuri ntacyo bacyuye, bikarangira babaye abagizi ba nabi.

Ntabwo ari i Rubavu cyangwa mu Mujyi wa Kigali gusa kuko ibikorwa by’ubujura bikorwa n’abantu bihurije hamwe mu dutsiko byagiye bivugwa hirya no hino muri za Gicumbi, Huye, Muhanga, Karongi, Rusizi, Rwamagana, Kayonza, Ngoma, Musanze, Kirehe, Burera, Rulindo n’ahandi hirya no hino mu gihugu.

Mu rwego rwo kujijisha abaturage, Leta ikora imikwabo igafata za Mayibobo z’utwana, amabandi makuru agasigara ayogoza rubanda. Dufashe nk’urugero, Akarere ka Rubavu gaherutse gufata abarenga 47 basubizwa mu mashuri, mu gihe abandi barenga 20 bafashwe bajyanwa mu bigo bishinzwe kubagorora.

Ibi bigo rero byitwa Transit Centers nabyo ntibivugwaho rumwe, kuko byahindutse sites za munyumvishirize. Mu Karere ka Bugesera haherutse kumvikana inkuru yateye kwibaza, aho umugabo yafungiwe mu kigo cy’inzererezi cya Nyamata, nyamara imodoka iparitse imbere y’icyo kigo. Ibya Kagame na FPR ni amayobera.

Akabi gasekwa nk’akeza umwe mu “Buzukuru ba Shitani ” uherutse gufatirwa i Rubavu yabwiye Radio y’Abaturage RC Rubavu ko ibyo bakora byose batera ikirenge mu cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu magambo ye yagize ati “tuba dushyira mu bikorwa gahunda z’umusaza. Yatubwiye kwihangira imirimo, twarayihanze. Ntawe dutera mu ngo, twambura abasinze n’abatinze gutaha. Umusaza yashyizeho ba DPC muri buri Karere, natwe twashyizeho DPC wacu. Ahubwo azaduhe ibikoresho tumufashe akazi ”. Abantu benshi bamufashe nk’umusazi cyangwa umusinzi, ariko siko bimeze.

Abasesenguzi bashobora kumva imvugo y’umuntu, bakamenya neza agaciro baha ibyo avuga. Uyu wavuze ko bashyira mu bikorwa gahunda za Kagame, yabivugaga nta bwoba afite kandi afite icyizere cyinshi. Bavuga ko imvugo y’uyu mugizi wa nabi yumvikanishaga ko “Abuzukuru ba Shitani ” bafite umuntu bakorera kandi ukomeye, ku buryo yari afite icyizere ko atazatinda gufungurwa. Nta bwoba by’ibyaha na buke yari afite, ahubwo we yisabiraga ibikoresho ngo bafashe umusaza akazi. Ibintu bigeze iwa Ndabaga abatabara nibatabare. Bararasa Iradukunda tukumva ko gikemutse ari n’ubundi amatsinda aravuka buri munsi.

Ingigo ya 166, 167, na 168 z’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigena ibihano bikakaye abahamijwe ibi byaha, ariko ntiturabona RIB ibafata, ahubwo tuyibona yagiye kubuza uburyo abanyamakuru n’abandi baturage b’inzirakarengane, baba bazira gusa ko bavuze ibitagenda.

Mu kwanzura twavuga ko ikibazo cy’aya matsinda kimaze gufata intera ndende cyane. Birababaje kandi biteye agahinda, kubona noneho bamwe mu bagize aya matsinda bivugira ko bashyira mu bikorwa gahunda za Perezida wa Repubulika. Ariko ni ubundi nta wamenya, kuko iyo abaturage barangariye kuri aba bagizi ba nabi, FPR yo iba yisahurira, ntacyo umutekano w’abaturage uyibwiye, banapfuye ntacyo uyihahangayikishijeho. Niba se Abanyarwanda batirwaniriye ninde wundi uzabarwanirira? Bigeze habi cyane!!!

Dusanga rero aho guhora Leta ya Kagame ihora ibuza uburyo abo yita ko bayinenga, yakagombye kuba ihangana n’iyi mitwe y’abagizi ba nabi, babigiyemo ku bushake cyangwa babishowemo n’abandi. Iki nicyo cyonyine kizatuma abaturage bigarurira icyizere cyo kubaho, ariko biri kure nk’ukwezi kuko bitari muri gahunda ya FPR, ahubwo bigaragara neza ko hari bamwe mu bambari bayo bakingira ikibaba izi nyangabirama. Nta yandi mahitamo dufite rero uretse kuzamagana no kwirwanaho aho bishoboka hose.

Ahirwe Karoli