AKARENGANE KA FPR MU MBONI Z’ABAHANGA: MUSANZE KU ISONGA RY’AKARENGANE





Yanditswe na Nema Ange

Inkuru dukesha Ukwezi.com yo ku wa 30/11/2022 yahawe umutwe ugira uti: «Amayobera ku rupfu rw’umugabo w’i Musanze bivugwa ko yaguye muri kasho kubera inkoni bikagirwa ibanga», yavugaga ko mu gasantere k’ubucuruzi ka Kirabo, mu Kagari ka Kigombe ho mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, umugore witwa Mugirase Béatrice avuga ko umugabo we, Mutiyomba Arsène, yakubiswe nyuma akajya gufungirwa muri kasho atavuwe bikamuviramo urupfu rwagizwe ibanga akabimenya umurambo we waraye mu buruhukiro bw’ibitaro bya Ruhengeri, aho atazi niba yarageze ari muzima cyangwa yapfuye.

Mu minsi ishize nyakwigendera Mutiyomba Arsène w’imyaka 30 n’Umugore we Mugirase Beatrice w’imyaka 28, bageze muri centre ya Kirabo, bavuye gucuruza inkweto mu isoko rizwi na GOIKO, ku wa Gatatu tariki ya 23/11/2022, umukozi w’umugore witwa Uwizeyimana Louise aza kubasaba ko umwana wabo yaza akamuha umugati, baramureka aragenda, bategereza ko agaruka baraheba.

Mutiyomba yabonye umwana wabo atinze ajya kumureba muri rwa rugo, wa mukozi wo mu rugo afatanya na nyirabuja, Uwizeyimana, baramukubita, bavuga ko yabateye mu rugo, ari nako batabaza, maze bahamagara abashinzwe umutekano muri kompanyi yitwa Home Guard, baraza bafata Mutiyomba, bamurambika hasi, baramukubita, babonye agiye gupfa bahamagara abapolisi, bahageze basanga Mutiyomba yanegekaye, ariko bavuga ko ari byo yigira, nabo baramukubita, babonye atakinyeganyega, baramuterura bajugunya mu modoka bajya kumufungira kuri Station ya Polisi ya Muhoza.

Amakuru ava mu baturanyi avuga ko nyakwigendera Arsène Mutiyomba yari afatanyije ubucuruzi bw’inkweto na Louise Uwizeyimana, noneho uyu mugore yiga amayeri yo gushimuta umwana wa Mutiyomba, abinyujije ku mukozi we washukishije uwo mwana umugati, ateganya ko uyu Mutiyomba naza kubaza umwana we amushinja kuvogera urugo rw’abandi (violation du domicile), maze akamufungisha, amafaranga bakuye mu bucuruzi bw’inkweto akayegukana. None byamuviriyemo urupfu rw’agashinyaguro.

Abaturage batuye aho muri Kirabo bavuga ko ushinzwe umutekano bahimba Ndimbati ari we wahamagaye abapolisi, ariko bagatungurwa n’uko abo bapolisi bajyanye gufunga Arsène Mutiyomba bagasiga Louise Uwizeyimana n’abo yitabaje ngo bakubite inzirakarengane. Abandi batangaje ko aka karengane katewe n’uko uyu mugore yihereranye abapolisi akabaha ruswa batamenye uko ingana.

Undi muturage unahuza n’abandi babonye ibi byose biba, avuga ko abahungu babiri, Niyoyita na Samuel, n’abandi babiri batamenyekanye, bakora muri Home Guard, bahamagawe na Louise, maze bahondagura Mutiyomba inkoni nyinshi, bamukomeretsa mu mutwe aravirirana, ari nako avuza induru, ariko abura umutabara, kugeza ajyanywe gufungirwa muri kasho ya Station ya Muhoza, iri ahitwa muri Groupement.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki ya 24/11/2022, Mugirase Béatrice yazindutse ajya gusura umugabo kuri kasho, baramumwima, yitabaza Umurenge wa Muhoza, ahageze ahahurira na Commandant wa Station ya Muhoza, amubwira ko azagaruka bukeye akamuhesha uburenganzira bwo kubonana n’umugabo we.

Ku wa Gatanu, tariki ya 25/11/2022, Mugirase Béatrice yasubiye muri Groupement ahasanga Commandant noneho amwemerera kubonana n’umugabo we. Akimubona yasanze yanegekaye cyane kandi atigeze avuzwa, amubwira ijambo rimwe gusa ati: «Ibyanjye byarangiye, ntuzongere gutakaza amafaranga uza kundeba cyangwa ungemurira, ahubwo umwana twabyaranye uzamurere neza».

Aya magambo ameze nk’ayo kuraga yateye ubwoba Mugirase Béatrice ahita yirukira mu biro bya Commandant arwana n’abapolisi bamubuza kwinjira, kugeza igihe Commandant asohokeye maze amubwira ko umugabo we agiye gupfa, ko yamaze kuraga. Commandant yatumye abapolisi babiri kureba uko Mutiyomba ameze, maze bagarutse bahita binjira mu biro, umugore asigara hanze, agiye kubona abona haje imodoka ya Polisi izwi ku izina rya panda gari, basohora umugabo we, bamushyiramo ihita yanduruka ntacyo bamubwiye. Yakomeje kubaza aho bajyanye umugabo we, bose bakamuseka, bakamubwira ngo atahe, birangira atashye atamenye aho umugabo we yajyanywe, ariko agakeka ko ari kwa muganga, n’ubwo atari abizi neza.

Kuko bwari bwije Mugirase yaratashye aryama ataryamye, mu gitondo abyuka ashyashyana ashaka icyo agemura, ndetse amesa imyenda y’umugabo kugirango aze kuyishyira umugabo. Ku wa Gatandatu, tariki ya 26/11/2022, yagemuriye umugabo we, ariko ageze ku bitaro abasekirite bamwangira kwinjira, bamubwira ko abaganga bategetse ko asiga ingemu, agataha, akazaza kureba umugabo we bukeye ku cyumweru.

Ku cyumweru tariki ya 27/11/2022, Mugirase yasubiye kwa muganga, bamubwira ko umugabo we yakize ndetse yashubijwe kuri kasho, ahita ajyayo ariko bamubwira ko ku bitaro bamubeshye, ahubwo akirimo kuvurwa. Yaheze mu cyeragati, yigira inama yo gutaha, akajya iwe mu Kagari ka Kigombe, dore ko hari urugendo kandi yahagendaga n’amaguru. Bigeze mu masaha ya nyuma ya saa sita, nyirabukwe yaje kumureba, amusanga mu rugo, amubwira ko adakwiye kwirirwa agemura kuko ngo Mutiyomba byarangiye.

Mugirase yahise amera nk’umusazi asubira ku bitaro shishi itabona, agezeyo asanga muganga ari kumwe n’abapolisi, bamubwira ko agomba kwihangana, kuko basanze umugabo we yari arwaye diabète, akaba ari yo yamwishe. Umugore yanze kubyemera avuza induru amera nk’umusazi, yirukanka mu bitaro, kugeza igihe abasekirite b’ibitaro, basabwe kumufata, muganga amutera urushinge, ahita asinzira, birangira bityo.

Abaturanyi ba Mutiyomba , na nyina umubyara ubwe, bemeje ko kuvuga ko yishwe na diabète ari ikinyoma, kuko kuva yavuka nta ndwara ikomeye yigeze arwara, ahubwo bemeza ko yishwe n’inkoni yakubitiwe muri centre ya Kirabo, ku wa Gatatu ushize, agahita ajyanwa gufungwa atavujwe, kugeza apfuye. Abatuye muri aka gace basaba ko inzego bireba zagira icyo zikora cyane ko iyi kompanyi y’umutekano ya Home Guard ikoreshwa n’abifite bihimura ku bakene aho usanga bamwe bahohoterwa abandi barebera.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye TV1 ko umuntu ukurikiranyweho icyaha aba afite uburenganzira bwo kwivuza, gusa ashimangira ko kasho zikurikiranwa na Polisi, ntacyo RIB yabitangazaho. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, avuga ko dosiye ya Mutiyomba Arsène yari ikiri mu bugenzacyaha kandi ataguye muri kasho ahubwo ko yaguye mu Bitaro bya Ruhengeri, aho yari amaze iminsi avurwa indwara izwi n’abaganga, bityo rero akaba yumva byabazwa abaganga aho kubazwa Polisi. Nyamara hejuru twabonye ko abaganga bemeje ko Arsène yazize diabète.

Iyi nkuru y’akababaro ivuzwe mu gihe muri aka Karere ka Musanze, mu minsi ishize, BBC yatangaje ko abapolisi bambaye imyenda ya gisivili bafashe umugabo wari waratorotse kasho ya polisi, ariko uko yafashwe byanenzwe n’abantu batandukanye. Iyi nkuru ivuga ko amashusho yashyizwe ku rubuga rwa Twitter, yafatiwe mu mujyi wa Musanze, agaragaza abagabo bane bambaye imyenda ya gisivili bateruye umugabo bamushushubikanya, abandi bamukubitagura imigeri n’ibipfunsi, bamushyira mu modoka ya gisivili iragenda.

BBC ivuga ko abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bamaganye ubu buryo bwo gufata umuntu, bamwe babwise gushimuta, abandi babihuza n’uburyo hari abantu bamwe baburirwa irengero mu gihugu. Umunyamakuru ati: «Ntibizwi neza ibyabanjirije aya mashusho, niba abafashe uyu mugabo barabanje kumubwira ko ari abapolisi, cyangwa se niba yarabarwanyije».

Mu butumwa bwanditse, Yusuf Sindiheba wari hafi aho ibi biba yabwiye BBC ati: «Icyari giteye ubwoba ni ukuba ntawari wamenye abamutwaye abo ari bo, iyo hamenyekana abamutwaye abo ari bo ntabwo byari kuba bikanganye cyane». Polisi, ibinyujije ku rubaga rwa Twitter, yatangaje ko uwafashwe ari Jean Pierre Nshimiyimana, wakekwagaho gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.

Umuntu umwe kuri Twitter yanditse ati: «Ibi bintu nyamara mukoresha abantu bambaye civile mu kazi bagafata umuntu nk’abamushimuse ni bibi pe! Ni n’ubunyamaswa. Mu minsi ishize nabwo byabaye ku Kabeza kuri escalier umuntu afatwa n’abasore b’ibigango. Muri kuduhahamura ni ukuri». N’abandi banditse kuri iyi nkuru ari benshi ari ugasanga umubare munini ari ababigaya.

Mu Karere ka Musanze, na none mu minsi ishize, Kigali Today yatangaje ko abantu 38 barimo abagore 10 n’abagabo 28 bari bafungiwe muri iyi kasho Mutiyomba yaguyemo, bahabwa igipapuro cy’uko bafunguwe by’agateganyo nyuma y’igihebafunze, bategekwa kuzajya bitaba kuri parquet buri wa mbere w’icyumweru. Umwe mu bafunguwe witwa Niyibizi Adrien yagize ati : « Nari maze ibyumweru bibiri mfungiye muri kasho ya Muhoza, nshinjwa kunywa ibiyobyabwenge (…). Sinigeze ngezwa mu Bushinjacyaha kandi iminsi y’Ubugenzacyaha iteganyijwe ni 5 gusa, ariko nishimiye ko mfunguwe ».

Kubera ko Umuryankuna w’Umushumi, Mutagatifu Kizito Mihigo yadusigiye umurage wo kutarebera akarengane, byatumye twegera abahanga mu bumenyi butandukanye, maze tubabaza uko babona aka karengane karimo kwigaragaza cyane mu Karere ka Musanze, no mu tundi duce tw’igihugu.

Mutagatifu Kizito Mihigo yerekanye ko ari umuhanzi w’umunyarwanda, umuhanzi w’umuhanga, umuhanzi ukunda u Rwanda, umuhanzi watahanye inzozi z’u Rwanda ruhumeka ishya n’amahoro, umuhanzi witangiye u Rwanda. Yasize aruraze inuma y’urukundo n’amahoro mu bantu.

Uyu muhanzi yasigiye u Rwanda umurage w’iyi numa idasanzwe, yifuje ko yahora igurukira mu kirere cy’u Rwanda. Yayise inuma y’urukundo, inuma y’amahoro mu bantu, inuma yo gusaba imbabazi no kuzitanga, inuma yo kwiyunga, inuma y’umutuzo n’ubutabera, inuma y’ubuhanga n’ubushishozi, inuma y’umurava ku murimo udutunze, inuma y’ubudahemuka, inuma yo kubaho no kubana, inuma y’ubutagoma, inuma yo kwicisha bugufi, inuma y’ubudatenguha, inuma y’ibisingizo, inuma yo gushira amanga, inuma y’ukuri kutagira ikizinga… Mbese yari inuma yagurukira mu kirere cy’u Rwanda rugahinduka paradizo.

Umwe mu bahanga yatubwiye icyo ari cyo « ubutagoma » mu bantu, nk’uko Mutagatifu Kizito Mihigo yaraze u Rwanda kwimika inuma nziza, « inuma y’ubutagoma ». « Ubutagoma » cyangwa « La non- violence » rero bivuze ko u Rwanda rutagoma, ari u Rwanda ruzira urugomo, u Rwanda ruzira urwango na munyangire, u Rwanda ruzira itoteza, u Rwanda ruzira ihonyora n’isyigingiza.

Uyu muhanga yavuze ko ku itariki ya 02 Ukwakira buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi wa « non- violence», umunsi haba hibukwa ivuka rya Mahatma Gandhi, warwanyije akarengane kakorwaga n’Abongereza mu Buhinde ariko akarenga imbibi akagera no muri Afurika y’Epfo.

Akomeza avuga ko « violence » ikorwa mu bice bibiri : « violence structurelle » igizwe n’akarengane gakorwa na Leta cyangwa inzego z’ubutegetsi naho «violence directe » ikagaragazwa n’akarengane k’ako kanya, nk’uko umuntu yaza akagukubita urushyi, cyangwa akakwambura ikintu cyawe akagitwara utabishaka.

Avuga kuri « violence structurelle » yatanze urugero ku banyamakuru bane ba Iwacu TV bafungiwe ubusa imyaka ine, umunyeshuri agatangira kaminuza akayirangiza bagifunze, kandi bari bafite imiryango bagomba kwitaho, ndetse banagirwa abere nyuma y’icyo gihe cyose, ntibagire indishyi z’akababaro bahabwa. Avuga kandi ko gufungwa iminsi 30 ikavamo imyaka n’imyaniko, ari urugero rwiza rw’akarengane gakorwa na n’inzego z’ubutegetsi ariko ntihagire ubibazwa, uwarenganye akagumiraho aho gusa. Yibutsa kandi ko hari umupolisi urya ruswa ya 2000 FRW, agafungwa, ariko ibya Bamporiki ntibihabwe agaciro bikwiriye.

Kuri « violence directe » avuga ko ingero ari nyinshi cyane, aho umuntu yitwaje icyo ari icyo afata mugenzi akamukubita, akamumugaza, cyangwa akamwambura ibye yaruhiye, uwarenganye akabura aho abariza.

Kuri « violence structurelle » ivanze na « violence directe » atanga urugero rw’Umukuru w’Umudugudu uherutse gushorera abantu, batera urugo rw’umuturage, baramukubita kugeza apfuye, inzego za Leta zose ziri aho zibirebera, kandi nta muntu n’umwe washyikirijwe ubutabera, abishe umuntu bose baridegembya.

Mu busesenguzi bwacu rero, twasanze akarengane gakorwa na FPR karenze ukwemera, karenze ibyiciro byose bisobanurwa n’abahanga, ukaba utabona aho ugashyira, kuko usanga agakorwa n’inzego z’ubutegetsi kivanga n’agakorwa n’abantu ku giti cyabo, byose bikivanga bikaba urusobekerane rw’akarengane kagambiriwe.

Nema Ange