AKARENGANE MU NZEGO Z’IBANZE GAKOMEJE GUCA IBINTU: FPR YAVUNIYE IBITI MU MATWI

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Nk’ikinyamakuru cyiyemeje kuvugira abaturage tubibutsa uburengenzira bwabo kugirango bazashobore kubuharanira, muri iyi nkuru twabahitiyemo kuvuga ku kandi karengane kagaragaye ahantu habiri, mu mujyi no mu cyaro, ariko ko gafite isura itandukanye n’ako tugenda tubona, kamwe karebana n’umuturage wameneshejwe mu Mudugudu kuko yabwiye Radio Rwanda ibitagenda bikorerwa urubyiruko mu Karere ka Gicumbi, akandi ni ak’umugabo wafungiwe uruganda n’Akagari, atazi impamvu, bigakorwa Umurenge n’Akarere batabizi, ariko nyir’uruganda akemeza ko urwego rw’Akagari rwagaye imisanzu yatanze muri FPR ngo ni mike.

Twazindukiye ku muturage witwa Nsabimana Joachim, utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mukarange, Akagari ka Kagarama, utabaza inzego zitandukanye ku karengane yakorewe n’ubuyobozi bw’Akagari nyamara Umurenge n’Akarere bose barebera ariko bakaruca bakarumira, akaba asaba inzego zo hejuru kumugeraho zikamurenganura, kuko yahindutse impunzi mu gihugu cye, atazi icyo azira.

Avuga ko bijya gutangira byatewe na Habumuremyi Evariste wari ushinzwe urubyiruko mu Murenge wa Mukarange. Nsabimana avuga ko intandaro zo gutotezwa, agasenyerwa amazu yari atuyemo n’ikiraro cy’amatungo ye, ndetse n’inka ze zikicwa, ngo ni amagambo yavugiye kuri Radio Rwanda, ubwo yari yabasuye mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, agaragaza ibitagenda muri uyu Murenge. Avuga ko kuva yavuga ibyo, atigeze agira amahoro na rimwe, kandi inzego zose yitabaje zamusubizaga ko agomba kujya gushaka abanyamakuru bakamukemurira ikibazo, izindi zikamurerega ngo nategereze zizamukemurira ikibazo. Ubu we n’umugore we bashyizwe mu ruzerero ku buryo ataramenya amaherezo y’uko bizagenda. Ubu umugore yaramutaye, asigaye wenyine, kandi ariho atariho, avuga ko adatabawe vuba yahasiga ubuzima.

Mu magambo ye yagize ati “ iyi ni isambu nahawe n’umubyeyi nyubakamo byemewe n’amategeko, nubaka n’ibiraro nshyiramo inka ebyiri kugira ngo zizajye ziduha ifumbire n’amata ku muryango wanjye, kuva mu mwaka wa 2018. Ariko mu mpera z’umwaka wa 2021, nyuma y’imyaka 3 njye n’umugore wanjye tuhatuye, ushinzwe urubyiruko mu Murenge, Habumuremyi Evariste, yazanye na SEDO w’Akagari, na DASSO w’Umurenge, Cell Commander n’Inkeragutabara nyinshi maze basakambura inzu yanjye n’ikiraro ntahari, inka bazita ku gasozi, bukeye nsanga zapfuye”.

Avuga ko nta kindi azira uretse kuba yarabwiye abanyamakuru ko imfashanyo zihabwa urubyiruko zitabageraho, ndetse ushaka akazi muri VUP asabwa kugira icyo atanga. Ushinzwe urubyiruko ku Murenge n’ubuyobozi bw’Akagari, babifashe nko kubasebya biyemeza kumumenesha, akava muri uyu Mudugudu, akajya gutura ahandi. Bamaze kumusenyera yaregeye Umurenge abwirwa ko agomba kujya gushaka abanyamakuru bakamukemurira ikibazo, agiye ku Karere bamubwira ko bazaza gukemura ikibazo mu nteko y’abaturage, ariko yarategereje amaso ahera mu kirere. Avuga ko arara mu kiraro yahoze yororeramo kuko amabati ye yajyanywe ku Kagari, ariko kugeza n’uyu munsi ntarabwirwa icyo azira ariko we aragikeka. Nta kindi azira uretse kuba yaratanze amakuru mu kiganiro cy’urubyiruko kuri Radio Rwanda, avuga ibitagenda.

Umurenge wa Mukarange ntiwagize icyo ushaka kuvuga kuri iki kibazo ariko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko nta muturage wakagombye gutotezwa azira gutanga ibitekerezo bye, ariko avuga ko icyo kibazo batari bakizi, bityo bagiye gukurikirana iki kibazo. Ngo ntibari bakizi, nyamara Nsabimana ubwe yabonanye na Mayor inshuro ebyiri muri uku kwa mbere 2022, abwirwa ko ikibazo cye kizakemurwa mu nteko z’abaturage. Akaga Nsabimana yahuye nako karakabije.

Si Nsabimana wenyine wahohotewe muri aka Karere ka Gicumbi, kuko hari undi muturage wigeze gutanga amakuru ku “Barembetsi”, aratwikirwa ndetse ameneshwa mu Mudugudu, ubuyobozi burebera, ntibwagira icyo bukora, ahubwo Akagari n’Umurenge bamubwira ko nta wari wamutumye gutanga amakuru y’ “Abarembetsi ”. Muri utu duce twegereye umupaka wa Uganda, “Abarembetsi” ni abaturage bajya kuzana ibicuruzwa byiganjemo Kanyanga mu Bugande badaciye ku mipaka yemewe, baba bafite amahane menshi ku buryo n’inzego z’ibanze zibatinya, nyamara zikarenga zikarenganya abaturage b’inzirakarengane.

Ku rundi ruhande, umushoramari Niyonkuru James Keny, wari ufite uruganda rusya ibigori rugakoramo kawunga rwitwa NJK, mu Kagari ka Karuruma, Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Uyu nawe aratabaza nyuma y’uko ubuyobozi bw’Umudugugu, Akagari n’abashinzwe umutekano bamuteye mu ijoro ryo ku wa 26/01/2022, bazana ibyuma bisudira, basudira inzugi z’uruganda rwe, bashyiraho n’ingufuri nshyashya, bafungiranamo ibikoresho, harimo n’ibyangirika, ndetse n’imyenda y’abakozi.

Niyonkuru James Keny avuga ko yagiranye amasezerano yo gukodesha aho yakoreraga na Nkeramihigo Jean Bosco, unahafitiye ibyangombwa, ariko agatangazwa n’uko ubuyobozi bwaje kumufungira nawe atabizi.

Niyonkuru, afata iki gikorwa nk’akarengane kuko amasezerano ye yari agifite agaciro, kandi ngo n’iyo atayagira ntabwo ubuyobozi bwazana aba soudeurs ngo baking inzugi burundu batabanje kubimumenyesha ndetse bakabimenyesha na nyiraho. Agasaba inzego zose kumurenganura kuko bamushyize mu gihombo.

Avuga ko intandaro ya byose ari uko, ku wa mbere tariki ya 17/01/2022, ubuyobozi bw’Umudugu, Akagari, abanyerondo na Chairman wa FPR mu Kagari ka Karuruma bamusanze ku ruganda rwe, bamusaba gutanga umusanzu wa FPR kuri BK akabazanira bordereau. Yarabyemeye bukeye, tariki ya 18/01/2022, ajya kuri BK ya Nyabugogo, atanga umusanzu ungana n’amafaranga 500,000 FRW maze azanye bodereau abwirwa ko ayo ari make ku mushoramari wo ku rwego rwe. Yababwiye ko bamutunguye nta yandi yabona, bamubwira ko ahawe icyumweru cyo kuba yayongereye bitarenze ku wa mbere, tariki ya 24/01/2022. Iyi tariki igeze baje kureba boredereau basanga adahari, bahasanga abakozi bababwira ko bucya aza kubareba ariko ntiyabikora.

Niyonkuru avuga ko yatunguwe n’uko abakozi bamuhamagaye mu girondo cyo ku wa 26/01/2022, bakamubwira ko baje ku kazi bagasanga inzugi zisudiriye, ndetse hariho ingufuri nshyashya, arumirwa.

Uhagarariye abikorera mu Murenge wa Gatsata, Muhinda David, yavuze ko aka ari akarengane, ariko ko karenze ubushobozi bwabo, ko nta kindi bagakoraho, uretse kumukorera ubuvugizi. Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije ushinzwe ubukungu, Mudaheranwa Régis, avuga ko uyu Niyonkuru niba afite amasezerano y’ubukode, yakagombye guhita yihutira gutanga ikirengo mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Mu cyongereza cyinshi, Mudaheranwa yagize ati “niba abo baturage bafitanye contract, nibarebe ikivugwa muri termination of contract, barebe igihe giteganywa kugira ngo contract ibe terminated n’igihe umwe abimenyeshereza undi. Nasanga yarenganye ahite yegera ubutabera immediately. Najye muri RIB nicyo cyonyine kiri urgent”. Iyi mvugo rero yasekeje abantu kuko bitumvikana uwo Niyonkuru yajya kurega muri RIB. Uwo bagiranye amasezerano bamaranye imyaka ine, bishyurana neza, kandi mu baje gusudira ntiyari arimo. Yaba amurega iki? Akarengane katurutse muri FPR!

Twavuga ko aka karengane gakomeje kugwira abaturage hirya no hino gakorwa n’abambari ba FPR. Nta wamenya niba iba yabatumye cyangwa niba baba bitumye. Ariko icyo tubona ni uko kuba itabahana ari uko ibashyigikiye. Nta kuntu umuntu yakwigira akari aha kajyahe, nyamara ari wowe wamutumye, agukorera ngo nakora ibinyuranyije n’ibyo ushaka, umwihorere. Ntibyumvikana!

Ko FPR yirirwa yigisha ngo “umuturage ku isonga”, yaba ku isonga ate asongwa? FPR nireke kubeshya kuko niba abashinzwe kwakira imisanzu yayo mu nzego z’ibanze bagaye ingano y’amafaranga bahawe, yakagombye kwitadukanya n’ibi bikorwa by’ubuhemu. Niba ititandukanyije na byo ni uko ibishyigikiye, niko bimeze.

Nta na rimwe umuturage azatera imbere igihe agicurwa bufuni na buhoro, abuzwa epfo na ruguru, n’icyo akoze agahatirwa gutanga amafaranga atavuye mu bushake bwe. Birababaje kandi biteye agahinda kubona umuntu nka Niyonkuru James Keny yirya akimara ngo yiteze imbere ndetse agatanga akazi ku ngeri zinyuranye z’abantu, ariko umunsi umwe bugacya yashyizwe mu gihombo, ndetse bamwe yahaga akazi bakibona basubiye mu muhanda. Nyamara FPR irabizi neza ko kariya gace ka Nyabugogo-Gatsata ari indiri y’amabandi. Niba bagize amahirwe bakabona Rwiyemezamirimo uje gutanga akazi, bakagombye kumufata nk’amata y’abashyitsi, kuko aba abafasha kugabanya aya mabandi, ariko bo siko bimeze, baramujujubya.

Iki rero ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko FPR idakunda abaturage, ahubwo icyo yimirije imbere ari ukubanyaga utwabo, maze bakazasigara baririra mu myotsi mu gihe amakonti ya FPR yuzuye. Ni agahinda kubona wabuze icyo uha abana bawe, wabuze icyo kubishyurira amashuri, kubavuza no kubaha ibindi bakeneye, nyamara uwagakwiye kuba agutera ingabo mu bitugu, FPR, ari we urushaho kugukenesha.

Tugasanga rero ibi nta handi bituganisha, uretse mu rwobo, akaba ariyo mpamvu abadashaka akarengane dukwiye guhaguruka, tugatera ikirenge mu cy’abatwara moto, banze gukomeza kurebera akarengane, bagahaguruka bagaharanira uburenganzira bwabo. Uburenganzira ntibutangwa buraharanirwa.

FPR, ABAMBARI BAWE BARATUREMBEJE, UKOMEJE KUREBERA, BITYO NTITUZAGUKUMBURA!

Umurungi Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.