AMAHANO KAGAME AKORA MURI CONGO AKOMEJE GUSHYIRWA HANZE NO KUMENYEKANA





Yanditswe na Nema Ange

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tari ya 15/02/2023, agatsiko kari ku butegetsi i Kigali kongeye gukina ikinamico, kavuga ko ingabo za RDC zahagaze ku mupaka uhuza u Rwanda n’icyo gihugu, kuri Rusizi II, maze zirasa mu Rwanda, ariko ngo nta wakomeretse. Uwabyumvise wese yahise abyibazaho ariko iki kinyoma gihita cyamaganwa na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabidge Kasi, ndetse avuga ko ari “incident imaginaire ”. Abumvise iyi nkuru bose babura ibyo bafata n’ibyo bareka, kuko itavugwaho rumwe.

Muri iyi nkuru tugiye kubereka impamvu Kagame n’abambari be baba barateguye iyi kinamico kuko dusanga ari mu rwego rwo kujijisha amahanga yamaze gusobanukirwa icyo aka gatsiko gakora muri Congo, akaba agasaba kuvayo ku kibi na cyiza, bitaba ibyo hagafatwa ingamba zikakaye zirimo guhagarika inkunga zose zihabwa u Rwanda.

Mu busesenguzi bwacu twasanze iyi kinamico ije nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Ibikorwaremezo muri RDC, Alexis Gisaro Muvunyi, ashinje u Rwanda gushora intambara ku gihugu cye inshuro eshanu zose, mu myaka 25 ishize, twemeza ko byanze bikunze iyi kinamico igamije gusubiza ibi byatangajwe ku Rwanda.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 14/02/2023, ubwo Minisitiri Gisaro yagiranaga ibiganiro n’abanyamakuru bakorera i Kinshasa, ari kumwe na Minisitiri Patrick Muyaya, ushinzwe Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma. Ibi biganiro byakurikiranywe n’Isi yose maze Kagame n’abambari be bashya ubwoba, bahita bategura ikinamico ku munsi ukurikiyeho kugira ngo bereke amahanga ko atari u Rwanda rushotora RDC ahubwo ari FARDC irasa mu Rwanda, ariko byabaye imfabusa, nta rwego na rumwe rwabyemeye, ahubwo ababyumvise bose babihaye inkwenene, kumva ko u Rwanda rudashaka intambara. Minisitiri Gisaro Muvunyi yagize ati: «Ndashaka kubabwira ko u Rwanda, muri iyi myaka 25, rumaze gutera igihugu cyacu inshuro eshanu, rukoresheje imitwe itanu itandukanye». Yakomeje avuga ko iyi mitwe itanu ari AFDL ya Laurent Désiré Kabila, RCD-Goma ya Azarias Ruberwa, CNDP ya Laurent Nkunda, M23 ya mbere ya Bosco Ntaganda na M23 ya kabiri ya Sultan Makenga, iyi ya nyuma ikaba ikiri mu mirwano na FARDC kugeza na magingo aya.

Minisitiri Alexis Gisaro Muvunyi yongeye gushimangira ko impamvu y’intambara ya M23 ifashwa n’u Rwanda, atari ugukemura ibibazo birimo ibiterwa n’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR no guhezwa kw’Abanyekongo b’Abatutsi, kuko ngo iyo biba ibyo biba byarakemukiye mu ntambara zabanje.

Alexis Gisaro Muvunyi, usanzwe ari umunyamulenge aremeza ko Abanyekongo n’ubuyobozi bwabo bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo, bidasabye uruhare rw’undi uwo ari we wese. Ati: «Ntabwo twatumiye u Rwanda ngo rudufashe gukemura ikibazo, binyuze mu gushoza intambara mu gihugu cyacu. Dutekereza ko u Rwanda rukwiye kureka Abanyekongo bakacyikemurira hagati yabo».

Uyu munyapolitiki yakomeje agira ati: «Nk’umunyamulenge, nk’umunyekongo w’umututsi, ntekereza ko ubu dufite ubuyobozi bushoboye bwaha buri munyekongo umwanya we».

Iki kiganiro na ba Minisitiri ba RDC, Alexis Gisaro Muvunyi na Patrick Muyaya cyakurikiwe n’itangazo ry’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ryasabye u Rwanda guhagarika ubufasha bwose ruha umutwe wa M23, hanyuma rugakoresha ubushobozi bwose rufite mu kotsa igitutu uyu mutwe kugira ngo uve mu bice bya RDC wigaruriye, ugasubira mu bice wahozemo nk’uko biteganywa n’imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola.

Ibi byasabwe na Josep Borrell, uhagarariye EU muri Congo Kinshasa, nyuma y’uko ibintu bikomeje kuba bibi mu Burasirazuba bw’iki gihugu kubera imirwano ikomeje gusakiranya FARDC na M23 ifashwa n’u Rwanda. Uyu mutwe umaze igihe warigaruriye ibice byinshi by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Abagaba b’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba, baheruka guha   M23 itariki ya 30/03/2023 nka nyirantarengwa yo kuba yamaze kuva muri ibyo bice byose, ariko uyu mutwe ukomeje kuvunira ibiti mu matwi, ahubwo ukarushaho gufata ibindi bice, kandi ni mu gihe uracyaterwa ingabo mu bitugu na RDF mu buryo bwose.

Ibi abagaba b’ingabo babyemereje mu nama yabahurije i Nairobi muri Kenya, icyumweru kimwe nyuma y’iy’Abakuru b’Ibihugu yabereye i Bujumbura, ku wa 04/02/2023, maze iyoborwa n’Umugaba w’ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo, kuko u Burundi ari bwo buyoboye EAC. Iyi nama kandi yasabye ko ibihugu bya Uganda na Sudani y’Epfo bihita byohereza ingabo zigasanga iza Kenya ziri muri Kivu y’Amajyaruguru n’iz’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo. Na none u Rwanda rwari rwayitabiriye ariko rumeze nk’indorerezi, kuko rudashobora kohereza abasirikare mu ngabo za EAC kandi ari rwo ruri inyuma y’ibibazo by’umutekano muke uboneka mu Burasirazuba bwa RDC. Ibihugu by’abaturanyi bizi neza ko ari rwo ruteza ikibazo.

Mu itangazo Josep Borrell yasohoye ku wa Kabiri, tariki ya 14/02/2023, yagize ati: «Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukomeje guhangayikishwa cyane no kuba ibintu bikomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa RDC». Yavuze ko, nk’uko uyu muryango wabitangaje ku wa 31/12/2023, ndetse n’umwanzuro w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ukabisubiramo mu itangazo ryo ku wa 03/02/2023, iri tangazo ry’uwo munsi ryaje ryongera kwibutsa uyu mwanzuro wahamagariraga impande zose gushimangira byimazeyo gahunda ya Luanda na Nairobi kandi ugasaba impande zose gushyira mu bikorwa vuba ibyo ziyemeje byose.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kandi watangaje ko uhangayikishijwe n’umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’u Rwanda na RDC, kugeza aho indege ya RDC yarashwe n’u Rwanda, aho yarasiwe ntihavugweho rumwe, u Rwanda rukavuga ko rwayirasiye ku butaka bwarwo ariko RDC ikabihakana yivuye inyuma. Ibi rero nibyo byatumye uyu muryano wongera gusaba u Rwanda gukoresha ubushobozi bwose rufite rukotsa igitutu M23, ikemera kubahiriza gahunda ya Luanda na Nairobi, kuko uzi neza ko ruhagaritse ubufasha byakemuka.

U Rwanda rero kuko ruzi icyo rukura mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, iri tangazo ryamaze gusohoka ku wa Kabiri, bucya ku wa Gatatu, hategurwa ikinamico ko FARDC yarashe mu Rwanda, kugira ngo agatsiko kari ku butegetsi i Kigali kirize, kerekane ko gakomeje gushotorwa, kandi kadashaka intambara kandi kazi neza ko ari amarira y’ingona, maze ku mahirwe make, amahanga yose abyima amatwi, ikinamico iba ikamye ikimasa.

Muri iyi kinamico, igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15/02/2023, abasirikare baco barasanye n’abo mu ngabo za Congo Kinshasa (FARDC). RDF, mu itangazo yasohoye, yavuze ko abasirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye ku butaka butagira nyirabwo buri hagati y’umupaka uhuza u Rwanda na RDC mu Karere ka Rusizi, batangira kurasa mu Rwanda.

Rikomeza rivuga ko abasirikare ba Congo bakimara kurasa mu Rwanda, abasirikare b’u Rwanda babashubije, basubira inyuma. RDF yakomeje ivuga ko ku ruhande rwayo nta wigeze apfa cyangwa ngo akomereke, ndetse ko ituze ryari ryagarutse. Yunzemo ko RDF yari yamaze gusaba inzego zirimo urwa EJVM kugira ngo zikore iperereza kuri ibi yita ubushotoranyi, nyamara ari ukwiriza ay’ingona ari ikinamico yandikiwe i Kigali.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twavuga ko iyi kinamico ndetse n’andi yose akomeje gukinwa n’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali, ari ikimenyetso simusiga ko ubutegetsi bw’igisuti bwa Kagame bwamaze gushya ubwoba kuko amahano bwakoze, kandi bukomeje gukora muri RDC, yagiye ashyirwa hanze buhoro buhoro, ariko noneho muri iyi minsi uku guteza ubwega bikaba bigenda bihabwa agaciro n’abatari bake.

Umunyarwanda yagize ati: «Burya si Buno !» Kagame n’abambari be bakomeje gutekereza ko amahano bakora muri RDC ataramenyekana, babanza kwitwaza ngo Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, nabo barabyemera, ariko ubu bamaze guhumuka kugeza aho umwe muri bo, Alexis Gisaro Muvunyi, yatinyutse akerurira Isi yose ko igitumye Kagame na RDF ye bari muri RDC atari ukubera ikibazo cya FDLR, yewe si n’ikibazo cy’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ahubwo ikibazo gikwiye gushakirwa ahandi. Iki kibazo gikwiye gushakirwa mu mutungo kamere uboneka mu Burasirazuba bwa Congo, uwo FPR ireba ikarabya indimi, aho gukomeza gukinira isi amakinamico, iyereka ko u Rwanda rwagowe, kandi atari byo ahubwo ari ukwiriza.

Nema Ange