Yanditswe na Mutimukeye Constance
Ejo kuwa gatatu, tariki ya 11 kanama 2021, nkuko tubikesha Ijwi ry’ America, igihugu cya Sudani cyemeye kugeza imbere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, CPI, uwahoze ari umukuru w’iki gihugu Omar al-Beshir hamwe n’abandi bategetsi babiri bashakwa n’urwo rukiko ku byaha bya Jenoside ni ibyaha by’intambara ya Darfur.
Nk’uko Paul Kagame yabikoze Omar al-Beshir yagiye k’ubutegetsi mu mwaka w’1989 nyuma yo gukorera coup d’Etat Sadek al-Mahdi wari minisitiri w’intebe wari waratowe binyuze muri demokarasi .
Aha turabibutsa ko nubwo Habyarimana atari yaratowe binyuze mu buryo bwa Demokarasi, Kagame yabanje gukora icyaha cyo kumwica kugirango agere k’ubutegetsi.
Omar al-Beshir akigera k’ubutegetsi yahise yishushanya mu ishusho rya “strong man”, “umugabo ukomeye” wa Sudani aho yihariye imyanya y’ Umukuru w’igihugu n’uw’umukuru w’ ingabo, afunga urubuga rwa politiki aho yabujije amashyaka ya politiki kubaho agahita ashyiraho itegeko nshinga rishya rishingiye ku itegeko rya Kisilamu.
Dusubiye inyuma gato, kubibagiwe twabibutsa ko Paul Kagame akigera k’ ubutegetsi nyuma y’intambara yaranzwe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abanyarwanda kandi bugahekura u Rwanda, Kagame yahise yishyiriraho umwanya w’umwunganirizi wa Perizida,nyamara uwo mwanya utar’uteganyijwe mu masezerano ya Arusha, Bizimungu Pasteur aba perezida bya gakingirizo. Uwo mwanya wa Vice Perezida Kagame nawe yawufatanyije nu umwanya wa Minisitiri w’ingabo. Nguko uko nawe yishushanyije nka “strong man”, aho yanahise buhoro buhoro asenya amashyaka ya politiki ataravugaga rumwe na politiki ya FPR.
Kugeza mu mwaka wa 2018 Omar al-Beshir na Paul Kagame bavugwagwa mu binyamakuru mpuzamahanga nka “strong men of Africa”, mu yandi magambo “aba BOSS ba Afurica”. Mu kwezi kwa kane muri 2019, Nibwo abaryankuna bo muri Sudani, ku isonga Ndabaga wawo Alaa Salah, banze kurebera igihugu cyabo kizamba, barahaguruka n’iyo nka bereka isi ko ingufu z’Abaturage ziruta kure izi mbunda kuko nubwo icyo gihe umunyagitugu Omar al Bashir yarashyigikiwe n’abba mpatsebihugu kumukura k’ubutegetsi byabaye nk’ubufindo! Nuko uwo bari barise “strong man” abaturage bo muri Sudani babona ko ari ugukanga. Uyu munsi Sudani itubere isomo ko amaherezo y’umunyagitugu ari imbere y’urukiko.
Ese aba Jenerali bo mu Rwanda nk’aba Kabarebe, Kazura, Nyamwasa, Ibingira ….. baba bumva iri somo ? Igihe kirageze ngo bibwirize batange umusanzu wabo mu kubuura u Rwanda, berekeze inkiko batange umucyo k’uruhare rwabo bwite mu bwicanyi ndengakamere RPA yakoreye Abanyarwanda. Amahitamo bafite n’ukwijyana yo cyangwa bakazajyanwayo n’Abanyarwanda!.
Baba se banga kuvirira umureti mu minsi mike basigaranye?
Urundi rugero twabaha ni Francois Compaoré, murumuna wa Blaise Compaoré umunyagitugu wayoboye igihugu cya Burkina Faso nawe akaza kuvanwaho n’abaturage bashiritse ubwoba bakamubwira ko bamurambiwe muri 2014. Blaisé Compaoré nawe yagiye k’ubutegetsi nyuma yo kugambanira no kwica intwari y’Afurica Thomas Sankara.
Nuko nawe akomeza kwibona nka “strong man” w’Afurika aho ariwe ba Mpatsebihugu, by’umwihariko Ubufaransa, bamwifashishaga nk’umuhuza mu mishyikirano yo gushyira iherezo ku ntambara babaga batangije ku nyungu zabo. Murumuna we François Compaoré, ubu nawe ari mu mazi abira kuko nyuma yo guhungira m’Ubufaransa yibwira ko buzamukingira ikibaba, ubu ashobora kuzoherezwa mu gihugu cye ndetse akajyanwa imbere y’ubutabera. Twabibutsa ko akurikiranyweho urupfu rw’umunyamakuru Norbert Zongo wishwe ku i tariki ya 13 Ukuboza 1998,azize kuba yarimo gukora itohoza ku iyicwa ry’ umushoferi wa Francois Compaoré. Uyu munyamakuru yiciwe hamwe n’abandi bantu batatu bari kumwe, nyuma imirambo yabo isangwa yatwikiwe mu majyepfo ya Burkina Faso.
Urupfu rwa Norbert Zongo, intwali y’ukuri bitewe nuko yakoraga amaperereza akomeye yerekanaga uko Blaise Comapaoré yayoboraga Burkina Faso nabi, rwateye impuruza ya politiki muri Burkina Faso aho abaturage batangiye guhaguruka bakigaragambya, umunyagitugu Blaise Compaoré abatera imyuka iryana mu maso niko kugira ubwoba basubira inyuma.
Aha nanone uwavuga ko ibyabaye muri Burkina faso ntaho bitaniye n’ibiri kuba mu Rwanda nyuma yuko FPR yishe Kizito Mihigo ntabwo yaba ari amakabya nkuru.
Francois Compaoré, igikomerezwa k’ ubutegetsi bwa mukuru we, yashoboye kuzimya urubanza rwa Norbert Zongo, mu mwaka wa 2006 aho urukiko rwagendeye ku mabwiriza rwanzuye ko umwe mubajepe ba Compaoré waregwaga yari umwere! Muri make Uwari Busingye wo muri Burkina Faso, yakoze akazi keza.
Umunyarwanda yaciye umugani ngo “nta mvura idahita”, “nta gahora gahanze”, ngayo nguko byasohoreye muri Burkina Faso kuko nyuma yo gushirika ubwoba, mu mwaka wa 2014, Ababurkinabé bakubise uwinyuma Blaisé Compaoré, igitugu cye barakirukana, Francois Compaoré ahungira mu Bufaransa. urubanza rwa Norbert Zongo, rwahise rusubirwamo birangira abasirikare batatu baba jepe bahamijwe icyaha cy’urupfu rwa Norbert Zongo, hasigara Francois Compaoré wari wizeye ko Ubufaransa buzamukingira ikibaba!
Siko byagenze kuko inyiko zose zo mu bufaransa kugera ku rwego bita “Conseil d’Etat francais” rwemeje ku itariki ya 30 nyakanga 2021 Francois Compaoré agomba gusubira mu gihugu cye akitaba Ubutabera. Nyuma yicyo cyemezo, Francois Compaore, yakoze icyo bita “une fuite en avant” mu gifaransa, umuntu agenekereje mu Kinyarwanda “guhunga ikizagufata”, aho yagiye imbere y’ urukiko rw’Uburayi rwita ku burenganzira bw’ikiremwa muntu. Francois Compaoré avuga ko ajyanywe mu gihugu cye yakorerwa iyicwa rubozo. Gusa inkiko zo mu Bufaransa zasanze ibyo bintu nta shingiro bifite kuko Burkina Faso atari igihugu kizwi ho gukorera iyicwa rubozo abaturage bacyo, aho gitandukaniye n’u Rwanda.
Norbert Zongo
Kur’uyu munsi Francois Compaoré afite agahenge kuko Urukiko rw’ Uburayi CEDH rwabujije Ubufaransa kumwohereza muri Burkina Faso : “Ntabwo agomba kwoherezwa muri Burkina Faso, mu gihe Urukiko rukiga ku kibazo cye”. Nkuko uwo rukiko rwabitangaje. Ariko rwanongeyeho ko iryo tangazo rigamije gukumira igikorwa kidashobora gusubira inyuma (irréversible) kandi ko iryo tangazo ntacyo ryerekana ku cyemezo urukiko ruzafata nyuma yo gusuzuma ikirego. Ines Mpambara, Marie Michelle Umuhoza, Edouard Bamporiki, Bernard Makuza, Francois Ngarambe…., FPR n’amaturufu yose murisha ubu kuva kwisumba izindi kugeza kwibanziriza icyondi ntibizashobora kubakingira ikibaba nyuma yihirima ryayo. Umuburo umuntu yabaha ni ukwerekeza inzego z’ubutabera zigenga namwe mugatanga umucyo k’uruhare rwanyu bwite ku iyicwa rya hato na hato rikorerwa Abanyarwanda.
Blaise Compaoré afite imyaka 70 y’amavuko, akaba yaramaze imyaka 27 k’ubutegetsi. Ubu ni impunzi muri Cote d’Ivoire! Mu kwezi kwa kane kw’uyu mwaka Urukiko rwa gisirikare rwo muri Burkina Faso rwemeje ko agomba kwitaba Ubutabera akabazwa uruhare rwe kwiyicwa rya Thomas Sankara. Omar al-Beshir, afite imyaka 77 y’amavuko, we yamaze imyaka 30 k’Ubutegetsi. Abo bombi bari inshuti za hafi za Paul Kagame kandi bari bashyigikiwe naba mpatsibihugu barimo Leta zunze Ubumwe za Amarika n’ Ubufaransa zabafashije kwica abavandimwe babo ngo bategeke ibihugu byabo mu nyungu zabo ba Mpatsibihugu .
Nk’uko Ubufaransa buri ku isonga ryabashaka kohereza Francois Compaoré muri Burkina faso, Leta zunze Ubumwe z’America zatangaje ko icyemezo cyo gushyikiriza Beshir CPI ari intambwe ikomeye cyane kuko ari ikimenyetso ko Sudani igiye kwinjira muri Demokarasi!
Irindi somo twavanamo, rireba abazasimbura FPR k’ubutegetsi, nuko gushyiraho ubutegetsi bugendera kuri Demokarasi, bwubahiriza uburenganzira bwa muntu, ariyo nkingi izatuma abakekwaho kugira uruhare mu guhekura u Rwanda batihisha mu mahanga.
Imyaka 27, imyaka 30 nyuma ya 1994, umwaka FPR yafatiyeho ubutegetsi, butugeza mu mwaka wa 2021 cyangwa uwa 2024. “Nta mvura idahita”, “nta gahora gahanze” ariko se twe Abanyarwanda tuzashirika ubwoba ryali ? Koko dukomeze gusigazwa inyuma mu mateka y’igitugu? Mu mateka ya vuba Ndabaga wacu twaramubonye ni Idamange, Norbert Zongo wacu ni Kizito Mihigo tutibagiwe intwari zose zaharaniye ukuri kuva mu 1994 zikabizira, igisigaye ni ubutwali bwacu. Imbaraga z’Abaturage benshi ziruta kure urusaku rw’amasasu.
Nta bindi bitambo dukenye byo kuduhumura Amaso no kudutinyura!! FPR, Kagame n’abambari be bagomba kugenda ntayindi nyongezo.
Constance Mutimukeye.