AMAKURU ASHYUSHYE : UMURYANGO W’UWA KUBISE URUSHYI EMMANUEL MACRON WAGIZE ICYO UBIVUGAHO !

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu cyumweru gishize umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa yakubiswe urushyi n’umutarage wo mur’icyo gihugu.  Uy’umuturage witwa Damien Tarel, yakatiwe igihano cy’amezi 18 kuwa  10 Kamena 2021 ariko akaba azamara amezi ane gusa muri gereza nyamara Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa amezi cumi n’umunani kubera gukorera urugomo umuntu uhagarariye Leta nk’uko amategeko yo mu bufaransa abiteganya. Ese n’irihe somo abanyarwanda dukwiye kwigira kur’ibi byabaye m’u Bufaransa?.

Mugutebya kwinshi Madamu Mélodie Agasaro abinjujije ku urubuga rwe rwa Facebook yanditse  agir’ati  : “Nifuzaga ko tuganira, uwakubise Macron ntiyiyahuye !, aracyari muzima kandi afite ubugingo ndetse  n’umuryango we ntiwashimuswe kandi nta nubwo wakoze itangazo ryo kwitandukanya nawe, ngo umwihakane ndetse umuhe n’akato! #KWITANDUKANYA #KWIHAKANA #GUHABWAKATO. Inshuti ze na zo yemwe n’ abaturanyi nti baratangira  kumutamaza ku karubanda bamutuka (bamutesha agaciro). #GUSEBANYA #GUTEKINIKA.

Nta muntu uratangira kumenya ibibera mu buriri bwe, uwo baryamana… #URUKOZASONI, cyangwa niba ba sekuru bari aba nazi 😊 😊 😊 ! ( #INGENGABITEKEREZO yo ku mashyiga, k’umusego, mu mabuno, mu mashereka, mu matako… eh my GOD ! 😆). ».

Uyu mudamu mu bwenge buhanitse yabwiye Abanyarwanda ibyo bari gukora bicuramye iyo byaba ari kuba Kagame wakubiswe cyangwa akanarebwa nabi gusa n’ Umunyarwanda. Kwitandukanya nuwo mu muryango wawe, guharabika umuntu, kwinjira mu buzima  bwite bw’umuntu, kumutwerera ingengabitekerezo si ibintu by’i Rwanda nyamara Abanyarwanda mu nyungu z’agatsiko ka FPR cyangwa ubundi butegetsi bwayo  babikora umunsi k’umunsi kugeraho basa nk’ababimenyereye ndetse bigenda bibabera umuco. Nk’isomo nyamukuru twavana mu gitekerezo cya Madamu Mélodie Agasaro n’uko ubuzima bw’umuntu ari gatozi kandi ni icyaha kikaba gatozi.

Muri iyi caricature : baraseka cyangwa bananenga uko urubanza rw’uwakubise Macron rwihuse mu gihe izabanyepolitiki zimara imyaka. Uhanwe arasaba gufungirwa mu cyumba cya Patrick Balkany : igifi kinini cyo mu bufaransa gifungirwa, iyo afunzwe, muri gereza nziza.

Damien Tarel wakubise Macron yemereye urukiko ko ari igikorwa yakoze « atatekereje » aho yagize ati :  “simukunda, igihe yaje anyegera byarantunguye”, “Ntiyiyumvise  aba  gilets jaune”, [Abaturage bo mu bufaransa bakoze imyigaragambyo ngo Leta yite ku mibereheho yabatari abakire cyane], « ijwi ry’abaturage ntiryumvishwe ». Niyo mpamvu Kur’ uwo muturage uruzinduko Emmanuel Macron akora hirya no hino mu bufaransa ngo ategure uko aziyamamariza manda ya kabiri rurimo amanyanga Kuko nyuma yo kuvunira ibiti mu matwi Perezida Macron arimo kugerageza kwigarurira urubyiruko rwa Abafaransa . Igihe yazaga anyegera nkabona   indoro ye yishushanya nk’umuntu mwiza kandi ari umunyakinyoma ….numvishe ko ashaka kunyigarurira ngo nzamutore ». Damien Damien Tarel afite imyaka 28 y’amavuko.

Abaryankuna ntitwashigikira igikorwa cy’urugomo ariko tugahamagarira Urubyiruko nyarwanda kwigira kur’ uyu muturage w’Ubufaransa mu kwihagararaho rwivugira kandi ruharanira uburenganzira rwabwo. Reka twongere kurwibutsa ko igikorwa cy’urugomo atari kiza ahubwo ko ari ingenzi kwiga kunyuza ibitekerezo mu biganiro. Kuri iri somo, ikigaragara nuko kuba Damien Tarel yabwiye urukiko ko “adakunda umukuru w’igihugu cy’Ubufaransa”, akaba atabihaniwe!

Mu Bufaransa abatavuga rumwe na Macron bose bamaganye iki gikorwa, iri akaba ari irindi somo nk’Abanyarwanda twahavana. Kumenya guhangana mu bitekerezo ariko tugafatanya mugihe bibaye  ngombwa ku nyungu z’igihugu.

Isomo rya nyuma twavanamo, cyane cyane abaje bakurikiye umutwe w’iyi nkuru n’uko nkuko mubibona umuryango wa Damien Tarel ntacyo wavuze, gusa twe nk’Abanyarwanda dukunze gushyira imbere inkuru za « Byacitse », « Breaking news », tutarebye uburemere bw’ibintu cyangwa tukirengangiza ingaruka z’ ibintu. Inkuru zicukumbuye ntituzihe agaciro kugera aho twiyubatse nk’igihugu gishyira imbere ubujiji kurusha ubumenyi.

Kuba tuyoborwa n’ubutegetsi bw’igitugu, bugasimburana, tukagira itangazamakuru rishishikarijwe na “Byacitse”, “Breaking news” kurusha gutara amakuru no kugenzura isooko yayo ni umusanzu dutanga mugusenya igihugu  nk’Abaturage. Kuko nk’uko  Niyomugabo  Nyamihirwa yabivuze “Kubaka igihugu ni ukubaka imyumvire (philosophie) y’abanyagihugu

Ibaze nawe abafunze, abishwe,abiciwe imiryango n’ abameneshejwe bazira kugambirira kugirira nabi umukuru w’igihugu #Akenshi usanga ari ubicuracyaha bw’inkiko # iyo baba baramukubise urushyi ?  Genda Kagame wigize bajeyi!!!

Constance Mutimukeye