AMANYANGA YA DR. PIERRE DAMIEN HABUMUREMYI, U RWANDA RURAVAHE RURAJYA HE?

Guhera mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki ya 13/10/2021, dore ko imyanzuro y’inama y’abaminisitiri ba Kagame isohoka ninjoro, inkuru zatangiye gucicikana zivuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika. Izo mbazazi ntizatangaje abantu kuko Ubutabera mu Rwanda bugizwe nu umuntu umwe, hakaba abandi bantu babonye muri icyo gikorwa, uburyo Paul Kgame yaba arimo gutegura kubabarira no gufungura Rusesabagina. Muri iyi nyandiko rero tugiye kureba uyu mugabo-mbwa na agahinda kabo yambuye amafaranga.

Pierre-Damien Habumuremyi yavutse ku wa 20 Gashyantare 1961 mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Musanze hafi y’ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Yabaye Minisitiri w’Intebe kuva ku itariki ya 07 Ukwakira 2011, ari asimbuye Bernard Makuza wari ugiye muri Sénat, kugeza ku ya 24 Nyakanga 2014, aho yasimbuwe na Anastase Murekezi, maze we ajyanwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe imidari n’impeta z’ishimwe (Chancellery for Heroes, National Orders and Decoration of Honour-CHENO). Yari yaranabaye Minisitiri w’Uburezi kuva muri Gicurasi 2011 kugeza mu Ukwakira 2011.

Uyu mugabo-mbwa w’imyaka 60 yashakanye na Petronilla Musabyimana amaze kuzenguruka za kaminuza zinyuranye yiga harimo iya Lubumbashi muri DRC, Panthéon-Assas na Ouagadougou. Niba hari umugore washatse nabi ni uyu Musabyimana kuko yashakanye n’umuriganya kaburiwe mu kwiba ibya rubanda abaha amasheki atazigamiye, akababeshya ko azabungukira, bagategereza amaso agahera mu kirere.

Si ubu bujura bwonyine uyu mugabo akora, harimo no kubeshya abacuruzi ko bagiye gufatanya gushora imari mu kubaka amahoteli, bikarangira bamuhaye amafaranga, yamara kubona imitungo akayiyandikishaho wenyine cyangwa akayandika ku bana be, abamuhaye amafaranga bagasigara baririra mu myotsi.

Uyu mugabo yaje kwirukanwa mu mwanya wa Minisitiri w’Intebe ubwo shebuja Kagame yajyaga kwiyamamaza mu Karere avukamo yanga kuvuga ijambo ryo kwamamaza uwamugabiye gutyo aramunyaga kubera kurakara cyane ahita amusimbuza Anastase Murekezi, maze uyu nawe akomeza kubika amabanga y’ubwicanyi bubaranga.

Aho induru, imiborogo n’amarira y’Abanyarwanda byageraga ku Mana, Ku itariki ya 03/07/2020, iki gisambo cy’ingufu, Pierre-Damien Habumuremyi, baragifashe baragifunga, kijyanwa imbere y’urukiko, kiratsindwa, bagikatira imyaka itatu no kwishyura amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 892 n’ibihumbi 200 ukongeraho amagarama y’urukiko 37,500 yose hamwe akaba 892,237,500 Frw yose akishyurwa Leta, ba bandi yambuye bose bakazataha amara masa, hejuru y’uko yatanze sheki zitazigamiwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga 1,000,000,000.

Ubundi Itegeko Nº 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo y’176 igena icyaha cy’ubuhemu ivuga ko “Umuntu wese wahawe ikintu cyangwa wakirindishijwe kandi agomba kugisubiza cyangwa kugikoresha umurimo abwiwe, akacyigarurira, akakirigisa, akagitagaguza cyangwa akagiha undi muntu, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW)”.

Aya mafaranga avuzwe haruguru yishyurwa Leta, agakurwa mu mutungo w’uwahamijwe icyaha, agafungwa imyaka iri muri iri tegeko, noneho abahemukiwe bagahera ku rubanza “pénal” bakaregera indishyi z’akababaro mu rubanza “civil”. Bivuze ko urubanza “civil” rushingira ku rubanza “pénal” rwabaye itegeko. Gusa Pierre-Damien Habumuremyi yagiye hejuru ya mategeko.

Mu rubanza rwa Pierre-Damien Habumuremyi bamuhaye igihano gito (imyaka 3), ntibaha uburenganzira abahemukiwe bwo gushingira ku rubanza rwabaye “pénal” ngo bashoze urwa “civil” bishyurwe. Iki nicyo gihano gitoya ku cyaha yashinjwaga, nyamara yakoze icyaha kidakwiye umutegetsi.

Nkuko mubizi kuwa gatatu, tariki ya 13 Ukwakira 2021, inkuru yashegeshe imitima ya benshi yatangaje ko iki gisambo ruharwa kibitse amabanga y’ubwicanyi cyarekuwe. Kurekurwa bidaciye mu mucyo byashegeshe rubanda!

Iyi nkuru yagiraga iti “Rwanda: Perezida Kagame yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi wari warakatiwe imyaka itatu”. Yakomezaga ivuga ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yababariye Pierre-Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’intebe wari warakatiwe gufungwa imyaka itatu urukiko rumuhamije gutanga sheke zitazigamiwe. Itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa gatatu rigira riti: “Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame “yahaye imbabazi Pierre Damien Habumuremyi“.

Ikibazo rero cyahise kibazwa na benshi ni ukuntu iki gisambo cy’imyaka 60 cyari cyarakatiwe gufungwa imyaka 3, mu kwezi kwa 11/2020, kikajyanwa muri gereza ya Mageragere, cyagombaga kwishyura Leta cyakoreye igihe kinini amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 892 n’ibihumbi 200, cyarekurwa byihuse muri ubu buryo bugayitse, nyamara yari yamaze guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheke zitazigamiwe zijyanye na Kaminuza yashinze ya Christian University of Rwanda, ubu yafunzwe. We yari yaburanye avuga ko sheke yatanze zari iz’ingwate ngo kuko abo yazihaye bose hari amafaranga macye bagiye bishyurwa hanyuma bagahabwa na sheke. Iyi Kaminuza yafunzwe ifite abanyeshuri batagira ingano bamwe bigira i Kigali, abandi bigira i Karongi.

Ni gute igisambo ruharwa kimara umwaka n’amezi atatu gusa muri gereza, nyamara abanyamakuru mpuzamahanga batanze ibitekerezo bemererwa n’Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga, bamaze imyaka 3 bafunze, bataranagezwa imbere y’urukiko. Si aba bonyine urutonde ni rurerure rw’abafungiwe ubusa bataraburana ngo urukiko rubahamye icyaha, barimo Aimable Karasira, Idamange, Dr Kayumba Christopher, Theo Nsengimana w’Umubavu TV,… n’abandi benshi cyane! Bafunze batarahamwa n’ibyaha, nyamara Pierre-Damien byahamye arafunguwe  yatangiye no guhamirizira abamugabiye.

Twibutse ko bi byaha bishingiye ku buriganya yakoreye abaturage batandukanye yitwaje Kaminuza yashinze yitwa Christian University of Rwanda yari abereye Perezida ndetse akagiramo n’imigabane ingana na 60%, mu gihe umuhungu we afitemo 30% naho Umuyobozi wayo [Vice Chancellor] akagiramo 10%.

Twizere ko n’ubwo yababariwe hirengagijwe ubutabera, kuko nta buri mu Rwanda, ubuhari bukaba bushingiye ku umuntu umwe, igihe kizagera agasabwa kwishyura amafaranga abereyemo abari bamureze mu nkiko. Imitungo ye ikwiye gufatirwa kugeza igihe izishyurira abo bantu abereyemo imyenda, cyane cyane ko yabyiyemereye mu rukiko!

Umunyamategeko wa Pierre-Damien Habumuremyi yabwiye IGIHE ko ubu amafaranga uwo yunganira asabwa kwishyura abantu ari hafi miliyoni 30 FRW kuko hari abari baragiye bishyurwa. Nyamara yatanze sheki zitazigamiye ku bamuhaye amafaranga arenga 1,000,000 FRW. Ibi nibyo bitera agahinda gakabije!

Uwitwa BIGIRIMANA Jean Marie Vianneyyanditse, ku itariki ya 14/10/2021, asubiza inkuru ya Kigal i Today, mu magambo y’agahinda kenshi agira ati “Good, HE yagize neza kumuha imbabazi, ariko amwibutse ko n’ikibazo cy’inyubako yanjye n’ubutaka yubatseho Hôtel Ruhondo Beach kitarakemuka. Kandi kiri no mu biro bya HE Paul Kagame. Abanyamakuru muzansure muri Kayonza i Rukara, Kawangire mbahe inkuru irambuye”.

Ikindi cyashegeshe imitima y’abantu ni ukuntu umwana wa Pierre-Damien Habumuremyi yigambye ku Banyarwanda bafite imitima ishengutse, abibutsa ko uhagarikiwe n’ingwe avoma. Birababaje cyaneee! Mucyo Apollo yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Instagram ati “Umutima wanjye uruzuye, Nasazwe n’ibyishimo! Sinshobora no kubona amagambo akwiye yo kuvuga“. Yongeyeho ati “Ndashima Imana muri ibi byose, urukundo mfitiye igihugu cyanjye rutahindutse”. Birababaje cyane gukinira ku mubyimba wabandi!

Nyamara uyu muhungu Mucyo Apollo afite imigabane ingana na 30% muri Kaminuza yashinzwe na Se, ifite amashami i Kigali n’i Karongi yari imaze igihe ivugwamo ibibazo byo kudahemba abarimu bayo n’abandi bakozi, kubera iyo mpamvu irafungwa! Abayigagamo se ubu barihe? Nabo bakeneye ubutabera!

Ubu amezi 15 yonyine Pierre-Damien Habumuremyi amaze afunze ahise ahindukamo gutesha agaciro uburenganzira bw’abandi Banyarwanda batsikamiwe no kubura ubutabera, none amarira ya rubanda abaye imfabusa, abambuwe imitungo yabo barayihombye, bakwiye kuyishyurwa na Kagame watanze imbabazi.

Ibi bikanatwibutsa Minisitiri Dr. Isaac Munyakazi uburana ari hanze yo kurya ruswa y’ibihumbi 500 kandi ahembwa hafi Miliyoni 2.5! Birababaje kandi biteye agahinda kwandavura bene aka kageni! Bikanatwibutsa kandi Me Evode Uwizeyimana wahiritse umusekirite agahembwa kuba Senateri! Ni akumiro!

Mu kwanzura twakwifashisha inyandiko yo muri “Les Fables de la Fontaine” yitwa “Les animaux malades de la peste”, aho bavuga ko “urukiko ruzakugira umwere cyangwa rukaguhamya ibyaha bitewe n’uko uri igikomerezwa cyangwa rubanda rwa giseseka”. Ese Abanyarwanda bazaba “Boucs émissaires” kugeza ryari? Ese Ruganzu uzubura u Rwanda akaruha ubutabera azava hehe?

Abanyarwanda turambiwe akarengane, turashaka ubutabera bufata abantu bose kimwe cyane cyane ko Amasezerano Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu yo mu 1948, ingingo ya mbere, ivuga ko abantu bose bavuka bigenga kandi bareshya (tous les hommes naissent libres et égaux). Ese no mu Rwanda iyi ngingo izahagera? Cyangwa tuzakomeza twicirwe ku rwara nk’inda kugeza Yezu agarutse? Byaba bibabaje!

Umwanditsi wa Ndabaga TV