AMATARIKI AKWIYE KWITONDERWA MU MWAKA WA 2023 HASHINGIWE KU MATEKA

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Ubaze umunsi ku munsi, hashize umwaka ubura icyumweru kimwe, u Burusiya butangiye kugaba ibitero kuri Ukraine. Iyi ntambara igitangira, isi yose yacitse ururondogoro, kuko bamwe biyumvishaga ko ishobora kubyara intambara ya 3 y’isi yose, ariko n’ubundi ni urwasibiye aho ruzanyura, nta wuzi icyo iminsi ihatse.

Ku ikubitiro, ibihugu byose ku Isi byasabwaga kugaragaza aho bigaze kuri iyi ntambara, maze haba amatora, aho mu bihugu 181 byatoye, 141 birimo n’u Rwanda byatoye ko bidashaka iyi ntambara, 5 birimo n’u Burusiya bitora ko ikomeza, naho 35 birimo ibyo mu karere, nka Uganda, Kenya na Tanzania, birifata.

Kuva icyo gihe hakomeje kwibazwa ikigiye gukurikiraho ariko kirayoberana, cyane cyane ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze koherezaho ingabo ngo zihangane n’iz’Abarusiya, ahubwo zihitamo kohereza inkunga y’ibikoresho, icyizere zari zarahaye Ukraine kiba kiraje amasinde rugikubita.

Ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi nabyo byabanje guseta ibirenge mu kohereza inkunga y’intwaro n’amafaranga, ariko bimwe bigenda bibikora, biza kurangira ibihugu bimwe byo mu Majyaruguru y’u Burayi byanze burundu kohereza ibifaru byakozwe n’Abadage ngo birwane ku ruhande rwa Ukraine.

Muri iyi nyandiko twahisemo kubagaragariza amatariki akwiye kwitonderwa muri uyu mwaka wa 2023, duhereye ku mateka y’izindi ntambara zagiye zihurira ku mubare 68, kugira ngo hatazagira utungurwa, kuko burya amateka agenda yisubiramo buri gihe, kandi ingaruka zikaba urudaca ku nzirakarengane.

Duhereye ku ntambara ya mbere y’isi yose, tubona ko yatangiye tariki ya 28/07/1914. Iyi mibare uyiteranyije ibiri ibiri ubona 28+07+19+14=68. Ni nako bimeze ku ntambara ya kabiri y’isi kuko yatangiye tariki ya 01/09/1939, iyi mibare nayo itanga 01+09+19+39 =68.

Aha hombi ushobora kubyita impurirane (simple coïncidence), ariko se niba ari impurirane kuki amateka yongeye kwisubiramo ku ntambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine, nayo yatangiye tariki ya 24/02/2022, wateranya ukabona 24+02+20+22= 68 ? Ni iki bikwiye kutwereka mu minsi iri imbere?

Uku kwisubiramo k’umubare 68 bifite icyo bisobanuye. Ntitugiye kuraguza umutwe ariko utari umwana wese arabona ko nta nduru ivugira ubusa ku gasozi. Bigaragara neza ko abateguye izi ntambara bafite aho bahuriye, kandi kubyita coïncidence byaba ari ukwibeshya. Iyo ubirebeye hafi usanga u Burusiya bwari bwarateguye kera iyi ntambara, ndetse bushyiraho uburyo bwihariye bwo guhererekanya amafaranga (transaction) kugira ngo buzabashe guhangana n’ibihano byari gukurikira igabwa ry’ibi bitero.

Kuki se izi mpurirane zose zihuriza ku mubare 68? Tubyite se ko ari impurirane isanzwe, cyangwa ni amateka yisubiramo ? Niba rero twemeje ko atari impurirane isanzwe, akaba ari amateka yisubiramo, abatuye Isi yose bakwiye kongera kwitega, muri uyu mwaka wa 2023, iminsi uyu mubare 68 uzuzura ari yo ku matariki ya 23/02, 22/03, 21/04, 20/05, 19/06, 18/07, 17/08, 16/09, 15/10, 14/11 na 13/12/2023.

Mu kwanzura rero twavuga ko nta handi dushobora gushakira amateka y’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya uretse kuba amateka yisubiramo. Mu gihe ibihugu byinshi byamaze gufata uruhande muri iyi ntambara, nta gushidikanya ko isaha iyo ari yo yose Isi yagwirwa n’ishyano itegeze ibona. Hanyuma wagaruka ku mateka, ugasanga ko umubare 68 wagiye wisubiramo mu gutangiza ziriya ntambara 3 zose. Tubitege amaso rero, Imana niturinda, umwaka utaha tuzababwira andi matariki yo kwitondera, ayo abanyamasengesho n’abandi bemera Imana bakwiye kwerekezaho amasengesho yabo.

Tubabajwe n’uko FPR itajya yemera kwigira ku mateka, ahubwo ubutegetsi bw’igisuti irangaje imbere bukaba bwirirwa bushotorana hirya no hino, nyamara bwarangiza bukiriza ay’ingona ngo bwabujijwe umutekano. Umunsi tuzagira amahirwe yo gusobanukirwa ko kwigira ku mateka ari ngombwa amata azabyara amavuta.

Manzi Uwayo Fabrice