Yanditswe na Ahirwe Karoli
Nyuma yo gushyira amafaranga y’akayabo muri Arsenal na PSG ku nyungu za Kagame, RDB yongeye kwitwaza guteza imbere ubukerarugendo igenera amafaranga agera kuri miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ikiswe ingoro ndangamateka y’urugamba rwa FPR-Inkotanyi.
RDB iratenganya kubaka ingoro zigera k’umunani kandi iyambere ikaba izuzura mu mwaka utaha wa 2021 mu karere ka Nyagatare ahitwa i Gikoba. Igenamigambi y’izo ngoro irateganya ko zose zizaba zamaze kubakwa bitarenze mu mwaka wa 2024.
Mu gihe nyuma ya Covid-19 bigaragara ko gushyira ubukungu bw’u Rwanda mu gatebo kamwe k’ubukerarugendo ari ikosa rikomeye FPR yakoze, biragaragara ko nta masomo FPR yakuye muri ibi bihe bya coronavirus. Kandi ngo k’urundi ruhande ibikorwa bikeneye amafaranga kandi bifitiye akamaro u Rwanda n’Abanyarwanda ari byinshi ariko byahagaze ndetse bimwe ukaba wagira ngo ntibitekerezwaho.
Kaminuza ya Kibungo izwi nka INATEK, Ishuri Rikuru Ndangaburezi rya Ruhango ryatangaga amasomo y’uburezi, ndetse na Kaminuza ya Gikiristo y’u Rwanda izwi nka CHUR biherutse gufungwa mu buryo butateguwe none abanyeshuri bahigaga n’abarimu bahigishaga bari mu kaga. Bamwe mu banyeshuri bigaga muri izi kaminuza bavuga ko batewe impungenge n’uko hari abari bararangije kwishyura amafaranga y’ishuri, kuri ubu bakaba batazi niba bazabona ahandi biga. Abarimu bo barataka kubera ibirarane by’umushahara batahembwe. Bose barasaba ko bakorerwa ubuvugizi.
Abayobozi ba FPR bo baravuga ko gufunga izi kaminuza ari uguteza imbere ireme ry’uburezi. Aho bavuga ko izo Kaminuza zakorewe ubugenzuzi bw’igihe kirekire kandi zikamenyeshwa ibyo zitujuje zigasabwa ku byuzuza byazinanira zigafungwa. Ni akumiro iyo Leta ya FPR iba ishaka koko guteza ireme ry’uburezi imbere, iba yarashyize amafaranga, dore ko inafite menshi yo guta mu bikorwa bidafitiye akamaro Abanyarwanda, muri izo Kaminuza, ikagorora ibyagendaga nabi, bityo urubyiruko rw’u Rwanda rukazashobora kwiga neza.
Ahirwe Karoli