ARSENAL YISANZE MU RUHURI RW’IBIBAZO KUBERA AMASEZERANO IFITANYE N’U RWANDA

Spread the love




Yanditswe na Nema Ange

Ku wa 21/09/2021, u Rwanda rwongeye kugaruka mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza kubera amasezerano rufitanye n’ikipe ya Arsenal kandi biturutse ku umukobwa wa Paul Rusesabagina, Carine Kanimba, wazamuye ikibazo. Ibi bije bikurikira amasezerano u Rwanda rwasinyanye na Arsenal, mu 2019, kugira ngo u Rwanda rujye ruha Arsenal amafaranga arenga miliyoni £10 buri mwaka, naho Arsenal ikajya yamamaza “Visit Rwanda” ku mipira bambara bari mu kibuga.

Kuri iyi tariki ya 21/09/2021, na none ikindi kinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa www.thesun.co.uk cyatangaje ko umukobwa wa Paul Rusesabagina witwa Carine Kanimba yasabye Arsenal guhagarika gukomeza kwakira amafaranga y’umunyagitugu uyobora u Rwanda, Paul Kagame.

Ibi abishingira ko u Rwanda rufitanye amasezerano y’imyaka ine n’iyi kipe aho ruyigenera miliyoni £10 buri mwaka, nyamara rukaba rushinjwa kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, rukaba rwarakatiye Se umubyara imyaka 25 y’igifungo rumushinja kugira uruhare mu bitero FLN yagabye ku Rwanda.

Carine Kanimba yabitangarije Channel 4, asaba Arsenal kudakomeza kwakira amafaranga avuye mu gihugu kitagira ubutabera. Yagize ati” tugomba gukomeza gukora ubuvugizi, tukabwira isi yose amabi akorwa n’ubutegetsi bwa Kigali, kuko abantu bose bakeneye kwitandukanya n’igihugu gihonyora ubutabera”.

Indi nkuru dukesha www.football.london, yavugaga uburyo Arsenal ihanganye n’uruhuri rw’ibibazo kubera amafaranga ihabwa n’u Rwanda kandi rushinjwa kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ku rwego rwo hejuru, harimo abicwa cyangwa bakaburirwa irengero kuko bumvikanye banenga Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Arsenal wari wavuzwe cyane igihe umwe muri ba Myugariro bakinira iyi kipe, David Luiz, yakoreraga urugendo rw’amateka mu Rwanda mu 2019. Uru rugendo rwakurikiwe n’amagambo Paul Kagame yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter, aho yabwiraga abantu miliyoni 2.4 bamukurikira, aho yagiraga ati” Nzi neza ko bose bazi ibitugu bihetse umuzigo. Ndizera ko nabo babizi cyangwa babyemera batyo”. Aha yakomozaga ku bamunenga byeruye bari bagize bati “Ntitugomba kubirenza ingohe cyangwa ngo twemere ibishagasha”. Bikaba byarahubiranye n’igihe Arsenal yafunguraga ijoro ryo gutangira umwaka w’imikino, byabereye i Brentford, byavugwaga n’abatarya indimi mu kwamagana Paul Kagame bashize amanga.

Aya magambo ya Kagame yakiranywee inkwenene n’abafana bamwe, bahita basubiza byihuse, mbere y’uko iyi nkuru ihindurwa ukundi, hakumvikana ko iyi kipe yahisemo kongera amasezerano, nyuma y’iminsi ibiri gusa, n’Ikigo gishinzwe ubukerarugendo mu gihugu cy’Afrika.

Aya masezerano yemejwe muri Gicurasi kandi areba kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi, gifite umusaruro mbumbe utarenga amadorali 900 y’Amerika ku muntu umwe mu mwaka, ariko kikaba gikomeje kwishyura imwe mu makipe akize cyane ku isi, miliyoni £10 ku mwaka, kugira ngo gusa iyi kipe yambare imipira iriho ikirango cy’u Rwanda, kigaragare kuri Stade ya Emirates.

Ibibazo rero byabaye uruhuri ubwo u Rwanda rwashinjwaga guhonyora uburenganzira bwa muntu, harimo abavuga beruye ko abanenga Kagame bose baburirwa irengero cyangwa bakicwa. Human Right Watch, Umuryango w’Abibumbye (UN) n’Ibiro bw’Ubwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga bazamuye amajwi uyu mwaka bavuga ku rubanza rwaciriwe mu murwa mukuru Kigali hambere aha rukaba rwarazamuye igitsure kubera inyugu zo mu Burengerazuba bw’isi.

Ibi bihugu rero byazamuye ibibazo kuri Arsenal kuko bitumva uburyo iba igikoresho cyo kuzamura isura y’u Rwanda mu mahanga, mu gihe abanditsi benshi bagaragaje isura y’umunyagitugu mubi cyane.

Urugero ni umunyamakuru witwa Michela Wrong, wanditse igitabo “Do Not Distrub” cyinjira neza mu butegetsi bw’igitugu bwa Kagame, wise amasezerano na Arsenal “nko guterwa inkunga na Pinochet” ndetse “n’igitutsi ko basora bo mu Bwongereza”, nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na www.football.london, mu gihe umuvugizi w’Ishyirahamwe rihuza abafana b’Arsenal yagugaga ko iyi kipe yamaze “gutakaza igipimo cyo gushyira mu gaciro ikaba igamije gusa kwigwizaho inyungu”.

Mu gusubiza abayinenga, Arsenal yavuze ko yakoranaga n’iki guhugu kugira ngo “ihindure uko kibonwa” nyamara, mbere y’icyorezo, Kagame n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) bemezaga ko aya mafaranga batanga bayaguruza kuko baba bongereye abarusura.

Urubuga rwe rwahise rusinzira kuva ku wa 14 Kanama, hasigaraho gusa ubutumwa bwa Angela Merkel, Chancelière w’Ubudage, mu ijoro ryakurikiyeho. Ahari byaterwa n’uko afite ibindi bimuhugije kurenza ikipe iri mu bilometero birenga 4000.

Ejo hashize muri Kigali urukiko rwahamije ibyaha birimo iterabwoba Paul Rusesabagina, intwari yo muri Hôtel Rwanda. Uru rubanza rwakunze kwitwa urwa “sham” n’umuryango we ndetse n’itsinda ry’abanyamategeko mu gihugu. Nk’uko Human Right Watch ibivuga, ibipimo byo kubahiriza amategeko “byakomeje kwirengagizwa ndetse bigakoreshwa mu gucira imanza abanenga guverinoma”.

Izina rikomeje kuba umuntu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ashinjwa gukoresha imikino nka Basketball, Gusiganwa ku magare n’umupira w’amaguru nk’inzira yo kuzamura icyubahiro cye bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi.

Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi kuva yahunga mu 1996 yongeyeho n’uburenganzira bwo gutura muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yashimutiwe i Dubai abeshywa aho ajyanywe. Komisiyo y’Uburayi yagiye ishinja u Rwanda “kuburisha abantu irengero, kubacyura ku ngufu no kubafungira ahatazwi”. Rusesabagina, w’imyaka 67 yivanye mu rubanza ariko ntibyababuza kumukatira imyaka 25 y’igifungo.

Hambere aha muri uku kwezi Revocat Karemangingo, wari uzwi ho kunenga Kagame mu buryo bweruye, yarashwe amasasu icyenda muri Mozambique. Uwahoze ari Jenerali mu ngabo niwe muntu ukomeye wari uherutse kwicwa muri iyi myaka ishize. Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari yamaganiye kure ibirego by’Ububanyi n’Amahanga bw’Abongereza byayisabaga “ gukora iperereza riciye mu mucyo, ryizewe kandi ryigenga ku birego by’abantu bicwa batariho urubanza, abapfira mu magereza, kurandura kuburirwa irengero no kwicwa urubozo, no gushyikiriza ubutabera ababigizemo uruhare”, byongeye kunengwa n’Umuryango w’Abibumbye muri Mutarama.

Wrong yavuze ko “ari uburyo bwo kugenzura ubutegetsi bw’ikibi n’agahotoro”. Yakomeje agira ati “hari iterambere rigaragara, bazanye uburyo bwiza bwo kurwanya Covid. Ariko se Arsenal irashaka kwihuza n’igihugu kizwi muri ubu buryo? Akoresha mu buryo bwinshi sport mu kwigizaho abandi. Yikorera imurika neza akanishyura menshi ku ma kompanyi amwamamaza. Ibihumbi 10 by’ama pawundi ava mu gihugu gikennye ku buryo buzwi”.

Abahoze ari abayobozi mu Burengerazuba bw’isi, barimo Tony Blair na Bill Clinton, bahoraga barata Kagame kuko yahagaritse jenoside yo mu 1994 ariko uko bamubona ubu byarahindutse, bikagaragazwa n’uko Amerika n’Ubwongereza byakomeje kubigaragaza muri aya mezi 12 ashize. Wrong yagize ati “azi neza uburyo yihaye isura adafite”. Ati “yagize igishoro jenoside ayihindura igikoresho cyo gukubitisha abo batavuga rumwe”.

Kagame wabaye perezida kuva muri 2000 agahindura itegeko nshinga kugira ngo agume ku butegetsi, ashinjwa gukoresha imikino ya Basketball, amagare n’umupira w’amaguru kugira ngo agire isura nziza mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’isi. Mu gihe u Rwanda rufite andi masezerano nk’ayo na Paris Saint Germain, uyu ufite imyaka 63 asanzwe afana Arsenal kuva kera cyane akaba ikimenyabose muri Emirates.

N’ubwo byasakaye mu binyamakuru mu kwezi gushize, kuvugurura amasezerano byakozwe mu bika bitandatu, itangazo risohoka mu kwa 5, hashingiwe ku masezerano yo mu 2018. Bishimagirwa cyane cyane n’urugendo rwa Myugariro David Luiz ubwo yasuraga u Rwanda agafatanya n’abatoza guhugura urubyiruko mu 2019.

Wrong ashinja uyu mushinga kuba “ubwibone bukabije”. Yongeyeho ko “Kagame akunda gukurura abantu kuri Twitter. Aho yitabira imbuga nkoranyambaga, n’abo bakorana bose batoye uwo murongo. Biramunezeza”.

“Abantu benshi babona bidakwiriye. Ni igihugu gikennye kitanavugwaho rumwe mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Kuki aya mafaranga atakoreshwa mu kubaka ibitaro? Kuki atakoreshwa mu burezi? Ibyo byose byishyurwa n’abaterankunga ndetse n’imfashanyo z’amahanga. DFID na USAID zashoyemo amafaranga menshi ariko se kuki batakaza ayo mafaranga yose yarangiza agashorwa mu ikipe y’umupira w’amaguru? Ni igisebo ku basora b’Abongereza batuma izo mfashanyo ziboneka”.

Imibare yivugira igaragaza ko Ubwongereza butera inkunga u Rwanda arenga miliyoni £60, mu gihe Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utekereza ko izo nkunga zaharikwa kubera amafaranga apfa ubusa ashyirwa muri Arsenal.

Abafana ba Arsenal babwirwa ko aya mafaranga agamije kongera abasura u Rwanda ndetse n’icyo binjiriza u Rwanda. Ariko ntibahwema kwibaza kuri ubu bucuruzi bwatangijwe mu 2018, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’abafana. U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikennye ku isi rubona inkunga z’amahanga ndetse n’imfashanyo ziva mu bihugu byinshi harimo Ubwongereza. Bityo rero gusobanura iyi mikoranire n’amakipe ntibyakumvikana, mu gihe Arsenal ikomeza kwirengagiza ibyo u Rwanda rushinjwa mu kubungabuga ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere.

Mu gihe ibi birego byose bishyirwa kuri Arsenal, nk’uko umuvugizi w’ikipe abivuga: “ kuva twatangira iyi mikoranire mu 2018, twakoreye hamwe mu guhindura isura no kugaragaza umuco w’Abanyarwanda, umurage n’uruhererekane mu rwego rwo kugaragaza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gusura no gukorera ibiruhuko”.

“Umwaka umwe nyuma yo kugira imikoranire, ubukererugendo bwazamuye 17% ku byo bwinjizaga mbere hanyuma abakerarugendo b’i Burayi biyongeraho 22%.Uku kwiyongera byafashije ubukungu bw’u Rwanda byongera ibyo rwinjiza, bigabanya ubukene binaha ubushobozi abenegihugu” mk’uko byemezwa na RDB.

Muri 2019 gahunda ya Visit Rwanda yagaragaje ko abasura u Rwanda bavuye mu Bwongereza biyongereyeho 5%, muri icyo gihe Kagame yandika kuri twitter ko “abamunenga bavuga ko hariya ari ahantu heza ho gushora amafaranga. Nyamara mu gihe gito bari bayagaruje kandi barateganya kongera inyungu bavana muri aya masezerano”.

Belise Kariza ukuriye ishami ry’ubukererugendo muri RDB yagize ati “mbere yo gusinya amasezerano, 71% bya za miliyoni z’abafana ba Arsenal batari bazi u Rwanda nk’ahantu ho gutemberera”. Nyamara nyuma y’amezi 18 hadakorwa ubukerarugendo bigoye gusobanura icyavuye muri aya masezerano. Hagati aho kuri Arsenal, igomba kwita ku mvugo y’abafana bayo. Yaba yarataye ubunyangamugayo bwayo? Ese birakwiye guteganya ko amakipe agezweho akwiye gutekereza ku nyungu zo kubaka abantu n’uburyo mbonezabupfura ago gutekere ku nyungu z’amafaranga gusa?

Mu gihe k’iminsi 100 guhera mu kwa Kane 1994, abarenga 800,000 barishwe, ariko Paul Rusesabagina abasha gukiza abarenga 1000 bararokoka. Ibi yabanje kubishimirwa n’abategetsi ba Kigali, ariko uko iminsi igenda ishira birahinduka, kuko yari atangiye kuvuga amabi akorwa na Leta. Muri 2018 yagize ati “dukwiye gukora ibishoboka byose tugahindura ibintu mu Rwanda”. Nyamara amaze gushimutwa yazanywe mu Rwanda, yangirwa uburenganzira bwo kunganirwa, ariko akatirwa imyaka 25 y’igifungo.

Mu gihe Clare Akamanzi uyobora RDB avuga ko hari inyungu nyinshi yo gukorana na Arsenal na PSG kuko bituma abanyamahanga bashaka gusura u Rwanda rukabyinjirizamo agatubutse, Carine we akomeje guhamagarira Arsenal kwihutira gusesa amasezerano n’iki gihugu kitarangwamo ubutabera.

Nema Ange