AUSTRALIA: BYAHINDUYE ISURA, ABO MURI DIASPORA NYARWANDA BAKOMEJE KWAMBIKANA UBUSA KU MUGARAGARO

yanditswe na Ahirwe Karoli

Nkuko bigaragara mu ibaruwa yageze ku Ijisho ry’Abaryankuna, yanditswe ku i tariki ya 03 Gicurasi 2020, bikomeje kuba agatereranzamba mu kitwa Diaspora nyarwanda muri Australia kuko ubu noneho abahiritse Ngonga Celestin ku buyobozi bw’iyo Diaspora bandikiye Ambasaderi w’u Rwanda ukorera muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye bamuregera Celestin Ngoga, wiyumvagamo ko ari kizigenza wanakundaga kwiyita “CHAIRMAN of the RWANDAN DIASPORA Western Australia”, ariko uwo mwanya akaba yari amaze igihe awurwanira na Claude Manzi ubu wamaze kwiyimika akaba yanashyize umukono kuri iyo baruwa nk’ “Umuyobozi wa Diaspora  Western Australia”. Ibyo byose bibaye nyuma y’uko Ijisho ry’Abaryankuna ribagejejeho iryo tiku riranga iyo Diaspora barwanira imyanya y’ubuyobozi.

Mbere yo kubagezaho ibyo Celestin Ngoga aregwa, Abanyarwanda baravuga bati: “Uwanga amazimwe abandwa habona” Ijisho ry’Abaryankuna naryo rigakubitira ikinyoma ahakubuye. Ni muri ubwo buryo tubibutsa ko duherutse kubamenyesha ko Ngoga Célestin “azwiho kwigisha amacakubiri n’ivanguramoko mu rugo iwe no muri communaute, akaba kandi azwiho cyane kwambura”, kandi akarangwa n’urwango afitiye abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu : “Ngoga yandikishije mu kinyamakuru cya the Guadian ko kuri we umuhutu wese ari umwicanyi, ko we n’abana be iyo babonye umuhutu ngo bamubonamo umujenosideri” .

Iyi baruwa kandi ije ari ikimenyetso simusiga ko ibyo bita “Diaspora” ari uburyo ubutegetsi bwa FPR bwabonye bwo kugenzura no gukorera ubutasi Abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda, mu gihe abenshi bakunze kujijisha bavuga ko Diaspora ari imiryango ihuriramo Abanyarwanda bose kandi idafite aho ihuriye na Leta y’agatsiko ka FPR, ubu noneho Diaspora muri Australia yo yabishyize hanze byose.

Ikindi nanone cyagaragaye ni uko ari Abategetsi b’u Rwanda bahitamo abayobozi bizo za Diaspora uburyo yanditse kandi bigahamya ko ubutegetsi bw’u Rwanda aribwo butera inkunga ibikorwa byo guhemukira Abanyarwanda bibera mu mahanga cyane cyane ababuhunze; aho abicanyi ba Kagame bica Abanyarwanda uko bishakiye, bakabakorera iyica rubozo, abatari muri gereza ifunguye ari yo  gihugu cy’u Rwanda rwa FPR ikabajyana muri gereza ifunze, muri make aho FPR igeze Abanyarwanda ibabuza epfo na ruguru ibima uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ibyo bikunze kuvugwa na benshi ariko bamwe bakabihakana, ariko ukuri kuratinda ntiguhera, Kandi burya ngo ntawutwika inzu ngo ahishe umwotsi, bimaze kugaragara ko umunyarwanda wese winjira muri izo za Diaspora aba yerekanye aho ahagaze mu kubangamira impinduka mu Rwanda nubwo abenshi bakomeje kugenda bitandukanya na sekibi.

Tugarutse kuby’amatiku yo muri Diaspora yo muri Australia, nkuko bigaragara muri iyo baruwa abahiritse Ngonga bandikiye ambasaderi, namwe mukaba mushobora kuyisomera (aho inkuru irangirira), Ngoga Celestin araregwa ibirego bibiri nyamukuru:

  • Gubacamo ibice no kudindiza imibereho n’iterambere  Abanyarwanda baba muri Diaspora ya Australia agamije kubayobora.
    • Yitambitsemu bikorwa byo Kwibuka mu mwaka wa 2010, bamara imyaka ibiri yose batabikora, kandi atuka bagenzi be ko ari “ibigoryi”.
    • Guteza amatiku mu muhango wo guherekeza umusaza witabye Imana muri 2015.
    • Guteza umwiryane mu rubyiruko, no guterana amagambo n’uhagarariye urubyiruko
    • Kuba yaratumye bakoresha amafaranga yo mu kigega cyo “Kwibuka” mu kwakira Ambassaderi wari wabasuye!
    • Gushinga ama “group whatsaap” menshi arangwamo n’amatiku gusa,
    • Kutemera ibyavuye mu matora ambassade yari yategetse iyo Diaspora gukora, arwanira imyanya y’ubuyobozi n’uwatowe.
    • Gutukana no gushinja abo muri dispaora ko “bakorana na Leta yo mubuhungiro”
    • Gushaka kugaragara wenyine mu bikorwa bisaba gushyirahamwe nko “kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994”
  • Kwiyitirira Imyanya y’ubuyobozi adafite no gutera ubwoba abanyamuryango.

Nyuma y’iyo baruwa, Ngoga Celestin yashatse kwikura mu isoni ahita yegura aho abinyujije k’urubuga Whatssap nkuko Ijisho ry’Abaryankuna ryahise ritera imboni ubwo butumwa bwe agira ati: “Bavandimwe duhuriye kuri uru rubuga, ndifuza kubamenyesha ko guhera mw’ ijoro ryejo, ko naraye nafashe icyemezo cyo gusezera ku nzego za DIASPORA zo muri Australia. Nabanje gusubiza ibirego bya Rwandan together, bandeze kuli Embassy yacu Singapore, byashyizweho imikono na COMMITTEE yabo, igizwe n’umuyobozi wabo, Claude Manzi, n’abo bakorana, nka: Mutamuliza Rosemine, Mugema Innocent (bashyizemo for a purpose), Mudacumura Maurice, Kalisa Erneste, Gakwenzire Jean Marie Vianney, his brother Gatera Mussa, Madame Cyrille Chantal Mukundwa, Sandra Badibanga, Linda IRIZA, her mother Juliet MUSHABE. Ibirego byari biremereye, bituma ntakongera kuba umuyobozi wa DIASPORA. Ndaza kubibasangiza Bwana Ambassador amaze kwakira igisubizo namwoherereje cyo kwiregura. Ntabwo nanasobanukiwe igituma bandegeye aba Singapore, kandi narasanze byerekeranye n’amategeko y’ino.

Akoresheje emoticone zo kurira  yererekanye ko ababajwe no gukurwa muri Office, no kubura ibindi begendana nayo. Yarangije agira ati: “Icyo nabamenyesha kindi ni uko noneho biyemeje guhindura Rwandan together, bakitwa Diaspora. I am verry HAPPY for that, kuko mwibuka ko ntashakaga kw’ izina rya Diaspora risibangana mu Western Australia. Mukomeze mugire amahoro, urugwiro n’ urukundo ra’yat (rw’) igihugu cyacu”.

Mu gihe Abanyarwanda bahangana n’agahinda n’akarengane k’ibihekane bituruka kuri FPR yagize igihugu akarima kayo, mu gihe umubare w’impunzi z’Abanyarwanda wiyongera buri munsi, Abanyarwanda bamwe biyemeje gufunga amaso kuri ibyo byose ahubwo bakirirwa baterana amagambo nk’abana biga mu mashuri y’ibanze ariko ahanini babiterwa no kurwanira indoke dore ko Imana zabo ari inda zabo.  Igikorwa cyo Kwibuka Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakigira uburyo bwo guhangana mu nyungu zabo, bakarenga ibyo bakajya guhimbira abazirikana inzirakarengane zose u Rwanda rwabuze mu bwicanyi ndengakamere bwahekuye u Rwanda ngo “barapfobya Jenoside” kandi ari bo bigaragara ko bayipfobya!

Nk’Abaryankuna turabwira Abanyarwanda bagifite Igihugu k’umutima kandi bumva ko ibibazo nyirizina by’u Rwanda bitureba twese kandi ko ari twe tuzabikemura, ko bahaguruka inzira zikigendwa, bakitandukanya n’ikibi gikomeje guhekura u Rwanda,  ahubwo tugafatanyiriza hamwe gusenyera umugozi umwe mu guharanira Impinduramatwara Gacanzigo.

Ibaruwa

Ahirwe Karoli

Ijisho ry’Abaryankuna -Australia