Mu minsi ishize hatangajwe ko “«Abapolisi bakuru n’abacungagereza 112 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru». Muri abo bashyizwe mu kiruhuko cyi’izabukuru harimo AIP Bagenzi, ufite imyaka 42 na CIP Nizeyimana ufite imyaka 40 yamavuko. Ibyo bibuze iki ?
Umutaripfana, Impirambanyi y’Ukuri, Aimable Karasira, yaririmbye indirimbo yise “Shikarete” maze abafite amatwi yo kumva bagira icyo batoramo. Muri make yerekanaga ko iyo ubana n’umuntu afite icyo agukeneyeho, arakunyunyuza nk’uko bigendekera shikarete, maze agasukari kamara kugushiramo, uwakunyunyuzaga atakigukeneye, akagucira, ukisanga mu gihuru cyangwa ahandi habi, ntihazagire n’uwibuka ka gasukari wari ufite. Uku rero niko Kagame na FPR ye babigenza kuko uwo bamaze kumaramo isukari bamucira nka shikarete.
Ingero za hafi tugiye kureba ni ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru gitunguranye no gusabwa kwegura ku bushake kwa bamwe mu bakozi. Ibi byo kwegura ku bushake ni ukubeshya kuko ababihatirwa basubira inyuma bakiyambaza inkiko, nyamara ntacyo ziba ziteze kubamarira, kuko nazo zica imanza zishingiye ku amabwiriza aturutse mu urugwiro.
Mu cyumweru cyashize nkuko ibitangazamakuru byo mu Rwanda byabitangaje «Abapolisi bakuru n’abacungagereza 112 bashizwe mu kiruhuko cy’izabukuru». Bikumvikana ko umukuru wi igihugu yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abakomiseri, aba Ofisiye Bakuru n’Abato bo muri Polisi y’Igihugu n’ab’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.
Muri Polisi harimo ACP Anthony Kulamba wigeze kuba Umuyobozi w’Ishami ry’u Rwanda rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) ndetse n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda ryari rishinzwe Ubugenzacyaha, CID. Yanabaye umuvugizi wa Polisi, aza no kuba Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere y’imirimo ifitiye iguhugu akamaro (RURA).
Mu bandi bapolisi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ACP Révérien Rugwizangoga, wigeze kuba Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse ayobora Abapolisi b’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti. Harimo kandi ACP Seminega Jean Baptiste wari Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi, ACP Murenzi Sebakondo wari Umuyobozi wungirije mu ishami rya Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage nawe ni umwe mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abandi bashizwe mu kiruhuko, muri RCS, harimo abofisiye batandatu barimo CSP Zuba Camille wigeze kuba Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, CSP Mubihame Alphonse, SP Kajabo Semariza Denis, CIP Nizeyimana Bernard, CIP Harorimana Evariste na AIP Bagenzi Jean Baptiste. Kuri aba hakiyongeraho CIP Ndayambaje Jackson wirukanywe burundu kubera amakosa akomeye, ariko atatangajwe.
Muri Polisi kandi hashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi abasuzofisiye 80 kuko bashaje na 19 kuko barwaye indwara zidakira, naho muri RCS, 151 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru, 12 basubizwa mu buzima busanzwe, 29 birukanwa kubera amakosa akomeye, nayo atatangajwe.
Aha rero niho abasesenguzi bahise bahaguruka bahera kuri biriya bikomerezwa by’aba- ofisiye bakuru, biganjemo ba ACP, CSP, SP, CIP an IP. Bose bahurije ku kuba ibi bikomerezwa byinshi byarwanye intambara yo mu 1990 bavuye mu gisirikare cya Museveni, nyuma aho bamariye kuvumbura ko ibyo barwaniye atari byo bikorwa na FPR, batangira kugenda bacika intege, ndetse bakanabivuga, kugeza ubwo Kagame abonye kubagumana nta musaruro bakimuha, kuko batagishoboye kwica, bituma abashyira mu kiruhuko cy’izabukuru.
Abasesenguzi benshi bahurije ko ikiruhuko cy’izabukuru ugishyirwamo n’imyaka, utagishyirwamo nu umukuru wi igihugu. Bakagira bati «iyo Kagame ashyize mu kiruhuko cy’izabukuru AIP Bagenzi, ufite imyaka 42 na CIP Nizeyimana ufite imyaka 40, izo zabukuru aba avuga ni izihe»? Bakemeza ko Kagame afata abamurwaniye nk’ibisheke : arabanyunyuza bamara gushiramo isukari, akabacira nka shikarete. Ibi bakabirebera kuri umwe muri bo witwa Tony Kulamba washowe mu mabi menshi, harimo no kurasa abana bitwa “Mayibobo” muri Kigali, bikaba birangiye ajungunywe hanze nk’imbwa, agiye ubutagaruka.
Tugiye guhita tureba abayobozi bategekwa kwegura.
Ni inkuru dukesha ikinyamakuru intyoza.com yo ku wa 03/08/2021. umutwe wayo wagiraga uti «Muhanga: Rurageretse hagati y’Akarere n’abahoze ari abakozi birukanwe». Iyo nkuru yavugaga ko abahoze ari abakozi b’Akarere ka Muhanga birukanwe mu kazi ku maherere, bamaze gutanga ibirego byabo muri Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo (PSC) ndetse hari na bamwe muri bo basubijwe mu kazi ariko akarere kinangira kubasubiza mu myanya bahozemo, bityo bitabaza inkiko.
Aba bose basobanura ko birukanwe mu buryo budakurikije amategeko. Ibi bikaba byaratumye biyambaza inzego zisumbuyeho bagamije gushaka ubutabera buhamye kandi bubereye uwarenganye.
Umwe muri bo yabwiye iki kinyamakuru ati” Nibyo koko twarirukanwe biranatubabaza kandi mu kazi kacu twaritangiye gukora neza inshingano zacu uko bikwiye, ariko tuza kwirukanwa kubera impamvu za bamwe batashakaga ko dukomeza gutanga umusanzu wacu kubera inzangano ziri hagati y’abantu no kwirirwa bashakira abantu amakosa kugirango babikize”.
Undi ati” Ibintu byatubayeho nta handi nzi byabaye, kubona wirukana umukozi utarigeze umugaragariza amakosa afite mu kazi? Hari abakozi bakora inshingano zabo bakongeraho no kwirirwa bashaka amakosa ku bakozi bamwe ndetse bagatanga raporo zigafatwa nk’ivanjiri imbere y’abayobozi maze umukozi akirukanwa nta kosa na rimwe afite rigaragara muri dosiye ye”.
Mu makuru twamenye, yanatangarijwe iki kinyamakuru, ni uko hari n’abandi bakozi birukanwe ndetse bamaze kwishyira hamwe bagashaka abazabunganira mu mategeko bityo bakaba bagiye nabo kugana inkiko mu cyo bise guca akarengane nyuma yo gusabwa ko bandika begura ku nshingano zabo mu ntangiriro z’umwaka wa 2020. Gusa hari n’uwo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta n’umurimo yasubije mu kazi ariko akarere karinangira kubera ko hari abandi bahuje ibibazo nabo basaba kugasubizwamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, aherutse kubwira itangazamakuru ko byaba bitangaje kubona umuntu wanditse asezera ku kazi ke avuga ko ajyanwe n’impamvu ze maze akajya kurega Akarere. Yongeyeho ko Akarere gafite ubuzima gatozi bityo igihe kazahamagarwa mu nkiko kakwitaba ndetse kagatanga ibisobanuro kubyo kazabazwa bijyanye n’inshingano zako.
N’ubwo ubuyobozi buvuga ko bwiteguye kubazwa inshingano zabwo, aba birukanwe mu kazi bemeza ko bitewe n’imikorere y’abakozi b’aka Karere ndetse na bamwe mu bayobozi ngo gutera imbere biri kure kubera hari bamwe bagifite iturufu y’amoko ndetse no kwanga abo batumva ibintu kimwe, ibyo kwirukanwa mu kazi kwa bamwe mu bakozi bigafatwa nka “munyumvishirize”. Aho bitana “ibigarasha, ibipinga, …” n’andi mazina nk’ayo, bitewe na bamwe mu bakozi baba bishingikirije ibikomerezwa bibahagarikiye bivuga ko byatumwe na FPR. Nyamara se iyo FPR bavuga ko bakorera ifitiye mpuhwe ki abaturage babura services ku maherere?
Aba bakozi barenga 60 bo muri Muhanga birukaniwe umunsi umwe, ku itariki ya 29/01/2020, nyamara sibo bonyine kuko mu Turere twose no mu zindi nzego za Leta, iyo FPR imaze kunyunyuza agasukari yashakaga itakigakeneye, ikujugunya hanze bikitwa ko wasezeye ku mpamvu zawe bwite, nyamara sibyo kuko, nko muri uru rugero rw’i Muhanga, ntabwo byumvikana ukuntu abakozi 60 bagirira impamvu bwite icya rimwe.
Aha rero ni ho uhera wibaza impamvu izi shikarete zinyunyuzwa zikazajugunywa igihe FPR na Kagame babishakiye, impamvu zidahaguruka ngo ziharanire uburenganzira bwazo. Twifurije abakoraga i Muhanga amahirwe masa niba bitazabaviramo gushinjwa kwangisha ubutegetsi abaturage bagafungwa ubutazavamo.
Biragaragara ko Ikibazo cyi ibwiswe amoko ntaho byagiye mu Rwanda kuko bamwe bakibikoresha nki iturupfu abandi bagakorerwa akarengane.
FPR mureke guhembera inzigo ahumwe mwunamure icumu kugirango Abanyarwanda tubone urubuga rwo guca inzigo, kugirango abana bacu tuzabarage u Rwanda ruzira inzigo, u Rwanda rugendera ku Ubutabera, u rwanda rutarenganya ahubwo rurenganura. Icyo gihe nibwo tuzatera imbere nka Abanyarwanda.
Umwanditsi wa Ndabaga TV