Ijisho ry’Abaryankuna, rimaze iminsi rikurikirana ikibazo cy’abaturage bataka ko abantu babo bagize ibibazo babitewe n’agatoki batungiwe n’abamotari! Rikurikiranye ryasanze ari maneko za Kagame zihinduye abamotari kugira ngo zibone abo zitanga dore ko ari cyo zita akazi! Aba bamotari birirwa biruka bazenguruka imihanda akenshi nta bagenzi,baruha bakagaruka ku iseta. Usanga bakeye kandi bafite amafaranga kandi rwose batatwaye abagenzi bangana n’abo abandi baba batwaye.
Aba bamotari bakunze kujya ku maseta bakekaho abantu baciye akenge maze bahavana umugenzi bagatangira bitakisha ngo “imisoro igiye ku bakuramu muhanda, kandi ngo nibawuvamo n’igihugu bazakivamo!” Iyo bakubitanye n’umugenzi wibabariye koko nawe aratangira akamubwira ati: “Wagize ngo nimwe se mwenyine? Impande zose ibintu byarazambye…” Ubwo agatangira akamubwira uko byifashe mu kazi ke aho akora , uko bimeze aho atuye, undi nawe agakomeza akenyegeza…! Hari igihe agusaba nimero yawe,cyangwa akaguha iye ngo ushatse moto yihuta wamuhamagara! Ubundi akaguteza maneko zituye hafi y’aho utuye zigatangira zikakwigaho ari nako zikwitoratozaho!
Aba bamotari kandi bakunda kugerageza kugaragara ahantu hose habaye akantu,baba abatonganye,abashatse kurwana,ahahiye,n’ahandi hose! Bahagera mbere kuko bo akazi kabo ari ugutanga amakuru! Iyo hari nk’umuntu ugiriye ikibazo mu muhanda,agahunga,usanga bafata iya mbere bakamwirukankana bakamutungira agatoki!
Usibye abagenzi cyangwa abandi bantu bakoresha umuhanda,aba bamotari banakunda guhiga bagenzi babo no kubarega. Iyo hari umumomatiri ukoze ikosa cyangwa akagira icyo avuga baba aba mbere kumwirukaho, kumushakaho no kumutangaho amakuru! Aho batuye naho usanga bakurikirana buri kantu!
Bamwe muri aba bamotari bakunda guparika imbere ya KIST bateze abanyeshuri ngo babakuremo amagambo, Imbere y’urugo rwa Shebuja Paul Kagame, ku Kimihurura n’imbere y’inyubako zikomeye mu mugi wa Kigali!
Ntitubabujije gutega amapikipiki kuko rwose ni ingirakamaro mu kwihutisha urugendo,ariko indyarya ihimwa n’indyamirizi! Mujye mubatega ariko mubime amagambo! Ikindi kandi mujye mubamenya! Mugihe gikwiriye bagomba kuzagawa ariko bakanakubitwa icyuhagiro.
RUBIBI Jean Luc
Umugi wa Kigali.