Mu bintu FPR yihutiye gukora igifata ubutegetsi muri 1994, ni ikurwaho ry’umusoro w’ amafaranga y’u Rwanda 400Frw wakwagwa umuturage mu cyahoze kitwa Komini. Icyo gihe FPR ikuraho uwo musoro, ndibuka benshi mu barebaga hafi babyinye kakahava bati tubonye abacunguzi.
Bukeye babona ba bacunguzi batangiye kurya akaribwa n’akataribwa. Amazu bayiraramo barayabohoza. Imodoka yawe ukayiha Afande ngo udapfa. Ipikipiki ukayizira bagashyingura. N’igare bugare ryagaritse ingogo. Aya mateka yanditswe mu mitwe ya benshi.
Yahishaga iki? Yahishaga ubusambo, umururumba w’ubutunzi, amaronko ataruhiwe ,inzigo ihora, ari byo byabyaye ingengabitekerezo yo kwigwizaho imitungo rubanda irira mu myotsi tubonana agatsiko k’ubu.
Bimwe mubyo ako gatsiko kihutiye kumira ni Isanduku y’ukuzigama y’u Rwanda (Caisse Sociale du Rwanda). Imirwa Bunguri! Tuzabigarukaho.
Ikindi cyaryoheye agatsiko kakamira kadakanje ni Banki y’Abaturage y’ u Rwanda. (Banque Populaire du Rwanda).
Amateka atubwira ko Banki y’Abaturage y’u Rwanda, yashinzwe muri 1975. Nyuma y’imyaka ibiri Habyarimana afashe ubutegetsi. Itangirira muri Perefegitura ya Kibungo bucya yakwiriye u Rwanda rwose. Ngo u Rwanda icyo gihe ntirwabagaho da, ngo ubuyobozi bwariho icyo gihe nta cyo bwakoraga! Amateka ni mabi koko!
Kubera kwegera abaturage, no kuyoborwa neza, Banki z’ abaturage zarizewe cyane. Maze si ukuzigana karahava. Umusaza ugurishije ikawa, umwarimu uhembwe aya mbere, umusore witegura kurushinga, bose bahuriraga kuri Banki n’agatabo. Niho havuye rwa rwenya rwa wa musaza wahasesekaye avuga uburimi ati nje “kubica” maze abakozi bagakizwa n’amaguru umwuzukuru we akabagarura ababwira ati yababwiraga ko aje “kubitsa” nimuhumure!
Icyo kizere cyatumye kuva icyo gihe kugeza na nyuma ya 1994, Banki y’Abaturage yari imbere mu kugira ikigega kizigamye amafaranga menshi ya rubanda. Zaba inyungu ayo mafaranga yabyaraga, cyangwa amafaranga yabikijwe kuva kera, n’izindi nyungu zaturukaga muri ayo mashyirahamwe y’A
abaturage, byose byatumye iyo Banki iba nyamugabwambere mu kuzigama umutungo wa rubanda.
Mu matora y’umukuru w’igihugu yo muri 2003, mu gushakisha aho amafaranga yo kwamamaza uwagombaga kuyatsinda azava, hatunzwe agatoki wa mutungo wa rubanda. Nyir’ubwite ati murakoremo gake ayo nyafitiye umugambi. Uwari uyoboye icyo kigega ntiyabyanga, nyuma y’insinzi ahembwa ubusenateri.
Uwo musogongero w’amatora wabaye iyanga mu mutungo rubanda yari yarizigamiye kuva kera na kare.
Nyuma yo kuryoherwa no kwiba amajwi, nyir’ubwite ati umugambi wo kurya agafaranga ni uyu: Ngomba kuzuza ibyanditswe ko umugabo ari urya utwe akarenzaho n’utw’abandi.
Bamwe mu bari hafi ye bamutinyukaga bamubwiye guhindura umuvuno hakibona abahukamo atareba ubwoko bamuhunze abakurikiza amacumu i shyanga.
Aguhamagariye umugabo witwa Ashish Thakkar, umugambi uranozwa. Guhindura izina biranga bati ntacyo reka twongereho Mara. Banki iba yiswe Mara ityo. Atlas Mara imira Banki ya data na mama. Nyir’ubwite akuramo aye, rubanda itaha amara masa itazi n’icyo atlas mara bivuga. Irazima iy’abaturage. Imari yayo iramirwa.
Abacurabwenge bo mu gatsiko bati kugira ngo dukure umutware mu isoni, ajye abona uko abeshya ba rutuku, anabeshye rubanda ko yitaweho, duhimbe SACCO dusabe rubanda izane n’utundi dufaranga dushyiremo. Natwo nituba twinshi tuziga ibyatwo!
Nta n’isoni erega hategurwa irindi tangazo, ngo rihamagarira rubanda kwizigamira, mu kigega cya Minisiteri y’imari, ngo inoti ni ukazijyana ku murenge, ariko nta kubaza ibya kera!
Umusaza bimwanga mu nda azinduka iya rubika, bucya ageze i Kigali kubaza. Akigera ahahoze ikicaro, yahaherukaga akiri agasore, aba acakiranye na sécurité, ati uragenzwa n’iki Mzee? Undi uti ndagana Banki y’Abaturage kubaza? Sécurité ati wayobye Mzee, iyi ni Atlas Mara, jya ku murenge ubaze ibyawe, urahasanga SACCO. Kandi ungirire vuba, batagusanga aha wambaye ibirenge!
Ngayo amateka ya Banki y’Abaturage.
Ufashe ayibwe na Mara muri icyo kigega cya rubanda, nyir’ubwite agatwara itako ry’umutware, Caisse Sociale yo n’ubu aracyarya, rubanda ihabwa bitanu ku kwezi, ukongeraho n’ayo bari guhamagaza ubu, na Himbara ntiyabara!
Utwanjye nzatubitsa ihembe da!
Lambert Kayinamura