BANYARWANDA TWUMVE, TWUMVIRE KANDI TURINDE ABATEKEREZA N’ABAHANUZI BACU.

“KARASIRA Aimable akwiye kurindwa ku nyungu z’abanyarwanda.”

Kurindwa mvuga si ukumuha uburinzi bw’abasirikare cyangwa kumuha abakumirizi. Kurindwa mvuga ni ukumurinda icyamuhungabanyiriza ubuzima kuko u Rwanda rumukeneye. Ni ukumurinda icyamuhungabanyiriza ibitekerezo kuko ari urumuri ruri kwamurura umwijima wabuditse mu mitima no mu bwonko bw’abanyarwanda benshi!

Ibi ndabivuga (wa mugani we ntawantumye, ni icyifuzo n’igitekerezo cyanjye bwite) nyuma y’ubunararibonye yemwe nshobora no kuba nsangiye na benshi, bwo kuba mu Rwanda rwacu, hari abantu aba bitwa “INYANGABIRAMA” babona hadutse umutekereza cyangwa umuhanuzi wa rubanda bakamubavutsa amanzaganya! Mvuze “kumuvutsa rubanda” kuko we ubwe ntacyo bamukoraho n’ubundi iyo bibeshye ko bamwikijije bakamwica aragaruka! Mwibuke NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerald. Ngira ngo abenshi turemeranya ko yari umutekereza akaba n’umuhanuzi wa rubanda. Kuba yagenda atyo, agashimutirwa ku butaka bw’u Rwanda, agashimutwa n’abantu bazwi neza (RWANYINDO Hodar RUKARA Justin na KAGIRANEZA Aphrodice) abagabo  bakorera Leta, niba hari n’ibyaha acyekwaho ntanabiregerwe mu rukiko, ndareba ngasanga ari ngombwa ko abanyarwanda bamenya, bumva, bumvira, bakaurinda abatekereza babo!  

Ni koko iteka haba hari “abahanuzi ibihumbi batapfukamiye Bayali”… Mu gihe hari impungenge ko urubyiruko rw’u Rwanda rwo mizero y’ejo rwarimo rugenda rugwa mu mutego y’abashaka ko ruguma mu itiro (ibitotsi) hifashishijwe imbaraga zose z’ihonyabwenge, icurikabwenge n’iz’igwingizamyumvire, Imana y’i Rwanda mu gihe gikwiye ihagurukije umuhanuzi wo murwego rw’Abatekereza KARASIRA Aimable, utwaye inkota y’UKURi, ukuri kubatura nkuko byavuzwe na Yesu Kristo (Yohana 8:32).

Ndasaba abanyarwanda cyane cyane urubyiruko kutazongera kwemera ko tuvutswa “Umuhanuzi wacu” gutyo gusa. Kuko wa mugani wa ntuza, “umuntu utema imizi y’igiti aba ashaka kwica imbuto zacyo! Ni gute wakwifuriza ineza urubyiruko rw’u Rwanda utaruha amahirwe yo kujijuka n’ayo kujijurwa! Ushishikariza abantu kugira no gukoresha ukuri, ntakabuza uwo muntu afite igihugu ku mutima ni umuhanuzi akwiye kurindwa na rubanda kuko ni uwa rubanda. Urinda abanyarwanda ubwoba n’ubujiji ni uwarwo. Nidutsinda ubwoba tuzashobora kurinda abahanuzi n’abatekereza bacu. Kuko ababatuvutsa, nta mbaraga baturusha, nta bwenge, nta butunzi, nta bubsha nta n’ubushobozi bundi. Ikibazo ni UBWOBA. Mushirike ubwoba muharanire uburenganzira bwanyu, mushirike ubwoba murinde abahanuzi banyu!

Nta gushidikanya Niyomugabo Nyamihirwa yavuze byatangiye gusohora. Umwuka we watangiye guhanga ku bantu… Yari yaravuze ko azagaruka… Ongera wumve uko yabivuze hasi hano…!

NTAMUHANGA Cassien

Ijwi ry’Abaryankuna