Yanditswe na Nema Ange
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Nyakanga 2021, PAX – Ireme TV yahaye urubuga Papa Demokarate -Umuruda mukuru Barafinda Sekikubo Fred.
“Mwunamure icumu abana bavuka ubu batazakurana inzika n’inzigo.”
Ni nyuma y’igihe cyirekire Barafinda atavugana n’itangazamakuru kuko kuva muri Nyakanga 2020 Urwego nshurabyaha rwa Kagame RIB rwabuza abanyamakuru kongera kuvugana nawe atongeye kugaragara asangiza ibitekerezo bye abanyarwanda nubwo tutakwirengagiza ko n’ubuzima bwe butari bumeze neza nka mbere.
Mu rwego rwo kugaragariza abanyarwanda ikinyoma cy’uburwayi yahamijwe kugeza atewe imiti ku ngufu Barafinda yavuze ko RIB yamubajie ibibazo 28 akabisubiza neza, bakabikorera inyandiko y’amapaji umunani( 8), bakamusaba gushyiraho umukone we!? Kubwe yemeza na gushidikanya ko yasubije neza nkuko yasabye RIB yakwerekana ku mugaragaro izo mpapuro Abanyarwanda bakisomera bakamubera abatangabuhamya ku karengane yakorewe. Twabibutsa ko iri bazwa nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi wa RIB Col.Jeannot K Ruhunga mu Kiganiro n’abanyamakuru ariryo ryabaye imbarutso yo kumujyana mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe i Ndera.
Mu kiganiro Barafinda asobanura ko nyuma yo guterwa inshinge zirimo uburozi n’abaganga-rozi bakorera ku mabwiriza ya FPR binyuze muri RIB nyamara birengagije gukurikiza serment ya Socrate baba bararahiriye, yaguwe nabi aho agira ati :« ndaribwa amenyo, ndaribwa inzara, ndaribwa igikanu, ijosi rirambabaza, urutirigongo, amavi, mu biganza, mu bitugu, mu rucyenyerero, aho hose nkagugunwa… sinshobora kuryama nubitse inda…barandoze, baramumanyije ».
Barafinda yakomeje agaragaza ko kumuvuza kwa FPR ari impuhwe nkiza bihehe kugira ngo ibone uko umuhumanya kuko afite umuryango n’inshuti bamuba hafi buri munsi kandi ntacyo yararwaye nkuko yabivuze muri aya magambo : “first lady wanjye, abana bagera ku icumi mfite , umuryango wanjye, abaturanyi, inshuti n’ Abaruda iyo nza kugira ikibazo cy’uburwayi aba bose bari kumvuza ibya FPR n’impuhwe zabihehe kuko sindi inshuti ya FPR Inkotanyi ! kuki batavuza abakeneye ubuvuzi mu gihugu bahari kandi biboneka ?”
Nk’uko asanzwe yisekereza ariko kandi avuga akomeje Barafinda arasaba Leta ya FPR inkotanyi n’intore zayo kubufatanye n’ikigo cyayo RIB yakoresheje kumuhumanya gusohora miliyari 20 kugirango ajye kwirogoza hanze y’igihugu nubwo ari nko gusaba umurozi umuti wo ku kurutsa! ibyo akaba yabitangaje muri aya magambo :“bice amande, tutarabaca amande, amateka atazabakurikirana, …., ba mukeba wanjye, bakore ibyo vuba na bwangu, njye si ndi umunyamahane, ndi umunyapolitiki mwiza wamahoro, abaruda ni abanyamahoro, n’utwana twacu ni utunyamahoro, tutazakurana inzika ni inzigo kuko baroze Perezida nya Perizida“.
Barafinda kandi yavuze politiki yo kuroga abatavuga rumwe nawe byakorwaga na Hitler naba Nazi nk’uko byamukorewe i Rwanda. Yongeyeho ko Abaruda yaba abo mu gihugu no hanze y’igihugu, babajwe niyo nkuru agira ati : « abaruda bose barahari, barakanuye, babajwe niyo nkuru ».
Yakomoje kandi kucyo uwo yita mucyeba amuziza aho ashimangira ko nyuma yo kwiyamamaza aho agiye hose naho aciye bakamugaragariza urukundo no gushyigikira ibitekerezo bye mu cyeba atishimye, bityo kumujyana mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe akaba ari iturufu ya politiki yo kumusiga icyasha muri rubanda .
Barafinda mukanyamuneza kenshi yasabye kandi yashimiye IREME -Pax TV ndetse ayisaba kugeza ayo makuru atariho umukungugu ku Banyarwanda n’isi yose.
Natwe nk’urubyiruko rw’Abaryankuna twemeranya na Barafinda ko FPR ikwiye kunamura icumu, turi abanyamahoro, urubyiruko Nyarwanda turi abanyamahoro . Mwunamure icumu inzirakarengane mwishe ntizibarika, mwari mukwiye kugira isoni kuba murwana n’ibitekerezo kugeza aho mukoresha ubuvuzi bwagakijije ubuzima bw’abantu mu kubahumanya . Ubonye Imana y’i Rwanda yakoze ibyayo Abarwayi bose bo mu mutwe bakaba nka Barafinda bayihindukirana maze FPR ikabona uburwayi bwayo nyakuri !!
Mwunamure icumu abana bavuka ubu batazakurana inzika n’inzigo.
Ikiganiro kirambuye mwagisanga aha :
Nema Ange