BBC YASAKAJE INDAHIRO Y’UMWIJIMA YA FPR IKOMEJE KUGENDERAHO IMENA AMARASO Y’ABANA B’U RWANDA





Yanditswe na Kayinamura Lambert

Ikinyamakuru cy’abongereza BBC kimaze gusohora inyandiko igaragaza neza imiterere y’ingoma nkoramaraso ya FPR Inkotanyi abanyarwanda dusanzwe tuzi ishingiye kuri ya ndahiro y’umwijima izwi ibanga n’abayihimbye bonyine. Umwanditsi w’iyo nkuru Andrew Harding ahera ku rugero rw’amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga aho abantu bari bakusanyirijwe mu cyumba cya Ambassade y’u Rwanda i London mu gihugu cy’Ubwongereza basubiramo indahiro ya Lucifero bati ninanirwa nzabambwe nk’abagome bose. Iyo ndahiro ihishe byinshi, isanzwe izwi n’abanyarwanda benshi kubera guhatirwa kuyisubiramo batanayemera. Ubu noneho n’abongereza batangiye kuyibazaho.

Nyuma yo kubikaho urusyo abanyarwanda bari imbere mu gihugu, FPR yakwirakwiye ibihugu by’amahanga ihatira Abanyarwanda babibamo kwihutira kurahira no gushyira  mu bikorwa imigambi yayo mibisha yo gukomeza kuyoboza igisuti abanyarwanda.

Nk’uko BBC yabigarutseho muri iyo nkuru, Bwana Noel Zihabamwe utuye muri Australia ari mu banze kurahira iyo ndahiro y’umwijima. Yanze kumira bunguri ikinyoma cya FPR kuva mu Rwanda ayihunga muri 2006 iranga iramukurikirana nawe aranga ayibera ibamba ahaba intwari. Imwaye, FPR nka cya kirura kirya ibyana na nyina, yahise yirukira ku bavandimwe be Jean Nsengimana na Antoine Zihabamwe maze irabarigisa. Umwaka ukaba ushize nta we uzi akanunu kabo. 

David Himbara wahoze ari umwe mu bajyanama ba Paul Kagame, yabwiye icyo kinyamakuru cya BBC ko uwo wese utemeye kurahira iyo ndahiro y’umwijima ya FPR ahita ahinduka umwanzi ako kanya. Ati abantu bahiye ubwoba. 

Ubwo ikinyamakuru cya BBC cyabazaga iby’iyi ndahiro muri Ambassade y’u Rwanda i London, igisubizo bahawe n’abakozi ba FPR muri iyo Ambassade cyagaragayemo guhuzagurika no gusubizanya ibusanyabitekerezo risekeje ariko kandi rinababaje. Mu gisubizo batanze kuri email bagize bati: “ hano muri Ambassade haberamo imihango myinshi ihuza abagize Diaspora muri gahunda zitandukanye z’ubusabane. Kuba FPR yarakoresheje iki cyumba bikurikirije amategeko kuko nta washyizweho agahato” Iki gisubizo cya FPR ubwacyo cyuzuyemo umwijima n’ibusanyabitekerezo riteye kwibaza.

Abanyamakuru ba BBC bifashishije urugero rwa Noel Zihabamwe wanze kurahira abavandimwe be bakarigiswa mu Rwanda babwiye abo bamotsi ba FPR ko ibyo bisobanuro byabo bitarimo ukuri maze barya iminwa babura icyo basubiza bapfa kuvuga ubusa ngo: ibivugwa byose ni amanjwe agamije kwiyamamaza mu binyamakuru. Nyamara ntibigeze bahakana no umwaka ugiye kwirenga Jean Nsngimana na Antoine Zihabamwe bari mu menyo ya rubamba FPR bazira ko umuvandimwe wabo yanze kurahira indahiro y’umwijima. Iyi ni imikorere ya Sekibi.

Mu gutangira iyi nkuru, umunyamakuru Andrew Harding avuga ko u Rwanda rwa FPR rugereranywa na North Korea ya Kim Jong Un urashisha abatavuga rumwe nawe imbunda za rutura. Mu gusoza inkuru ye, yanditse ko u Rwanda ari igihugu kiyobowe mu gitugu kirenze ukwemera “totalitarism” maze yifashishije ingero yahawe na bamwe mu Banyarwanda yerekana ko kutavuga rumwe na FPR byonyine bifatwa nk’icyaha.

Akomoza kandi ku bandi banyarwanda FPR imaze kwirenza ibaziza kutubahiriza cyangwa kwanga kwirahuriraho umuvumo bavuga indahiro y’umwijima igenga abayobejwe n’ububata bwayo. Muri iyo nyandiko umunyamakuru agaruka ku ntwari Kizito Mihigo turi hafi kwizihiza isabukuru y’umwaka amenye amaraso ye kubera iyo ngoma ngome, ndetse na Paul Rusesabagina ubu uri mu minwa y’icyo kirura.

Ngiryo ishyano twagushije dusabwa guhaguruka tukarwanya twese nta we usigaye inyuma.

Kayinamura Lambert