BICAHAGA MU MAZI ABIRA: INGUFU ZIMUGENDAHO ZIKWIYE GUHASHYA AMABANDI

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Bicahaga Abdallah ni umwe mu banyarwanda baharanira ukwishyira ukizana, akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu. Ni umwe kandi mu Banyarwanda bashegeshwe bikomeye n’urupfu rw’umunyamakuru, akaba n’ijwi ry’abativugira, Ntwari John Williams, uherutse kwitaba Imana, ariko urupfu rwe rukomeza kuba amayobera, dore ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse na Human Right Watch basabye ko hakorwa iperereza ryigenga ariko agatsiko kari ku butegetsi i Kigali kabyima amatwi, ahubwo gakomeza gukwirakwiza ibihuha bishingiye ku mpanuka y’ikinamico.

Kuba rero Bicahaga Abdallah yarashize amanga akabeshyuza ibi bihuha nk’uko asanzwe ataryamira ukuri, yashyizweho za maneko zicunga intambwe yose ateye, babona ko bidahagije RIB itangira kujya imuhamagara bya hato na hato bigera aho uru rwego rumutegeka kujya yitaba igihe cyose akenewe ngo kuko akirimo gukorwaho iperereza, agashinjwa gutambutsa ibiganiro kuri YouTube bivugwa ko bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ibimenyetso birabura. Bicahaga Abdallah atuye mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali. Yakunze gutungwa agatoki n’abigize abavugizi ba FPR, aho uwo badashaka bamuhimbira ibyaha ngo yicwe cyangwa afungwe, ariko kuri Bicahaga habura ibimenyetso.

Ku wa 31 Mutarama 2023 RIB yari yasabye Bicahaga kwitaba ku wa 2 Gashyantare 2023, ku cyicaro gikuru cy’uru rwego kiri ku Kimihurura. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko Bicahaga yitabye uru rwego ariko ‘ibyo akurikiranyweho bikiri mu iperereza’. Yagize ati: «Nibyo koko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatumije Bicahaga Abdallah ku bw’impamvu z’iperereza; itariki bamuhaye n’isaha yarabyubahirije aritaba araza arabazwa arataha». Yongeyeho ko iperereza rikomeje ndetse Bicahaga azaguma kwitaba Ubugenzacyaha igihe cyose buzamukenera ku bw’impamvu z’iperereza kuko rigikorwa. Uyu mwanzuro ntabwo washimije abambari ba FPR bahoraga bashinja Bicahaga, bashaka ko afungwa cyangwa akicwa kuko avuga ibyo Leta ya Kagame idashaka kumva. Banenze uyu mwanzuro ku buryo bugaragara, nyamara icyo birengagiza ni uko RIB itashyira mu Bushinjacyaha ukekwaho ibyaha, nta bimenyetso bihari, uretse kuba abo bavuzeho bose biba byarangiye.

Umwe muri bo witwa Tom Ndahiro yagiye kuri Twitter ye arandika ati:«Itumizwa rya Bicahaga na RIB batari bumushyikirize Ubushinjacyaha ntacyo bimaze. Ukora ibyaha nk’ibye ntaganirizwa arahanwa. Iryo ganirizwa rituma yumva ko ibyo akora byoroheje akanafata abamutumiye nk’abajamaa, ni nko gutumira wa mugore w’umugome Ingabire Victoire». Aha uhita wibaza mu by’ukuri ikintu Tom Ndahiro apfa na Ingabire Victoire ku buryo avuga ibi. Undi witwa Roger Marc Rutindukanamurego, nawe kuri Twitter ye yagize ati: «Amahano ya Bicahaga arimo gupfobya, guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi, kubiba urwango no kugoreka amateka ya Jenoside agamije kuyobya rubanda, nta handi bikwiye kumushyira uretse kumushyira aho abandi bari, naho kuganirizwa ntibihagije. »

Ku bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, babona ko Bicahaga Abdallah ari mu mazi abira kuko uwo bano bagambanyi bashyize mu majwi atarara. Babigarukaho barebeye ku muntu wese Tom Ndahiro na Roger Marc Ruti bagiye bashyashyariza bikarangira nabi barimo Cyuma Hassan, Dr. Christopher Kayumba, Aimable Karasira, Abdul Rashid Hakuzimana, Théoneste Nsengimana, Ntwari John Williams n’abandi benshi bagiye bicwa cyangwa bagafungwa.

Igikomeza rero gutungura abantu ni uko uyu Bicahaga ahozwa mu nzira yitaba kuri RIB, ariko yagerayo ibyo ashinjwa bikabura, akongera agataha, bwacya akaba arezwe ibindi. Hari n’uwibaza igihe Tom Ndahiro na Roger Marc Ruti bazabura abo barega ibinyoma nabo bazasubiranamo. Ikindi gikomeza kuyobora abakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda, ni ukuntu Leta ya FPR ishyira imbaraga z’umurengera mu kwiruka kuri Bicahaga, nyamara hafi ya hose mu gihugu hari ubugizi bwa nabi, aho amabandi yitwaza intwaro agatemagura abaturage b’inzirakarengane, hirya no hino mu gihu, ariko ukabona utu dutsiko ntacyo Leta idukoraho, yanagikora bigasa nko kwiyerurutsa.

Urugero rufatika ni ibyavugiwe mu ruzinduko rwa Minisitiri w’Umutekano, Gasana Alfred na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, bagiriye mu Karere ka Ruhango, kuri uyu wa 03 Gashyantare 2023. Muri uru ruzindo bavuze ko agatsiko k’abajura bagera ku 10 bari bamaze igihe barajujubije abaturage bo mu bice by’aka Karere, ukibaza icyo kubafata byategereje ngo bagezwe imbere y’ubutabera, abaturage bagakomeza gutemwa, Leta nayo igashyingura. Uru ruzinduko rw’aba baminisitiri rwafashwe nko kwiyerurutsa kuko ikibazo cy’ubwicanyi bwakorerwaga abaturage cyangiye kumvikana mu duce twa Buhanda na Byimana ho mu Karere Ruhango, aho muri Kanama no mu Ukuboza 2022, hagiye hagaragara abajura bitwaza intwaro bakitwikira ijoro, bagatemagura abaturage b’inzirakarengane, bakabacuza n’utwabo, nyamara buri gihe bikarangira byitiriwe abagizi ba nabi, ntibakurikiranwe, abaturage bagapfa bikarangira bityo.

Aha rero niho abasesenguzi benshi bibaza impamvu imbaraga zikoreshwa mu kwiruka inyuma ya Bicahaga Abdallah zidakoreshwa mu guhashya aba bagizi nabi, dore ko batavugwa muri Ruhango gusa, ahubwo ari hafi ya hose mu gihugu, aho inzirakarengane zitemagurwa, mu gihugu cyuzuyemo abitwa ngo bashinzwe umutekano utabara, naho abanyerondo, RIB, abapolisi, abasirikare, za maneko, n’abandi usanga bakoresha ingengo y’imari itagira ingano, ariko abaturage bagakomeza kwicwa nk’ibimonyo, nyamara abaminisitiri bakajya gushinyagura bashishikariza urubyiruko kwihangira imirimo idahari. Ese habuze na Minisitiri n’umwe wahanga akazi akagaha urubyiruko? Minisitiri Musabyimana ati: «Abantu bose ntibakwiriye kumva ko bazajya gukora mu biro runaka ahubwo n’imirimo y’amaboko ikwiye kwiyambazwa kuko hari n’ingero z’abo byateje imbere, bakareka kugera ku butunzi batagizemo uruhare».

Ibi akabivuga mu gihe Leta yamuhaye akazi yajujubije Urayeneza Gérard, ikamufungira ubusa, ikamujujubya imwambura imitungo ye irimo amashuri yisumbuye, ishuri rikuru n’ibitaro bya Gitwe byari byarahaye akazi benshi mu bavuka mu Ruhango, ariko ibyo yahuye nabyo ni agahomamunwa. Muri uru ruzinduko abaturage bagaragarije aba baminisitiri ibibazo bitandukanye birimo uruganda rubagurira umusaruro w’imyumbati rutinda kubishyura ntirunabaherekeze mu rugendo rw’ubuhinzi bwabo, Minisitiri Musabyimana abasubiza ko imikorere nk’iyo idashobora gutuma uruganda rutera imbere kuko iyo rutamenya aho umusaruro uturuka akenshi bigorana kubona umusaruro uhagije. Ku rundi ruhande ariko abo mu nganda nabo bagaragaza ko impamvu batabikora zirimo amikoro make ndetse na bimwe mu bikoresho bishaje, ibyo Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko byose bigiye kwigwaho ku buryo bizafatirwa umwanzuro ukwiriye. Ku kibazo cy’imbuto zishobora kuba zishaje, yavuze ko azavugana n’abo mu nzego z’ubuhinzi bakazakora ubushakashatsi cyangwa zigasimbuzwa izindi. Ibi rero byongeye gutungura abantu kuko uruganda rwitwaza ubukene no kubura ibikoresho, kandi ingengo y’imari itagira ingano itikirira mu kwirirwa Leta yiruka ku bantu batariho urubanza nka Bicahaga Abdallah n’abandi. Ese kuki aka kayabo kadashorwa mu buhinzi n’ubworozi cyangwa ngo aya mafaranga ashyirwe mu kurinda abaturage bahohoterwa bakicwa nk’ibimonyo, abicanyi ntibafatwe ngo baryozwe ibyaha byabo, ahubwo uwavuze ibitagenda ngo nahigwe yicwe!

Inzego zose zifite mu nshingano uburenganzira bwa muntu no kurwanya akarengane, imiryango mpuzamahanga n’abandi bose bakora ubuvugizi, bari bakwiye guhaguruka bakarengera ubuzima bwa Bicahaga Abdallah buri mu kaga kubera ibirego bya Tom Ndahiro n’ibya Roger Marc Rutindukanamurego, ibi biharurumbo bibiri byiyemeje kujya bireguzwa abandi ngo bicwe. Birababaje kandi biteye agahinda kuba aho kugira ngo Leta ijyane amafaranga mu kurengera abaturage no kubashakira imibereho myiza ahubwo akirirwa ashorwa mu kwirirwa birukanka ku bantu batariho urubanza. Kurwanya abavuga ibyo Leta idashaka kumva ni igisebo gikomeye kuri Leta ya FPR, yakagombye kuba igendera ku mategeko, ariko ikabirengaho ikagwiza inzirakarengane.

Remezo Rodriguez