BIGOGWE : IBYO FPR YAHISHE IMYAKA MYINSHI BIRASHYIZE BIGIYE AHAGARAGARA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Inkuru y’ikimenamutwe kuri Perezida Kagame n’abambari be ni ukumva ko kuwa gatatu, tariki ya 08/02/2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwategetse ko imibiri 36 yabonetse mu byobo byo mu Murenge wa Bigogwe, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba ipimwa, nyuma y’aho habaye impaka mu baturage batuye mu Mudugudu wa Bikingi, mu Kagari ka Kijote, muri uyu Murenge wa Bigogwe.

Aba baturage bavugaga ko hari ibyobo bibiri byari bishyinguwemo n’abantu bishwe mu 1997, igihe habaga intambara y’Abacengezi, naho uwafunguwe akavuga ko harimo abo yishe mu 1994, muri Jenoside yakorewe Abatutsi; abatanze amakuru y’uko aba bantu bishwe n’ingabo za FPR byabaviriyemo gufungwa na n’ubu.

Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru BWIZA, ku wa 04/05/2022, bavugaga ko abashyinguwe muri ibi byobo ari abishwe mu ntambara y’Abacengezi mu 1997, baza gushyingurwa n’uwitwaga Parmehutu, bakundaga kwita “Pari”, mu buryo bwo kurihina, kuko yari afitemo abo mu muryango we bishwe, barimo se witwaga Bizagwira na nyina, nawe akaba yaraje gupfa mu buryo bw’amayobera, mu myaka itatu ishize.

Ikinyamakuru BWIZA kandi cyamenye ko isambu yasanzwemo ibi byobo ari iy’umusaza witwaga Bizagwira wapfuye, hasigara umuhungu we Parmehutu, ari nawe washyinguye aba bantu, nyuma aza gupfa, ubu hakaba hasigaye umugore we n’abana. Abatanze amakuru ku ishyingurwa ry’aba bantu bahise bafatwa barafungwa, ubu bamaze umwaka bafunze, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Mu cyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, ikinyamakuru BWIZA gifitiye kopi, havuga ko uwitwa Kamayumugisha Etienne bakunze kwita Tonny, Mushirabwoba Théophile, Ntirenganya Anastase, Nyirabaragira Alphonsine, Nyiranshimiyimana Dative na Uzamukunda alias Gakara, baburanaga n’Ubushinjacyaha, bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyemezo cy’urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu giteye gitya :

« RWEMEJE ko mbere y’uko uru rubanza RP/GEN0008/2022/TGI/RBV rucibwa burundu hagomba kubanza gupimwa imibiri 36 yabonetse ku wa 11 Werurwe 2022 mu byobo bitandukanye mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu ».

« RUTEGETSE inzego z’iperereza, Ubushinjacyaha na RIB, gufatanya gupimisha bamwe mu baburanyi ari bo Kamayumugisha Etienne, Nyirabaragira Alphonsine na Uzamukunda bakunda kwita Gakara, hagapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri yabonetse aho hantu ku wa 11/03/2022 harimo abo bafitanye isano nk’uko babivuga ».

« RUTEGETSE Rwanda Forensic Laboratory gupima Kamayumugisha Etienne, Nyirabaragira Alphonsine na Uzamukunda bakunda kwita Gakara n’imibiri 36 yabonetse ahavugwa haruguru, hagapimwa ADN kugira ngo hamenyekane niba mu mibiri yabonetse aho hantu ku wa 11/03/2022 harimo abo bafitanye isano nk’uko babivuga ».

« RUVUZE ko amagarama y’urubanza ahwanye n’ibihumbi makumyabiri abaye asubitswe ».

Mu kiganiro ikinyamakuru BWIZA cyagiranye n’aba baturage, tariki ya 04/05/2022, basabaga ko ubuyobozi bwabakura mu bwoba barimo, aho bamwe muri bo bavuga ko barimo kurenganywa bikitwa ko bapfobeje Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu ya “Munyangire na Ruswa”.

Umwe mu bafunzwe bazira ibi byobo ni Ntirenganya Anastase. Umugore we yatangaje ko umugabo we yafungishijwe n’umugabo witwa Gasenge Etienne wari warafunzwe azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ngo akaba yaratanze ubuhamya butavugwaho rumwe n’abari batuye muri uyu Mudugudu. Gasenge avuga ko imirambo ibiri yerekanye ari iy’Abatutsi yafatanyije Ntirenganya kwica mu 1994, ariko abaturage bakabihakana bakavuga ko nta mututsi wigeze atura mu Bikingi, ndetse nta na Jenoside yahabaye.

Umugore wa Ntirenganya yagize ati: «Umugabo witwa Gasenge Etienne wari warafunzwe azira Jenoside yakorewe Abatutsi, yemeye icyaha, ararekurwa, ariko amaze imyaka 12 afunguwe, tuza kugira amakimbirane mu muryango wacu, maze kuko murumuna wanjye twagiranye amakimbirane yashatse aho Gasenge avuka, aramwifashisha ngo ashinje umugabo wanjye, avuga ko bafatanyije kwica muri jenoside, nyamara ari ukutwihimuraho ».

Yongeyeho ati : « Twibajije impamvu Gasenge wari warireze akemera icyaha ariko ntavuge umugabo wanjye, akaba yibutse kuvuga ko bafatanyije kwica, nyuma y’imyaka 12 afunguwe, ari uko ngiranye amakimbirane na murumuna wanjye wamwifashishije ngo aduhemukire».

Umugore wa Ntirenganya yasobanuye uko umugabo we yafashwe. Yasobanuye ko hari habaye umuganda, ubuyobozi bukazana abantu babiri bafunguwe, barimo Gasenge Etienne, wahise avuga ko hari abantu yiciye aho muri jenoside, ashaka kugira ngo agaragaze aho bashyinguye, ngo umutima uramurya iyo ahanyuze. Umugore wa Ntirenganya yakomeje agira ati: « Abayobozi bahise bakusanya abaturage bose n’ibikoresho, Gasenge abajya imbere, abereka aho bacukura, bakuramo imirambo ibiri, avuga ko ari abantu yishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu 1994, afatanyije n’umugabo wanjye, ariko yari yoherejwe na murumuna wanjye, agamije kwihimura, kubera amakimibirane ashingiye ku mitungo twagiranye mu myaka 3 ishize». Ati: «Byari bishingiye kuri “Munyangire na Ruswa”.

Gasenge akimara gushinja Ntirenganya ko bafatanyije kwica abo bantu mu 1994, abaturage bose bahise babyamagana bavuga ko ibyo bintu bitabaye, kuko abo bantu babazi neza, ndetse mu 1996 bari batuye aho ngaho, ahubwo bishwe mu 1997, mu ntambara y’Abacengezi. Bakomeza bavuga ko igihe intambara y’Abacengezi yageraga muri ako gace, abaturage bamwe bahungiye mu ishyamba bakurikira Abacengezi, babasha kubaho, abandi bake bahungira mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe kiri aho mu Kijote, baricwa.

Abaje kwicirwa mu kigo cya Bigogwe bajugunywe mu murima w’umusaza witwaga Bizagwira, barenzaho ibyatsi, nyuma umuhungu wa Bizagwira witwaga Parmehutu bakundaga kwita “Pari ” atahutse nyuma y’intambara y’Abacengezi arabashyingura. Kugira ngo abaturage berekane ko ibyo bavuga ari ukuri, bavuze ko ko Gasenge abeshya, abo babiri batapfuye mu 1994, ahubwo biciwe mu kigo cya Bigogwe, mu 1997, hamwe n’abandi 34, kandi koko baracukuye bahasanga iyo mibiri kandi bigaragara ko yiciwe rimwe.

Umugore wa Ntirenganya yemeza ko ibyo abo baturage bavuga ari ko kuri, ko abo bantu uko ari 36 bapfiriye rimwe, ko ahubwo Gasenge Etienne yabanje kwerekana 2 ashaka gufungisha Ntirenganya Anastase, kandi yari yabigezeho, ariko byageze kuri iyi mibiri yindi 34, ayiburira igisobanuro.

Yongeyeho ko nta muntu wari kuhicirwa mu 1994 ngo nyina abiyoberwe kuko atigeze ahunga. Ikindi kandi ngo Parmehutu amaze kubashyingura yahateye indabo kugira ngo abahafite ababo batazahibagirwa, ndetse baranamushimira. Agasanga rero n’ubwo umugabo we afunzwe ariko ni inzira yo kugira ngo bisobanuke, abishwe mu 1997, mu ntambara y’Abacengezi bahabwe agaciro nk’abo mu 1994, nabo bajye bibukwa.

Abantu bafite ababo bari bashyinguye aho hantu barabigaragaje ndetse bandikira Akarere ka Nyabihu, batanga ubuhamya mu nyandiko no mu magambo, ariko aho kubumva, babashinje gupfobya jenoside, barafatwa barafungwa none umwaka urabura iminsi mike ngo wihirike.

Abafunzwe ni: Uzamukunda bakunda kwita Gakara cyangwa Nyiragakara, Nyirabarigira Alphonsine na Kamayumugisha Etienne, baje biyongera kuri Ntirenganya Anastase wabaye imbarutso ya byose, hakiyongeraho Mushirabwoba Théophile na Nyiranshimiyimana Dative baje gufungwa nyuma.

Ibi byatumye abaturage batinya gukomeza kuvuga ibyo bazi kuri ubu bwicanyi kuko uwavugaga wese bahitaga bamufunga. Abanyamategeko babo babwiye itangazamakuru ko hari abafunze byitwa ruswa, nyamara bazira ko batanze amakuru kuri ibi byobo. Muri aba bafunzwe uko ari batandatu (6), batatu (3) bafitanye amasano n‟imibiri ishyinguwe muri biriya byobo, undi umwe niwe wabaye imbarutso kuko yari yageretsweho jenoside ngo afungwe, bikorwa nabi, agerekwaho aho itabaye, abandi babiri(2) batanze amakuru bashinjwa ruswa.

Umugore wa Ntirenganya akomeza avuga ko imbarutso y’ibi byose ari amakimbirane yo mu muryango we yatumye bamwe mu muryango bifashisha Gasenge nk’uko bagiye bafungisha abandi bo mu muryango, abandi bakabajyana kuri RIB ngo babafungishe ariko bagasanga nta cyaha bafite, mu gushaka gufungisha Anastase Ntirenganya bamushyizeho icyaha kidakinishwa, none benshi bakomeje kubigenderamo.

Si uyu wenyine wemeza ko aba bashyinguwe hariya batishwe mu 1994, kuko abaturage bose niko babizi, ariko batinya kuvuga ngo badafungwa. Umwe muri bo yagize ati: «Ikusanyamakuru rya Gacaca ryabaye mpari, nta muntu wigeze avugwa ko yiciwe muri kariya gace kegereye ikigo cya gisirikare cya Bigogwe, muri jenoside yo mu 1994. Ntawe pe! Ntawe rwose! Bariya bahabonetse bapfuye mu ntambara y’Abacengezi, kuko abicanyi banyuze mu mazu yacu bica. Utarakijijwe n‟amaguru ngo akurikire Abacengezi yarapfuye, twarahungutse ntitwahamusanga ».

Uwitwa Ruvugundi , umukecuru w’imyaka 72 y’amavuko, avuga ko kuva yashaka yatuye muri uyu Mudugudu wa Bikingi. Asobanura ko abantu bo muri aka gace bishwe mu ntambara y’Abacengezi ari benshi ku buryo bahungutse basanga ari amatongo gusa. Ku kijyanye n’abantu bashyinguwe na Parmehutu bahimbaga “Pari ”, yavuze ko n’ababyeyi be barimo se umubyara, Bizagwira, bashyinguwe muri ibi byobo, akaba ari nacyo cyatumye abashyingura. Yongeyeho ko nta mututsi wari utuye muri Bikingi mu 1994, bityo nta muntu wahiciwe icyo gihe. Bivuze ko nta wahaguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyobo byose birimo abantu, ibyabonetse n’ibitarabonetse, byise birimo Abahutu bishwe mu ntambara y’Abacengezi, mu 1997.

Undi witwa Munyamahane w’imyaka 92 yavuze ko yageze muri Bikingi mu 1961. Yemeza ko nta mututsi wigeze atura muri ibi bice, usibye bake bigeze kuba batuye hepfo y’ikigo cya gisirikare. Aba bishwe mu mpera zo mu 1992 no mu ntangiriro z’1993. Ku kijyanye n’abantu bivugwa ko bashyinguwe na Parmehutu, uyu musaza uri hafi kugira imyaka 100, yavuze ko abo azi bishwe mu gihe cy’intambara y’Abacengezi, barimo Bizagwira n’umugore we, ababyeyi ba Parmehutu, akaba ari nawe wabashyinguye hamwe n’abandi 34.

Munyamahane yagize ati: «Aba bantu uko bashyinguwe, hari umwana witwaga Pari (Parmehutu), yaraje ahungutse asanga se na nyina barapfuye, ubwo aragenda abwira ubuyobozi bwa Segiteri (ubu ni Umurenge), arabasaba ngo “bamuhe umwanya ashyingure ababyeyi be mu cyubahiro”, barabimwemerera, araza arabashyingura, arangije ateraho indabyo, igituro kimera uko ».

Birababaje kuba aho FPR yagiye inyura hose yaragiye yica, igasiga imirambo yuzuye mu byobo, twakwishimira ko byibuze ibyahishwe imyaka myinshi, bitangiye kugenda bijya ku mugaragaro, buhoro buhoro. N’ubwo Anastase Ntirenganya yabigendeyemo kuko yafunzwe azira ubusa, nabwo twashimira ko byatumye abaturage batinyuka gutobora bavuga ubwicanyi FPR yakoreye mu kigo cya Bigogwe, n’ubwo abazi amateka y’aho bavuga ko aba 36 babonetse ari agatonyanga mu nyanja.

Twavuga kandi ko n’ubwo Kamayumugisha Etienne, Nyirabaragira Alphonsine na Uzamukunda bafunzwe bazira ko ababo bishwe mu ntambara y’Abacengezi, bakaba bazira ko batinyutse kubivuga, iyi ni intambwe nziza cyane kuko hari Abanyarwanda batangira ingano, bagendana intimba yo kuba ababo barishwe na FPR-Inkotanyi, ariko bakaba batarashoboye kubashyingura mu cyubahiro, ngo nabo bajye bibukwa. Iyi rero ni intangiriro yo kugira ngo aba bose bagendana intimba batobore bavuge aho ababo bari niba bahazi.

Turashimira byimazeyo Mushirabwoba Théophile na Nyiranshimiyimana Dative, badafite aho bahuriye n’aba bashyinguwe muri ibi byobo, ariko banze guhisha ukuri, ndetse bemera kukuzira. Umwaka urashize bafunze, ariko nibahumure, urumuri rw’ukuri bimitse mu mitima yabo rugiye kumurikira u Rwanda rwose.

Turashishikariza n’abandi bazi aho ababo bajugunywe, n’ubwo bigoye, gukora uko bashoboye kose hakajya ahagaragara. Birasaba ubwenge bwinshi kuko ukuri guca mu ziko ntigushye, ariko nyirako ashobora gushya!

Ahirwe Karoli