BIRANGIYE DR RICHARD SEZIBERA AKUBISWE UWINYUMA AKABA ASHOBORA NO KUGWA IGIHUGU IGICURI!

“…gukura Louise Mushikiwabo iruhande rwa Kagame ushobora  kuba warabyungukiyemo niba atarirwo rupfu rwawe…” Uko niko napfumaguje mpanurira Sezibera kuwa 26 Mata uyu mwaka bukeye biraba. Ubu ashobora no kugwa igihugu igicuri! (Gupfira inyuma y’igihugu kandi wari ugikomeyemo).

Kuwa 19 Ukwakira 2018 Paul Kagame, nyuma yo gushora amafaranga menshi azenguruka ibihugu, akanasezeranya ibindi kuzabifasha gusahura cyangwa kubona ku bisahurano bya Congo ariko ngo bikunde bimushyigikire yohereze Louise Mushikiwabo wari minisitiri w’Ububanyi n’amahanga ku ntebe y’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF), ashaka gusa “High Table” (ameza y’icyubahiro), icyo gihe yagize nyagucwa Dr Richard Sezibera minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

Mbyitegereje nsanga Zibera agushije ishyano. Kuko nta muntu wo kurwego rwa Dr wakagombye kuba agikorana na Kagame ukurikije icyubahiro gihabwa umuntu ufite iyo mpamyabushobozi… Nyuma y’aho Kagame afungiye umupaka maze Sezibera akajya gusobanura ibyo atazi ngo ni imirimo y’ubwubatsi itumye umupaka ufungwa ngo ni iminsi mike ugafungurwa, nanditse inkuru ngira ibibazo mbaza Sezibera nza no gukomoza ku isimburana rye na Mushiki wabo, mubwira ko ashobora kuzahasiga agatwe, bidateye kabiri, Kagame ategeka ko bamuha ku tuzi…Yanga gupfa, none muri Guverinoma yatangajwe kuri uyu wa 04 Ugushyingo, izina rya Sezibera ryashyinguwe, kandi nawe araraye ntiyiriwe!

Dore agace k’ikibazo cyari icya kane nabajije Sezibera kuwa 26 Mata 2019 “Bwana Minisiti urasubiza iki ku bavuga ko gukura Louise Mushikiwabo iruhande rwa Kagame (Nubwo ushobora kuba warabyungukiyemo niba atarirwo rupfu rwawe), bikozwe n’Ubufaransa, ko ari nka kwa kundi Ruganzu Ndoli yakuye kuri Nyagakecuru Benginzage wo mu Ibisi bya Huye Inzoka y’inkazi yamurindaga…” “…Abo bantu bavuga ko “Louise yarafite ukuntu apfa gukomakoma  Kagame no gucabinya wowe udashoboye!…”

Dr Biruta asimbuye Dr Sezibera. Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo! Urabe wumva Mutimamucye wo mu rutiba!

 Dr Sezibera yararuciye ararumira ariko nari namubwiye ko “wonsa ingunzu ikaguca imoko!” Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo…, Kagame asimbuje Zibera undi mudogiteri nkawe, Vincent BIRUTA. Uyu muganga wize kuvura akanga kubikora ahubwo akajya gushyira mu bikorwa politike nshurikabwenge zinahemukira abaturage za Kagame, amaze imyaka n’imyaniko azengurukana na Kagame mu isayo ari nako berekeza igihugu ku gacuri; uwabaza abanyeshuri ba Kaminuza icyo Dr Biruta yakoreye igihugu sinzi ko hari uwabona icyo ashyira ku rupapuro!

Gen Nyamvumba yasimbuye Gen Murasira. Yabaye Minisitiri w’umutekano!

Ikindi kigaragara, Kagame akomeje guhindagura abasirikare be bakuru, nkuhinduranya ibiryo bishyushye biri kumwotsa mu kanwa! Gen Nyamvumba avuye ku bugaba bukuru bw’ingabo agiye kuba minisitiri wazo (Rero bavuze ngo ni Minisitiri w’umutekano mu gihugu kandi mperuka iyo minisiteri yarajyanye na Sheih Mussa Fasil Harerimana)! Kazura yagizwe General ahita aba umugaba mukuru, mugihe Gen Ibingira yongeye kugirwa umukuru w’inkeragutabara! N’abandi benshi ahinduranya atyo!

Mugihe ari kubazunguza mu matama niko bagenzi babo nabo abafunga abandi abambura icyubahiro muburyo bunyuranye. Ni muri urwo rwego abadepite 3 bo mu nteko ishinga amategeko y’Ubwongereza (Dr Matthew Offord, Ivan Lewis na Rosie Duffield), bandikiye Kagame bamusaba kurekura Gen Frank Rusagara na Col Tom Byabagamba kuko bemeza ko abafungiye ubusa! Iyi nkuru tuzayigarukaho!

Kagame rero urabona ko ibyo ukomeza guhibibikamo bitagukuraho icyaha ukomeje gupimwa mu bipimo ugasanga udashyitse, ubwami bwawe bwaragabwe…umeze nka Sawuli wategekaga Dawudi yaramaze kwimikishwa amavuta! Abasoma Bibiliya muzamubwire!

Naho wowe Zibera, Bayi-Bayi, narakubwiye…!

NTAMUHANGA Cassien