Nyuma yo kwita inguge Miss Josiane, ubu intore zadukiriye Umunyamakuru Angeli Mutabaruka wa TV1 zimwita ingagi: Imbuto mbi ya Politiki ya FPR.
Ahagana muri 1992, 1993 nibwo u Rwanda rwagize ibihe bikomeye byarangwaga n’ubushyamirane bw’amashyaka mu gihugu imbere, hamwe n’intambara yari yarayogoje amajyaruguru y’u Rwanda kuva mu Mutara kugera mu ishyamba ry’ibirunga. Uwo mwuka w’intambara yari hagati y’ingabo za FAR n’ingabo za APR, hamwe n’inkundura y’amashyaka menshi yashyamiranyaga ab’imbere mu gihugu byateye u Rwanda ibihe bitoroshye byashegeshe ubumwe bw’abanyarwanda bwari busanzwe bwarakomerekejwe n’ibihe igihugu cyanyuzemo mu myaka ya za 1957, 1959, 1962, 1973 na 1980.
Ni nayo mpamvu imvugo zakoreshwaga muri iyo myaka yo hambere zahise zongera kuzurwa n’interahamwe maze amazina nk’inyenzi, inyangarwanda, inzoka, udusimba, udukoko, arakoreshwa mu rwego rwo kubiba urwango no kumvisha abaturage bo mu bwoko bumwe ko abandi atari abantu ahubwo ari ibisimba cyangwa udusimba two kwicwa.
Iyo mvugo niyo yakomeje kugeza ku itariki ya 06 Mata 1994 ubwo indege ya Perezida Habyarimana yarashweho missile, gutyo bituma abategetsi b’abahezanguni bakoresha abumvaga ko yishwe n’abatutsi barabadukira barabatemagura bumva ko bari kwikiza umwanzi utari umuntu.
Ayo mateka yacu arababaje. Ariko ikibabaje kurushaho nuko bisa nk’aho ntacyo yatwigishije imyaka 25 ikaba ishize.
Mu mpera z’umwaka wa 2018, umukobwa witwa Mwiseneza Josiane yiyemeje kujya kurushanwa hamwe n’abandi mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda (https://www.jambonews.net/en/actualites/20190111-josiane-mwiseneza-the-young-woman-who-makes-rwanda-vibrate/). Josiane yakiriwe mu buryo butandukanye kubera ko yari avuye mu cyaro, mu muryango uciye bugufi, ibintu bitari bisanzwe bimenyerewe muri ayo mashuranwa. Ariko icyaje gutungurana nuko abantu benshi bamushyigikiye maze bakamuha amajwi yatumye azamuka agahagarara kuri podium.
Iyo usomye raporo za Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda ntiwakeka ko mu Rwanda hakirangwa abantu basabitswe n’ irondakoko neza neza nka ba bandi bitaga abandi banyarwanda inzoka muri 1992-93. Izo ntore rero zadukiriye Josiane maze zitwikiriye imbuga nkoranyambaga ziramutuka karahava. Ikintu kibabaza ababonye amahano yagwiriye u Rwanda nukubona abantu batinyuka kwita umuntu inguge muri 2018 ubutegetsi bubireba ntibugire icyo bubikoraho. Abibwira ko ubutegetsi bwa FPR nta bushobobozi bufite bwo kumenya abise Josiane inguge baribeshya. Muzabaze umwana ufungiye i Nyagatare azira kohereza ubutumwa ngo butuka Kagame uko yamenyekanye. Cyangwa bazabaze umuntu wigeze guterefona kuri Radio mu myaka yashize akavuga ngo ”Tuzongera tubamare” uko yafashwe. Igitangaje nuko ayo magambo iyo avuzwe yita ababa m’ubwoko bwiswe ubw’abahutu inguge n’ingagi nta cyo ubwo butegetsi bwiyita ubw’ubumwe bubikoraho. Uwavuga ko bubishyigikiye yaba abeshye harya?
Ubu rero ugezweho ni umunyamakuru wa Televiziyo TV1 Bwana Angeli Mutabaruka (https://www.youtube.com/watch?v=p7FyNrfMqEw). Nyuma yo kubona ko uwo munyamakuru amaze kumenyekana kandi agaragaza ibitekerezo bye mu bwigenge, kandi akaba akorera igitangazamakuru gikurikirwa cyane mu Rwanda, za ntore zimubona nk’umuhutu w’ipfunwe umwe Bamporiki akunda kuvuga, zaramwadukiriye ziramutuka amanywa n’ijoro ngo zimuteshe umutwe bimwe abongereza biza ”character assassination”. Ibitutsi ni bimwe. Ngo Angeli Mutabaruka ni ingagi. Ese kuki bamwe biswe inzoka muri 1994 abandi bakitwa ingagi muri 2020?
Ikibitera nta kindi ni imbuto yatewe na Politiki ya FPR y’ ivanguramoko. Uwemeza ko ubwoko ”Abatutsi” ariryo ryandikwa mu itegeko nshinga gusa, akemeza ko Genocide ari iyakorewe abatutsi, akemeza ko ngo biteye ipfunwe kwitwa ”Umuhutu” akongera agasaba ko ”Abahutu” bose basaba imbabazi n’iyo baba baravutse muri 2000, yabona abita abandi ingangi akaryumaho, yarangiza akabyorosa ishuka yitwa ”Ndi umunyarwanda” ukora ibyo niwe ubiba abizi kandi abishaka imbuto y’amacakubiri mu banyarwanda. Ntimugire ngo biba ari impanuka. Iyo mbuto mbi niyo ituma Josiane yitwa inguge, Mutabaruka akitwa ingagi, bombi bakagira ubwoba bwo kurega kuko uwo barega ariwe baregera. Muri Raporo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushyira ahagaragara ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda, Abanyamerika bateye imboni iyo gahunda ya FPR aho bemeza ko biboneye ko U Rwanda rukoresha imbuga nkoranya mbaga mu gutera ubwoba abavuga ibitagenda. Kuba Leta nta muntu n’umwe irafata kubera kwibasira abantu nka Josiane na Mutabaruka umuntu ntiyashidikanya ko iba iri inyuma y’iryo vanguramoko rikorerwa ku karubanda. Ushaka kureba ko ari Leta ya FPR ibikora azibasire ubwoko bw’abatutsi arebe uko bizamugendekera.
Iyo mbuto mbi rero niyo yatumye Niyomugabo Gerald, Kizito Mihigo, na Ntamuhanga Cassien bahaguruka bagatangira gukangurira abanyarwanda kureka kwemera kurohwa mu nyenga y’urwango rw’amacakubiri ahubwo bakabahamagarira kwiyambura iyo myambaro yanduye bakoga mu nyanja y’ubumuntu n’ubumwe bushingiye kuri gakondo nyarwanda maze bakabona bakaba abanyarwanda babereye u Rwanda (https://www.youtube.com/watch?v=6uP8C3CK9xQ ). Ngiyo nkomoko y’Igisobanuro cy’Urupfu. Aho kwita abantu amazina y’ibisimba, ahubwo mwumvise amagambo agira ati ”Abo bavandimwe nabo ni abantu ndabasabira”. Izo ntwari zemeye kubimenera amaraso, zari zizi neza ko kuvuguruza uwo mugambi shitani yimitse mu Rwanda w’amacakubiri, uhagarariwe na FPR, byashoboraga kubakururira urupfu. Ariko ntibyabaciye intege na gato.
Hari uwakwibaza ati amaherezo azaba ayahe? Muhumure! Ntabwo ubutumwa bwa Niyomugabo, n’ ubutumwa bwa Kizito bwazimye. Ashwi da. Itara bacanye ntabwo rizimywa n’ibitutsi by’intore za FPR cyangwa se n’ibiganza byuzuye amaraso by’abicanyi b’ingoma-ngome itegekesha igitugu, ikinyoma, n’irondakoko.
Hari urubyiruko rwahagurukiye kurwanya iyo ngoma kandi ntiruzasubira inyuma. Ba Josiane Mwiseneza, ba Angeli Mutabaruka bitwa ingagi n’inguge ni benshi mu Rwanda. Ababibita, baba biyibagiza ko hari abigeze kwitwa inzoka ndetse abenshi bakabizira. Kizito Mihigo mu indirimbo ye ”Twanze gutoberwa Amateka” yabivuze gutya ”Twanze kugana iyo tutazi nkaho tutazi iyo tuva”, ibi byari gushishikariza Abanyarwanda kutibagirwa aho urwango, rukoreshwa mu guha umuntu utuzina tw’inyamaswa, aho rwagejeje Abanyarwanda. Kizito na Niyomugabo baradusaba guhaguruka tukitabira twese IMPINDURAMATWARA GACANZIGO.
Kayinamura Lambert.