Yanditswe na Kayinamura Lambert
Last update :
Nyuma y’aho Perezida Yoweli Kaguta Museveni asobanukiwe ibikorwa by’umwijima inzego z’ubutasi za Kagame zari zihugiyemo mu gihugu cye ariko cyane cyane mu murwa mukuru wa Kampala, yahise ahindura umuvuno maze afata ibyemezo bikarishye byo kurinda ubusugire n’umutekano by’igihugu cye. Nguko uko Kale Kayihura yahanantuse akabura intama n’ibyuma kubera gukorera Kagame. N’ubwo hari ibitambo byasize ubuzima muri ibyo bikorwa by’umwijima abandi bagashimutwa bakajyanwa bunyago mu Rwanda nyamara igihe cyarageze igihugu cy’Ubuganda kisubiza icyubahiro.
U Rwanda rubibonye gutyo, za gatumwa nyinshi zimaze gufatwa, gufungwa no kwirukanwa mu gihugu, rwahise narwo ruhindura umuvuno. Maze kubera kutava ku izima rya Paul Kagame, ruba rufunze imipaka, Uganda irabireba irabihorera ahubwo yagura amarembo n’ibindi bihugu nka Repubilika iharanira Demokarasi ya Kongo n’Uburundi.
Mu kwanga kuvirira u Rwanda rwashatse gukoresha abitwa ngo ko ari abagande bo mu bwoko bw’abanyarwanda maze muri kwa kuyobya uburari bashaka yemwe no guhindura izina ngo biyita “Abavandimwe”. Nguko uko ubakuriye, uwo DMI yahaye icyo kiraka Dr Lawrence Muganga yavuye mu gihugu cya Canada maze aza muri Uganda aho yitwikiriye umwanya w’ubuyobozi muri Kaminuza yitwa Victoria University Kampala.
Aho gukora umwuga w’uburezi muri iyo kaminuza ahubwo Bwana Lawrence Muganga umwanya we munini yawumaze mu kiswe Council for Banyarwanda cyari kitwikiriye uruhu rw’intama ya Association nyamara ari ikirura cya DMI na NISS bya FPR ya Paul Kagame. Ni muri urwo rwego Dr Muganga yavugije iya bahanda ngo arashaka ko ubwoko bw’abanyarwanda buhabwa uburenganzira busesuye muri Uganda ngo kuko bwakandamizwaga. Ibi uwabyumva izi ukuntu Museveni ayoboye igihugu cy’Ubuganda yaseka akavunika imbavu. Icyo Lawrence Muganga yaharaniraga cyane ngo nuko abo bene wabo bahabwa imyanya muri Leta, ngo bagahabwa amarangamuntu, ngo bakagira uburenganzira ku nguzanyo muri Bank n’ibindi.
Usomye iyi tweet ya Dr Lawrence yo mu kwezi kwa gatatu, uhita wumva icyamuvanye Canada kikamuzana Uganda: Ni mission ya FPR!
Umuntu wese usobanukiwe imikorere ya FPR azi neza ko ikintu ikora cyane ari ugucengera. Nguko uko yacengeye ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana maze abasirikare bakuru nka ba Gatsinzi Marcel, ba Charles Uwihoreye bikarangira bayifashije guhirika Habyarimana. Ibyo kandi ni nako byagenze i Kinshasa mu myaka ishize ubwo Kabarebe yari umukuru w’ingabo z’icyo gihugu adafite ubwenegihugu bwacyo (ibintu ubusanzwe bitabaho mu busugire bw’igihugu) bikarangira Muzehe Laurent Desire Kabila ahasize ubuzima. Ni nako kandi byari bigiye kugenda i Burundi muri 2015, nyamara ubutegetsi bwa CNDD-FDD bwa Petero Nkurunziza bukabera FPR ibamba!
Ako gakino rero niko Uganda Desk muri External Intelligence Unit ya Anaclet Kalibata muri NISS bari bari gukinisha marionette yabo Dr Lawrence Muganga i Kampala bitwikiriye “Projet Abavandimwe”! Dr Lawrence Muganga akaba yari yungirijwe na Potian Kabera umwe muri ba maneko kabuhariwe wabihuguriwemo ukorera NISS na DMI i Kampala. Aba ba maneko ba DMI bakaba ari abahanga cyane mu gusibanganya ibimenyetso, kwiyoberanya, gukoresha abagizi ba nabi mu kwica, gukoresha abakobwa bicuruza n’andi mabi ya FPR kuri ubu inzego z’umutekano wa Uganda zihanganye nayo mu kuyarandurana n’imizi muri Uganda yose.
Twabibutsa ko mu mezi make ashize umukuru w’iperereza rya gisirikare muri Uganda Major General Abel Kandiho yasuye igihugu cy’Uburundi maze akakirwa na Perezida Ndayishimiye, uruzinduko rwababaje cyane u Rwanda bikanagaraga mu bamotsi barwo ku mbuga nkoranyambaga. Uyu Maj General Kandiho Abel akaba ari umwe mu bagize uruhare mu kuburizamo imigambi mibisha ya Paul Kagame mu gihugu cya Uganda. Ubu akana nawe ari kuri Liste itukura ya NISS. Gusa Uganda ikaba ibizi cyane!
Nyuma y’ukwezi gusa Maj Gen Kandiho asuye Ndayishimiye, Dr Lawrence ahise atabwa muri yombi
Urebeye mu maso y’umwuka ukaba ubona inzego z’iperereza za Uganda zidasinziriye na gato. Akaba ariyo mpamvu uwari witwikiriye uwo mushinga w’amayobera wiswe ngo “Abavandimwe” nyamara ugamije kuyobya uburari no kubonera inzira Paul Kagame yo kwikiza Museveni, kuri ubu yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano wa Uganda. Ubu u Rwanda rukaba rugiye gukoma akaruru, rukoreshe na ba mpatsibihugu, kugira ngo marionette warwo Dr Lawrence Muganga arekurwe. Gusa yarekurwa yagira Uganda ikomeje gutanga urugero ku bindi bihugu byo mu karere bitarasobonukirwa Paul Kagame na FPR ye.
Iyaba ibihugu byose byakoraga nka Uganda, akarere kabona amahoro bidatinze. Tuzakomeza kubakurikiranira aya makuru atariho umukungugu tuyabagezaho kandi tunarushaho gukangura no gukangurira ibihugu cyane cyane iby’Afrika kwirinda icyorezo cya FPR na Lukansheko wayo ariwe Paul Kagame.
Kayinamura Lambert.