BUGESERA : ABATURAGE BARINUBIRA IGIHOMBO BATEJWE NA LETA YA FPR MU BUHINZI

Yanditswe na Byamukama Christian

Mu karere ka bugesera ,Mugisha cya Rurambi  gifite hafi hectare magana atandatu (600 Ha)  abahinzi bararira ayo kwarika nyuma yaho Leta ya FPR inkotanyi yoherereje Minisitiri w’intebe kubahatira guhinga  umuceri, mu gihe bo bari bariboneye ko umunsi imvura yaguye  umwuzure uzawurengera  bakanabimenyesha  inzego za Leta ya  FPR Kuva ku karere kugera kuri Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Aba bahinzi  bemeza ko mu  kwezi  k’ukuboza  umwaka ushize  wa 2019 , bamaze gusarura umuceri bari barahinze bandikiye inzego hafi ya zose  bazimenyesha  ko urugomero rwangiritse bityo batazahinga igihembwe gikurikiyeho  ariko ntibabone igisubizo..batangajwe no kubona Minisitiri  w’intebe aje kubabwira ngo bahinge   ni igitutu kinshi bemeza ko Leta ya FPR na Politiki yayo y’ubuhinzi  ari ikinyoma cyambaye ubusa gisigirije mu nyandiko no mu magambo   ntabikorwa ndetse ni ingengo y’imari itangazwa ko  igenerwa  buhinzi batazi iyo irengera.

Mu gahinda kenshi bivugiye ibyo bashora mu buhinzi ari amadeni ya banki n’amatungo bagurisha  bakaba bahombye hafi Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, Leta uretse akarimi kabaryoshya ryoshya yabateye umugongo kubw’iyo mpamvu ikaba kubishyura amafaranga yabo. Ibi byose ni ingaruka za Politiki ishyira imbere umusaruro mu mibare, kubaka ibigega n’inganda zo gusarura aho itabibye nyamara ikirengagiza icyakorwa ngo haboneke uwo musaruro .

Abaturage bari bariboneye ko umunsi imvura yaguye  umwuzure uzarengera umuceri  bakanabimenyesha  inzego za Leta ya  FPR, zibategeka kuwuhinga!

Twabibutsa bumwe m’ubuhinzi bwo mubishanga bubangamiwe cyane na politiki ya FPR yo kwigerezaho yo gukwirakwiza amashanyarazi igihugu cyose, aho hubakwa ingomero zitujuje ubuzirantege hatatekerejwe ku kubungabunga  ubuhinzi nk’igikorwa cy’ibanze gitunze abanyarwanda batari bake nk’akazi ka buri munsi ndetse nk’isoko ikomeye y’ibiribwa. Si muri Bugesera gusa kuko no mu Karere ka  Ngororero abaturage barira ayo kwarika bitewe na hubuhubu ya FPR yo kubona ahari amazi hose ikagomera nta n’inyigo ihamye ngo nugusiganwa na viziyo mu gukwira kwiza amashanyarazi.

Nubwo ejo mu gitondo twakumva ngo aba bayobozi bayoboye ubuhinzi mu Rwanda n’abandi bafite aho bahuriye n’ibi bibazo birukanwe  ntibyakemura ibibazo kuko uwatumye Minisitiri w’intebe guhingisha abaturage ku ngufu yaba agihari. Kagame udatinya kuvuga ko hagize uwibeshya agakora k’ubutegetsi  bwe azasiga  igihugu uko yagisanze  ninde wamubwiye ko yinjiye mu Rwanda inzara ica ibintu!? Ubuhinzi si imibare bahimba ngo bature aho, Leta ya FPR ishatse yafata isuka  aho kubara amatoni izeza mu bitabo mbere y’uko banyakugorwa bahinga ahubwo igashyira ingufu mu kubatega amatwi ,kubagira inama no kubatera inkunga! Igitugu ntikeza imyaka nta n’imihigo itagira ibikorwa .

Abanyarwanda ntitudahaguruka ngo duharanire igihugu cyacu Kagame n’abambari be bakomeje kudushyira mu nzara tutazivanamo  !!

Ese Kagame ko wubatse ibigega uzahunikamwo iki, mu gihe utumva umuhinzi? Koperative zawe n’inganda se ubona arizo wagahereye ho uha ingufu? Ubuhinzi si amatora ngo uzatubura imibare biguhire !!

Byamukama Christian