BUGESERA: INZEGO Z’IBANZE ZIKOMEJE GUKUBITA ABATURAGE BAGAPFA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Nyuma y’uko Mayor wa Bugesera, Richard Mutabazi, akubitiwe inkoni n’umuturage wo ku Kamabuye aho yari amaze kumena inzoga z’ubukwe bwemewe yitwaje ko batubahirije amabwiriza yo kwirinda Covid-19, inama y’umutekano y’Intara yaguye yahise iteranira ku biro by’aka Karere maze iyoborwa na Guverineri Gasana Emmanuel, uzwi nka Rurayi, izina yitwaga igihe yari mu mutwe w’abasirikare ba FPR bitwaga abatekinisiye, bicaga abasivili mu gihe cya mbere na nyuma ya jenoside. Biramenyerewe ko abatekinisiye bivangaga n’Interahamwe bakica inzirakarengane cyangwa bakajya kwica hirya no hino kugira ngo byitirirwe Leta yariho. Ni uko abaturage bishwe mu Bigogwe, ku Kabaya, i Mbazi n’ahandi. Aba batekinisiye kandi bicaga abanyepolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi kugira ngo bitere imvururu mu baturage. Ni ubwo buryo Martin Bucyana wari Perezida wa CDR na Félicien Gatabazi wari Perezida wa PSD bishwe.

Buri gihe abatekinisiye bajyaga kwica abaturage bahimbwe andi mazina kugira ngo nihanakorwa amaperereza ntibizagire icyo bifata. Ni muri ubwo buryo Gasana Emmanuel wari ukuriye itsinda ry’aba batekinisiye yiswe Rurayi, nyuma aza kugororerwa amapeti yo hejuru, avuye mu gisirikare aba Inspector General of Police, nyuma agirwa Guverineri mu Majyepfo, abatoza kwicana kubera ibitero by’i Nyabimata, abinaniwe arafungwa, afunguwe agirwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, akomerezayo ubwicanyi.

Mu nama twavuze haruguru yabajije abategetsi bo mu nzego z’ibanze impamvu bisusuzuguza, bagakubitwa n’abaturage, yavuze ko n’ushaka imbunda bazayimuha, ariko bagasubiza abaturage ku murongo. Kuko Mayor wa Bugesera, Richard Mutabazi yari yarakubiswe n’abaturage, yahise abyumva vuba, ndetse muri iyo nama ahabwa imbunda yo guhangana n’abaturage, bavugaga ko batumva gahunda za Leta.

Mayor Mutabazi amaze guhabwa imbunda, abagitifu bose b’Imirenge 15 igize Bugesera bahise bashaka inkoni bakajya bazigenda, umuturage ugize ngo aravuga bakarambika bagakubita, bakagira intere. Gusa kubera ko bakubitana ubuswa usanga abaturage babikuriramo ubumuga abandi bagapfa. Niko byagendekeye umuturage witwa Harerimana Olivier wakubiswe na Gitifu w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable, biza kumuviramo urupfu. Si nawe wenyine uyu mugitifu amaze kumugaza abaturage benshi cyane aho yaciye hose.

Kuwa Kane, tariki ya 04 Kanama 2022, mu kiganiro “Rirarashe” cya Radio&TV 1, abaturage bari barakaye cyane bahamagara basaba ko uyu Gitifu Kadafi akurikiranwa mu butabera kuko amaze gukabya mu kumugaza abaturage b’ingeri zose, akibanda ku basore bagifite imbaraga zo gukora bakiteza imbere.

Aba baturage batuye Umurenge wa Juru, mu Karere ka Bugesera, basobanuriye abanyamakuru ko Harerimana Olivier yapfuye azize inkoni yakubiswe na Gitifu w’Umurenge wabo, Kadafi Aimable, basaba ko yakurikiranwa na RIB, kuko akidegembya, akaba akomeje gukubita n’undi wese uvuze ibyo adashaka kumva. Bagize bati: « Turasaba ko umuyobozi wacu w’Umurenge, Kadafi Aimable, yahanwa, tugahabwa ubutabera kuko aturembeje n’inkoni, aherutse gukubita umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 witwa Harerimana Olivier, twamushyinguye amenyo yarashizemo kubera inkoni».

Aba baturage babajijwe icyo Gitifu Kadafi yakubise Harerimana Olivier, bose bavuze ko abo akubita bose ntacyo aba abahora. Ngo agendera kuri raporo ziva mu Midugudu zigatangwa n’Utugari, uwo badashaka agahita amuhiga kugeza amubonye akamukubita atamubwira ikosa yakoze.

Aba baturage barasaba Leta ko yafasha imfubyi uyu mugabo asize zikitabwaho, bamwe babwiye iki gitangazamakuru ko uyu Gitifu wagize imfubyi aba bana yagakwiye kujya akatwa amafaranga ku mushahara yo kubatunga, kubavuza no kubishyurira amashuri, kuko yagize uruhare mu kubashyira mu buzima bubi. Aba baturage bavuga ko uyu mugabo wapfuye yari atunze umuryango w’abantu barindwi akaba asize batandatu badafite kirengera, bagasaba MINALOC n’Akarere guhana umukozi wabo, akagezwa mu butabera akabiryozwa.

Inkuru dukesha HANGA NEWS yo kuwa Kane, tariki ya 04 Kanama 2022, ivuga ko iyo ugeze mu Murenge wa Juru, usanganirwa n’ibikomere abaturage berekana batewe n’inkoni bavuga ko bagiye bakubitwa n’uyu muyobozi-gito, igihe bajyaga gushaka serivise ku biro cyangwa akabakubita bahuriye mu nzira.

Urugero rufatika ni urw’umugabo uvuga ko yashyizwemo agapira ko gukoresha yihagarika bita “sonde”, bitewe n’inkoni zangije uruhago rwe. Uyu mugabo ahamya ko yakubiswe na Gitifu Kadafi, mbere y’uko akubita nyakwigendera Harerimana Olivier. Avuga ko we Imana yakinze akaboko ntiyapfa, ariko muri izi nkoni za Gitifu Kadafi yakuyemo ubumuga bwa burundu, kuko yamenwe uruhago rw’inkari, vessie, akaba atamenya igihe inkari zaziye kuko zinyura mu gapira akibona yinyayeho ari umuntu w’umugabo.

Uyu mugabo avuga ko kugira ngo akire abaganga bamubwiye ko yakwivuza mu Buhinde bakamuha urundi ruhago kuko urwa mbere Gitifu Kadafi yarwangije burundu. Yagize ati: «Naba mbonye ubutabera ari uko Leta imvuje kuko nangijwe n’umukozi wayo, cyangwa amafaranga yo kumvuza agakurwa mu mitungo ya Gitifu Aimable Kadafi, umaze kumugaza benshi muri uyu Murenge no mu yindi yagiye ayobora». Uyu mugabo avuga imitungo yamushizeho yivuza inkoni, akaba asigaye asabiriza yari yitunze.

Abanyamukuru ba Radio&TV 1 bahamagaye Gitifu Kadafi maze arirenga ararahira, avuga ko adashobora gukubita abaturage ashinzwe, anavuga ko iyo umuntu apfuye abantu bazamura amarangamutima yabo bakavuga ibyo bashaka. Nyamara yigizaga nkana kuko azi ibyo Gasana Rurayi yababwiriye mu nama yabereye ku Karere ka Bugesera. Yirengagije ko ba Gitifu bose bagendana inkoni nta nka baragiye.

Nyuma y’uko Gitifu Kadafi ariye amagambo kuri téléphone y’abanyamakuru, abaturage bahise bahamagara, abanyamakuru bamusaba kuguma ku murongo, maze abaturage batangira kumurondorera abantu bose yakubise akabamugaza, bamuha ibimenyetso by’imyenda yabaga yambaye, igihe n’aho yabakubitiye.

Hamaze guhamagara abaturage batatu bavuze urutonde rw’abantu 14 batandukanye kandi bagikomeza kongera urutonde, Gitifu Kadafi yabajijwe icyo abivugaho, abanyamakuru basanga yavuye kuri téléphone kare, bongeye kumuhamagara basanga téléphone yayifunze, ikiganiro kirinda kirangira itarasubiraho.

Abanyamakuru bamaze kubura Gitifu Kadafi bakamubura, bahise bahamagara Mayor Richard Mutabazi

w’Akarere ka Bugesera, ariko inshuro bagerageje kumuhamagara, téléphone yasonaga ikikuraho atayitabye.

Bahisemo kumwoherereza ubutumwa bugufi, bashaka kumenya icyo avuga ku rupfu rw’umuturage we wishwe n’inkoni z’umukozi w’Akarere ayobora, ariko ikiganiro cyarangiye saa tatu (9h00) atarasubiza ubwo butumwa.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twatabariza umuryango wasizwe na nyakwigendera Harerimana Olivier, upfuye akiri muto akaba asize umugore n’abana batatu yabyaye, n’abandi babiri yareraga, kuko harimo n’abiga none uwabarihiraga amashuri, akanabitaho muri byose, yishwe urw’agashinyaguro, akicwa n’abategetsi ba FPR.

Umuryango we ntukozwa ibyo kuvuga ko Harerimana yishwe n’urupfu rusanzwe kuko mbere y’uko akubitwa na Gitifu Kadafi nta bundi burwayi yigeze ataka, habe n’ibicurane. Ahubwo basaba Akarere, MINALOC na Leta muri rusange kubaha impozamarira, uwabiciye umutware w’urugo akabihanirwa, bakabona ubutabera.

Turasaba dukomeje abambari ba FPR kureka gukomeza kumugaza abaturage no kubica batabereka icyaha bakoze. N’iyo cyaba gihari kandi, igihano cyo gukubita ntikiba mu mategeko y’u Rwanda. Twe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, ntitushyigikiye abakora ibyaha, ahubwo twifuza ko ufite ibyo akekwaho, yajya ashyikirizwa inzego zibishinzwe, zikabakurikirana n’ubwo ubutabera bwabaye ubutareba, abashyikirizwa inkiko nta cyaha bakoze barabihamya, FPR ikavunira ibiti mu matwi. Ni akumiro!

Ahirwe Karoli