BUGESERA: UMUKECURU MUKARUMONGI CONSOLATA WACITSE KU ICUMU RYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI YABURIWE IRENGERO KUVA KUYA 06 MATA 2019: BIRAKEKWA KO YISHWE CYANGWA YIYAHUYE.

Uyu mukecuru w’imyaka 64 y’amavuko yaratuye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho bita mu Karumuna hafi ya Nyabarongo. Mukarumongi Consolée yacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yararokokeye i Kabgayi. Yavuye imuhira kuwa gatandatu mu gitondo kuya 06 Mata 2019.

Ku Cyumweru ku munsi wo gutangiriraho icyunamo,imihango yo kugitangiza ku rwego rw’Akarere ka Bugesera yabereye mu Karumuna mu Murenge wa Ntarama, hafi y’aho uwo mukecuru yari atuye. Amakuru y’uko yari yaraye abuze yaramenyekanye baramushaka,baramubura. Ikibazo cyashyikirijwe Polisi kugeza ubu ntawe uraboneka.

Usibye kuba uyu mukecuru yari asanzwe azwiho guhura n’ikibazo cy’ihungabana mu gihe cy’icyunamo,ahanini kubera ubuhamya yumvaga bukamusubiza mu gihe yanyuzemo,ibura rye ryabaye amayobera kuko yabuze habura umunsi umwe ngo icyunamo gitangire. Nta mpamvu nimwe izwi yari gutuma kandi yiyahura. Gusa kuba uruzi rwa Nyabarongo ruri hafi hari abatekereza ko ashobora kuba yiyahuye,akiroha muri urwo ruzi,akaba ariyo mpamvu nta muntu n’umwe wabashije kumuca iryera!

Icyakora nanone hari abakeka ko yaba yashimuswe akicwa umurambo ukarigiswa,wenda nabwo ukaba watabwa muri Nyabarongo!

Uyu mukecuru yarasanzwe abana n’Umusaza bashakanye Mzee RUBURIKA UWITONZE Godifiridi n’abana be b’abakobwa babiri.

Umukecuru Mukarumongi n’Umusaza Ruburika iwabo mu rugo mu Karumuna.

Mubihe byashize kwica abacitse ku icumu byaterwaga ahanini no kubihoraho kubera ku bashinja muri Gacaca.  (Gusa uyu mukecuru we muri Gacaca yari inyangamugayo mu nteko zaburanishaga.) Ariko ubu byari byaragabanutse rwose. Ibura ry’uyu mukecuru mu bihe nk’ibi ni ikintu gikomeye cyane kuko bituma abaturage barebana ay’ingwe, bigakurura urwikekwe abandi ubwoba bukabataha!

Inshuti n’umuryango barasaba uwabona uyu mukecuru kubimenyesha police y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibegereye!

BUREGEYA Benjamin

Bugesera-Intara y’Uburasirazuba.