Mu isoni nke zuzuye agasuzuguro asuzugura Abanyarwanda, Kagame yatangaje ko ibijyanye na politiki no kongera kwiyamamariza kuyobora u rwanda muri manda itaha ari amahitamo y’abaturage ariko na we ashobora kwihitiramo!
Iyo umuntu yakoje kwihanganira ikintu kibi cyangwa ubushotoranyi, hari aho bigera akarahira akavuga ati: “Ikintu iki n’iki nicyongera kuba muzamenye ko ndi…!”Ubundi kurundi ruhande, umuntu yaba agambiriye ikiza cyangwa ikindi kintu kigoranye, akaba ari ubwo umuntu ahigira imbere y’abandi akababwira ati: “Ngiye gukora ikintu iki n’iki. Ninkigeraho muzemere ko ndi…!”Aha umuntu yakwibaza icyo yakwita abanyarwanda igihe bakomeza gutega impanga bakemera gukomeza kubaho nk’ingaruzwamuheto!
Ubwo yari mu kiganiro na Radiyo y’Abafaransa RFI ifatanyije na France24, Kagame watangiye kuyobora u Rwanda mu 1994 aho yari yarihaye umwanya wa Visi Perezida wa Repubulika, kugirango abone uko atera icyugazi Pasiteri Bizimungu wari perezida, bikaza kurangira amukomesheje, akiyimika byuzuye mu mwaka w’2000 kugeza magingo aya, yabajijwe icyo ateganya ku bijyanye no kuziyamamaza mu 2024 avuga ko Abanyarwanda aribo bafite amahitamo nubwo na we ashobora kubitekerezaho!
Iyi mvugo iranga abanyagitugu yo kugaragaza ko bashyirwaho n’abaturage si ubwa mbere ayikoreshe! Nyuma y’aho ahanganiye n’Umusaza Twagiramungu mu matora ya 2003, Abaturage bakamwereka ko batamushaka bikarangira yihaye amajwi ashaka uwari watsinze bakamuha 3, Kagame yahise yiyemeza kujya yiyimika ubundi agakoresha kandi akavugira abaturage ibyo yishakiye! Yakoje kandi kurangwa no gukora ibintu mu nyungu ze n’agatsiko ke bituma ubuzima bugora abanyarwanda benshi!
Abanyarwanda ntibashobora uko yiyemeje gufungirana abanyarwanda mu gihugu ubwo yafungaga imipaka imuhuza n’Ubuganda ndetse n’u Burundi, kubera ubushotoranyi bwe maze we n’agatsiko ke bagakomeza gukoresha inzira y’ikirere kandi bakoresha amafaranga yavuye mu mitsi yabo! Aho icyorezo cya Covid-19 gitereye, Kagame yeretse abanyarwanda ko nta gaciro na gake abaha. Ikiswe agapfukamunwa cyabaye agahomamunwa ukopfoye agakubitwa ikintu mu mutwe!
Ubwicanyi, gushimuta abantu, kubafungira ubusa, ivangura, ikenesha n’ibindi bibi byose byakajije umurego mu gihe cyose Kagame amaze ku butegetsi, kuburyo amahano yakomeje gusimbura ayandi! None ati ubushake bw’abaturage!!!
Ikiza kiriho ni uko abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa n’ububi bwa FPR-Kagame! Nta kubara imyaka ngo hasigaye 3 habeho amatora kuko ibiva mu matora yateguwe na FPR bizwi neza ko aba atari ugushaka kw’Abaturage! Nta mpamvu yo guta umwanya dutekereza cyangwa dutegereza imyaka 3 isigaye ngo tumenye icyakorwa igihe yakongera kwiyimika! Agomba kugenda bubi na bwiza kandi vuba!
Ubwanditsi