BYENDA GUSETSA : NYUMA YO GUSHYIRWA KURI LISITI Y’ABAKANDIDA ATABIZI, PHILIPPE MPAYIMANA YATANZE URWENYA ATABIZI !





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ikinyamakuru the Rwandan cyatugejejeho inkomoko y’ijambo gufilipafilipa ijambo rikoreshwa “iyo babonye umuntu witandukanyije n’umutimanama agakoreshwa cyangwa akavugishwa amateshwa nta nyungu igararara abonamo, yibwira ko afite ibisubizo by’ibibazo byose, agashyanuka kuri buri wese cyangwa ku bivuzwe byose yibwira ko biza kumubyarira inyungu ariko amaso akanga agahera mu kirere” . Muri iyi nkuru icukumbuye kandi itanacukumbuye turabagezaho ingero uyu munyapolitiki w’amabwa yagiye afilipafilipa, akaba amaze kuba icyamamare mu buryo atatekerezaga.

Mbere yo gufilipafilipa atanga amasomo y’Ikinyarwanda cyangwa asohora amashusho mu rurimi rw’ingongereza atazi akaboneka nkuwasinze , Philippe Mpayimana yasize umugani aho mu mwaka wa 2017 ari we wenyine wabonetse nkutarabonye ko  FPR yamukoresheje nk’igikoresho mu matora kinamico yo muri 2017, igihe yabonetse nkuwiteguye kujya muri guverinoma, agafilipafilipa  avuga ko “ ahawe umwanya muri Guverinoma nshya iyobowe na Perezida Kagame Paul yawemera ari uko bakomeje kubahiriza ubwigenge bwe”.

Ngo amasomo ye y’ikinyarwanda ayatangira ubuntu!

Bwana Mpayimana kandi igihe kimwe yarakuzindukiye muri Nzeri 2019, asesa  ku mugaragaro, ishyaka yabagamo mu nama yakoze ari wenyine, agatora, akigisha impaka, agafata ibyemezo, agasinya, akikora mu ntoki, ubundi agahaguruka akajya kuryama. Byari biturutse ko yari asanze ari we wenyine wabaga muri iryo shyaka, ariko bivugwa ko icyo cyemezo cyaturutse kure aho yamaze amasaha atari make “yiburanya kuko atifuzaga gusesa ishyaka rye ariko ngo aza kwitsinda, ubwo umwanzuro wo kurisesa awufata atyo, arangije arasoza anishimira ko yitabiriye iyo nama!” Nkuko umuntu utari uri muri iyo nama yatumenyeshesheje.

Philippe Mpayimana iyo atasakurije abantu mu isoko, akunze kugaragara mu nama ziba zitabiriwe na benshi!

Ubundi yamenyekanye aho yagiye kwiyamamaza kuba umukuru w’iguhugu cy’u Rwanda mu matora yabaye muri 2017, ngo icyo gihe yakoresheje udufaranga twe twose akuye mu mufuka we arirya arimara…., yizeye ko FPR izamwishyura nyuma y’amatora. Mu gihe cyo Kwiyamamaza Philippe Mpayimana utarashoboye gutanga ibyangombwa byuzuye kuri komisiyo ya Kagame y’amatora yatangajwe nawe ubwe kubona ahamagarwa na FPR kwiyamamaza aho Diane Rwigara wari watanze ibyangobwa byuzuye yisanze muri gereza. Uyu mugabo ufite abana batanu ntibyamubujije gushyanuka abwira Abanyarwanda ko nta muntu ukwiye kubyara abana barenze batatu!

Bivugwa ko nyuma y’amatora yagumye i Kigali ategereje ko FPR imuha amafaranga yashyize mu matora nkuko bari baramwijeje, “ukwezi kumwe kurashira, 2 arashira, 3, 4, 5, 6… FPR iramunutsa burundu yajya kubaza bakamubwira ngo nabe yitonze ngo hariho ibindi bintu byihutirwa”, kugeza aho “yabonye inzara igiye kumutsinda i Kigali aguza inshuti n’abavandimwe bamuteranyiriza itike asubira kwikorera ibikarito nkuko shebuja Kagame abyita i Burayi ngo arebe ko bwacya kabiri”.

Hari igihe yigeze gutumirwa kuri Radiyo Africa n°1 nk’utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bigera aho umunyamakuru wari wamutumiye amwibutsa ko yamutumiye nk’utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ariko we akaba ahugiye mu kuyivugira, icyo gihe yariye iminwa, asiga umugani kuri iyo Radio.

Philippe Mpayimana akomeje umurego mu gufilipafilipa, ariko muri ino minsi ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook ubu ngo akaba yarabonye umufana w’imena witwa Akana Alice ukomeje kumushyigikira atizigamye! Nkuko Kagame yabikoreye Akana Alice ntibizadutangaza nawe amwiyamye!

Constance Mutimukeye