Yanditswe na Kamikazi Umuringa Josiane
Carine Kalimba umukobwa wa Paul Rusesabagina akomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi bwa Kigali, mu gihe bwo bwari bwiteze ko agiye guceceka no guhishira amabi, kuko bwamufunguriye umubyeyi wari warashimutiwe i Kigali, akaza kurekurwa ku gitutu gikomeye cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Kuva ubwo igitutu cyari kimaze kuremerera agatsiko kari ku butegetsi bw’igitugu i Kigali, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ruri mu biganiro na Leta Zunze z’Amerika, byaje no gutanga umusaruro, kuko Paul Rusesabagina yarekuwe agasubira mu muryango we, Carine Kanimba yari ameze nk’ucecetse, ategereje ikizavamo, ariko ntibibujije ko yakurikiraniraga hafi amabi FPR ikorera Abanyarwanda.
Nyuma rero yo kwakira umubyeyi we, Carine Kanimba yakomeje urugamba rwo kugaragaza ibitagenda ngo FPR ibikosore mu nyungu z’Abanyarwanda, ariko uko akubita ahababaza niko abambari ba FPR bakomeza kumutera amabuye, bamutuka ibitutsi utabara, kugeza aho bamwise indashima, ariko ibyo akora arabizi. Usibye ibyo yandika ubwe, akorera retweet abanenga ibitagenda mu Rwanda nka Michael Wrong n’abandi bizwi ko badashobora guceceka akarengane gakorerwa mu Rwanda. Ubu ugezweho ni Umunyamakuru Anjan Sundaram. Uyu akunze kugaragaza ikinyoma cya FPR, akagikubitira ahakubuye n’ahakoropye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Mata 2023, Carine Kanimba yasangije abamukurikira igitekerezo cyanditswe na Sundaram muri The New York Times, mu gace kavuga ko abanyamakuru bo mu Rwanda bameneshwa, bagahunga cyangwa se bakicwa. Ibi se yabeshyaga ? Kubisangiza abamukurikira nta kosa na rimwe Kanimba yakoze, ahubwo yanehuye ibigondamye imihoro irarakara.
Muri ubwo butumwa, harimo ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda bafungwa nyuma y’iminsi mike bagasangwa bapfuye. Ibi nabyo ni ukuri kwambaye ubusa kuko ashatse n’urutonde yarubona. Kuba Kanimba yasangiza ubu butumwa nabyo nta kosa yari akoze kuko yari avuze ukuri kw’ibibera mu Rwanda.
Sundaram yanditse igitabo yise “Bad News: Last Journalists in a Dictatorship”, aho avuga ko mu Rwanda, Guverinoma nta mwanya iha tangazamakuru, ko nta bwinyagamburiro rifite. Iki gitabo cyashegeshe bikomeye ubutegetsi bw’igitugu buri i Kigali, ariko bubabazwa bitavugwa n’uko Sundaram ajya aha urubuga abanenga Kagame n’agatsiko ke, bakerekana ibitagenda yubakiyeho ikinyoma cye.
Leta ya Kagame yibwiraga ko ubwo ifunguye Rusesabagina, Carine Kanimba agiye guceceka akajya ayisingiza, ariko icyizere cyahise kiraza amasinde, kuko byagaragaye ko Kanimba yarenze kwirebaho, ahubwo asigara arebera Abanyarwanda benshi barengana, bagahonyorwa n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Kagame.
Kurekurwa kwa Rusesabagina si byo byatuma Kanimba areberera ikibi, nta n’ubwo ari ubushake bwa Kagame cyangwa agatsiko ke, ahubwo ni icyemezo cyavuye mu biganiro u Rwanda rwagiranye na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binagirwamo uruhare na Leta ya Qatar, bigamije gukemura iki kibazo cyari cyarateye umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi.
Bivugwa ko ibyo biganiro ku ruhande rw’Amerika byari biyobowe n’Umujyanama wa Perezida Joe Biden mu by’umutekano, witwa Jake Sullivan. N’ubwo Kagame yari yatangiye avuga ko “igitutu kidakora kuri we”, mu mezi make cyane yahise agamburuzwa yemera kurekura Rusesabagina ufatwa na benshi nk’intwari.
Mu gihe Amerika yotsaga u Rwanda igitutu, Kagame yakomeje kwihagararaho bya mbuze uko ngira, kugeza n’aho byahagurukije, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga w’Amerika, Antony Blinken Yafashe urugendo akorera uruzinduko rwe i Kigali, agamije kureba ko iki kibazo cyakemuka, ariko biba iby’ubusa, kugeza ubwo ikibazo cyatangiye gufata indi ntera, ariko n’ubundi birangira Kagame agamburujwe. Uko byari kugenda kose, ntabwo Amerika yari kurekera umuturage wayo mu menyo ya rubamba.
Nyuma y’iminsi ine Blinken avuye i Kigali, bivugwa ko umuntu witwa John Tomaszewski ukorana bya hafi n’Umusenateri witwa James Risch wo muri Amerika yagiye gusura Rusesabagina i Mageragere. Ageze yo ngo yamuganirije ku gitekerezo cyo kuba yakwandika asaba imbabazi Perezida Kagame, kugira ngo abe yarekurwa. Rusesabagina utari wizeye ko yahabwa imbabazi, ngo yavuze ko agiye kubigerageza, yandika mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, ariko ntiyabona igisubizo, bitegereza ko igitutu cyongerwa.
Tomaszewski aherutse gutangaza ko umuryango wa Rusesabagina na wo utari ubyizeye. Inzira za dipolomasi ni aho zahereye, inzego z’Amerika zikaza igitutu zisaba ko uko byagenda kose Rusesabagina agomba kurekurwa. Bivugwa ko muri uko kuganira, u Rwanda nta kintu rwigeze rusaba Amerika kugira ngo Rusesabagina abe yarekurwa, kuko ntacyo rwari gusaba hejuru y’igitutu cyari kiruri ku mugongo.
Nyuma yo kurekurwa, Rusesabagina yasanze umuryango we. Ku wa 29 Werurwe 2023, ni bwo Rusesabagina yageze muri Amerika, yongera kwakirwa n’umuryango we, yongera gutuza. Ibi rero ntibishobora gutuma Carine Kanimba yubika umutwe ngo aceceke amabi akorerwa mu Rwanda, harimo no gusangiza abandi inkuru zagaragaje ibitagenda, na cyane ko u Rwanda rumwikoma ariko ntirubihakane.
Ubu butwari rero bwa Carine Kanimba nibwo bukomeje kuvugisha amangambure ubutegetsi bw’igitugu bwa Kigali, kuko yerekanye atarya iminwa ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akanerekana ko adateze guhumwa amaso n’irekurwa rya Se, ngo areke gukomeza kuvugira Abanyarwanda benshi batotezwa, bayoboreshejwe inkoni y’icyuma, bapyinagajwe n’ubutegetsi bw’igisuti bwa FPR.
FPR, URAKATAJE MU GUTA IBITABAPFU, GIRA WIGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA!
Kamikazi Umuringa Josiane