CELSE HAKORIMANA: “DUHARANIRE KWIBOHORA NYAKO”

Iki ni igitekerezo cya Celse Hakorimana, umwe mu rubyiruko runyotewe n’u Rwanda ruzira inzigo.

Bavandimwe Banyarwanda  rubyiruko namwe babyeyi ! Taliki  ya 4 Nyakanga  mu Rwanda hizihizwa umunsi ngaruka mwaka wo kwibohora.

Nibyo koko hari ababohowe ivangura amoko ryabakorerwaga n’ingoyi y’urupfu muri Nyakanga  1994 harimo abiganje mu cyiswe ubwoko bw’abatutsi, ubw’abahutu n’imiryango yabo bazira ibitekerezo byayo, ugusa n’Abatutsi cyangwa uko bafashije FPR inkotanyi mu gutegura, kurwana no gustinda intambara yo gufata ubutegetsi. Ariko kandi ababohowe ntibakwibagirwe  aboshywe kuva icyo gihe kugeza none.

Mu gihe abari bagize FPR inkotanyi cyane cyane Ingabo zayo RPA bari bategerejwe nk’abazasubiza u Rwanda k’umurongo ; intsinzi yabo haba kuva bagera mu Rwanda, bafata ubutegetsi ndetse na nyuma yaho bayikoresheje nabi batsemba abo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu bitwaje kubacyeka cyangwa ko batunzwe agatoki ko bishe, abanyabwenge n’abandi bose bari mu gihugu mbere ya 1994  bo cyiswe ubwoko bwose bacyekaga ko bazababangamira mu mitegekere. Sitwakwirengagiza kandi gukenesha , gufunga no gushwiragiza uwo batiyumvamo wese. 

K’urundi ruhande nti twakwirengagiza ubwicanyi cyangwa ibikorwa by’interahamwe bibi by’ibasiye abo twababwiye haruguguru ari nabyo FPR yagize iturufu mugucecekesha uwo ariwe wese ushatse kuvuga amabi yayo mucyo yise inzira yo kwibohora.

Aya mateka yicuraburindi ku Rwanda yavuye mo ndetse akaba agakingirizo k’itsinzi ya FPR itarigeze itanga ibisubizo ku bibazo by’u Rwanda niyo atugejeje uy’umunsi aho ibyishimo n’ umunsi mukuru kuri bamwe ari agahinda k’abandi.

Ariko Kandi tuzirikane ko  ntawasubiza ibihe inyuma, nta wasiba amateka mabi ahubwo yakora amateka meza  azaba ikitegererezo ku bazamukomoka ho n’abazaza nyuma ye, niyo mpamvu nk’ Abanyarwanda  b’ingeri zose umunsi wo kwibohora tudakwiye kujya  impaka zango turwane ahubwo ukwiye kutubera  umunsi wo kureba kure tukibaza impamvu umunyarwanda yarwanye n’undi intambara yo kwibohora  , imvano y’urwango hagati y’abamwe mubabarizwa mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu n’Abatutsi ? ndetse n’impamvu  FPR  yakijije bamwe abandi ikabica bikitwa kwibohora kw’Abanyarwanda ? 

Tuzirikane  kandi ko ibyishimo by’Umunyarwanda umwe, bidakuraho akababaro k’undi, kandi uwahigaga abo  FPR yakijije  nabo itabashije gukiza urwo yabishe cyangwa  yashakaga kubica naho rutaniye n’urwo FPR yishe uwo wamuhigaga.

Uyu ni umunsi mwiza wo gutekereza no gufata umwanzuro k’Umunyarwanda ku buryo itandukaniro rituranga tutahisemo ririmo iby’iswe amoko n’aho duturuka ryatubera imbaraga ziduhuza mu kubaka u Rwanda rwa bose  aho kudutanya. 

Kwibohora nyako bihere  k’umuntu ku giti cye no mu  miryango, kwibohora nyako dukwiye guharanira si ugutonesha k’ubutoni ahubwo ni ukwibohora ivangurara iryo ariryo ryose (ibyiswe amoko,uturere  n’amateka ya buri wese…), kwikubira ubutegetsi nibyiza by’igihugu, ubusambo, uburyarya, urwango, kuva mu byago tukirengagiza abo tubisizemo n’ibindi. 

Mboneyeho gusaba Abanyarwanda bose gusubiza amaso inyuma buri wese akareba uko ubutegetsi bwagiye busimburana, icyo yakoze nicyo yakora ngo intambara Umunyarwanda ahora arwana n’undi irangire.

Bavandimwe Banyarwanda iyo FPR iza gushyira imbere kubana ntabwo tuba dufite amakipe y’intore, abanzi b’igihugu, ibigarasha,… Twibohore Politiki mbi ya nteranye ntegeke yahawe intebe mu Rwanda  n’ishyaka riri  k’ubutegetsi haba none ndetse no mugihe kizaza. 

Sinasoza kandi ntabasabye kwitandukanya n’ubuheza nguni bushingiye ku cyiswe Ubwoko aho buva bukagera no gufatana urunana tugana ku kwibohora nyako. 

Duharanire u Rwanda ruzira inzigo. 

Murakarama. 

Celse Hakorimana