COVID-19 AFURICA YEPFO YASHYIZE IMBERE ABATURAGE AHO GUKOPERA BA MPATSEBIHUGU NKA FPR





Yanditswe na Nema Ange

Mu gihe mu Rwanda bigeze aho hitwazwa Imana ngo abantu bikingize ku ngufu aho abanyamadini aribo batangiye guhatira abantu kwikingiza nkuko Cardinal Kambanda yavanze politiki n’iyobokamana avuga ko abatinya kwikingiza ari nko kugira ukwemera guke, mu magambo ye akaba yagize ati : “Kimwe mu bintu bigaragaza ukwemera ni ukutagira ubwoba. Ubwoba rero ntibujyana n’ukwemera. Abatinya urukingo ni ukubera, ukwemera guke, ni ukubera ukutizera kuko Imana na none idukiza kandi idutabara ikoresha abantu”, muri Afurica yepfo ntibazongera gusaba abantu bahuye nabanduye coronavirus kwishyira mu kato. Kereka mu gihe abanduye bazaba banduriye ahantu hateraniye abantu benshi.

Nkuko tubikesha businesslive.co.za. Uyu mwanzuro  urakurikira icyifuzo cy’ishami ry’ubuzima na Komite Ngishwanama ya Minisitiri (MAC) kuri Covid-19 bifuzaga ko Afurika yepfo ihagarika ibikorwa byo gushyira abantu mu kato ahubwo igashyira ingufu mu kugabanya ikwirakwizwa rya Covid-19. Ibyo bikaba byaratangajwe ejobundi ku wa kane hashingiwe ku makuru mashya kuri Covid-19 kandi no kungaruka ku imibereho y’abaturage no kubukungu, uko ibyo byose byifashe muri iki gihe. Bakaba barasabye ko ibikorwa byo gushyira abantu  mu kato bafite ibimenyetso bya Covid-19 bihagarikwa byihuse.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubuzima, Sifiso Buthelezi, yagize ati: “Ingamba zo gushyira abantu mu kato ntizikwiye – kugabanya ikwirakwizwa ryayo ni yo ngamba yonyine ifatika … cyane cyane kubera ubwoko bushya nka Omicron yandura kandi igakwirakwira vuba, ikusanyamakuru ry’ abantu bashobora kuba barahuye na Covid-19 ntabryo ntirikiri ngombwa”.

Akomeza agira ati : “gushyira abantu mu kato byatwaye ikiguzi kinshi muri serivisi z’ingenzi ndetse na sosiyete kuko abantu benshi batajya gukora akazi kabo bityo bakabura umushahara wabo n’ abana ntibajye ku ishuri.”

Abahuye n’umuntu wanduye Covid-19 bagomba gukomeza imirimo yabo isanzwe bakanagenzura uko bameze inshuro nyinshi (gupima ubushyuhe bwa buri munsi, kureba ibimenyetso) kuburyo baramutse baranduye babimenya hakiri kare. Baba bagaragaje ibimenyetso noneho bakipimisha, bagakuriranwa hakurikijwe uburemere bwibimenyetso.

Buthelezi avuga ko kwipimisha kuri ubu bikorwa kubafite ibimenyetso mu gihe abenshi bakwirakwiza Covid-19 ari abatagaragaza ibimenyetso.

Yongeyeho ko : “Ibisobanuro bya “high risk” bitagisobanutse  kuko bidashingiye ku gukwirakwizwa kwa Cocid-19  biciye mu mwuka no ku bwoko bushya bwandura cyane ndetse no kubudahangarwa busanzwe buhari”.

Amategeko mashya arareba abantu bakingiwe n’ abadakingiwe. Niba umuntu yipimishije agasanga afite Covid-19, azasabwa kwishyira mu kato  mugihe cyiminsi 10, mu gihe iminsi 8 iri ngombwa izaba irangiye, ntibizaba bikiri ngombwa ko yishyira mu kato.

Umuyobozi mwiza ni ureba ikibazo akakiga akareba uko kimeze ni ingaruka ku baturage be. Mu Rwanda, FPR yihutira gufata gahunda zo mu bihugu byateye imbere igakopera ititaye uko ikibazo giteye mu Rwanda kuburyo uzareba neza asasanga ingaruka z’ingamba agatsiko ka FPR kashyizeho ngo kararwanya Covid-19 arizo zishe Abanyarwanda kurusha Covid-19 ubwayo.

Nema Ange