UKO U RWANDA RUFATWA N’AMAHANGA MU GUHANGANA N’ICYOREZO CYA COVID-19,
Inkuru dukesha Bwiza.com, yasohotse ku wa 09 Nyakanga 2021, yagiraga iti « Covid-19: USA yashyize u Rwanda mu bihugu byibasiwe kurusha ibindi ». Iyi nkuru yemeza ko Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, CDC, tariki ya 6 Nyakanga 2021 cyashyize u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite ubwandu buri hejuru cyane bw’icyorezo cya Covid-19.
Uru rutonde rugizwe n’ibihugu 54, ruriho ibimaze igihe byibasiwe cyane n’iki cyorezo nk’u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Afurika y’Epfo, n’ibyo mu Karere nka Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ndetse n’u Rwanda. Nyamara u Burundi buhora bwikomwa na abambari ba FPR ntiburiho.
CDC iburira Abanyamerika igira iti “Mwirinde ingendo zigana aha hantu. Niba ari ngombwa ko mujyayo, mumenye neza niba mwabanje gukingirwa mu buryo bwuzuye mbere y’uko mujyayo”.
Ku Rwanda, CDC yagize iti “Mwirinde kujya mu Rwanda. Niba ari ngombwa ko mujya mu Rwanda, mumenye neza niba mwabanje gukingirwa mu buryo bwuzuye mbere y’uko mujyayo”.
Iki kigo gisobanura ko impamvu kujya mu Rwanda bisaba kuba umuntu yakingiwe mu buryo bwuzuye, ari uko hari ibyago ko n’abakingiwe ubwabo bakwandura Covid-19. Kikongeraho ko “kubera ko uko byifashe mu Rwanda ubu, n’abakingiwe mu buryo bwuzuye bashobora kugira ibyago byo kwandura no gukwirakwiza Covid-19 zihinduranyije”.
CDC ishyize u Rwanda kuri uru rutonde mu gihe kuva mu ntangiriro za Kamena 2021, iki gihugu cyakomeje kugaragaramo umubare munini w’abandura, utari umenyerewe. Kuri uyu wa 8 Nyakanga 2021, habonetse abarwayi bashya 911 mu bipimo 8,350 byafashwe. Ese ibi bipimo bigaragaza ukuri?
Ikindi, Leta Zunze Ubumwe za America ikomeje kuburira abakerarugendo ngo bitondere baramutse bagiye mu Rwanda ni ibibazo byu umutekano byugarije u Rwanda.
Ahambere ni ku Umupaka w’u Rwanda n’Uburundi hakomejwe gutungwa agatoki. America igira iti : “Pariki y’igihugu ya Nyungwe igabanya umupaka n’Uburundi. Imipaka ntishobora gushyirwaho neza. Birasabwa kubona ibyemezo ywa RDB mbere yo kujyayo. Umubano hagati y’Uburundi nu Rwanda ntuhagaze neza kandi habayeho ibitero byambuka imipaka hakoreshejwe intwaro”.
Aha kabiri ni ku umupaka wa Rwanda-Demokarasi ya Kongo (DRC), America igira iti : “Imitwe yitwara gisirikare yitwaje intwaro n’imitwe yitwara gisirikare ikorera mu ntara ya DRC y’Amajyaruguru n’Amajyepfo ya Kivu na Parike ya Virunga. Imipaka ntishobora gushyirwaho neza kandi habayeho ibitero byambuka imipaka hakoreshejwe intwaro. Birasabwa kubona ibyemezo bya RDB mbere yo kwinjira muri parike y’ibirunga mu Rwanda, yegeranye na parike ya Virunga”.
Tugarutse ku mibare ya Covid-19, Twe rero dusanga iyi mibare ari mike cyane ndetse itanagaragaza ukuri kw’ibiriho mu Rwanda kuko niba hapimwa abantu batanageze ku 10,000 muri hafi 13,000,000 zituye u Rwanda, bidakwiye kuyifata nk’igaragaza ishusho ya Covid-19. Nyamara se abategetsi b’agatsiko babura guhora bakubita, bafunga bica urubozo abantu babaziza ngo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda covid-19? Ibi rero nta kindi biba bigamije uretse guheza abantu mu gihirahiro, no kubabuza gutekereza ku bibazo FPR yabazaniye.
Guma mu rugo iravuza ubuhuha mu Rwanda kuko Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr Daniel Ngamije yatangaje ko hari ibimenyetso simusiga byerekana ko Covid-19 yihinduranyije (Variante Delta) izwiho gukwirakwira mu buryo bwihuse, ikanazahaza cyane abayanduye iri muri iki gihugu.
Ibi yatangaje, mu matwi y’Abanyarwanda, byumvikanye nko guteguriza Guma mu rugo ya burundu, Leta igiye gushyiraho, hatitawe ku mibereho y’Abanyarwanda isanzwe itameze neza. Nta kabuza umubare w’abicwa n’inzara ugiye kwiyongera ku bicwa n’inkonu za FPR n’agatsiko gategeka u Rwanda.
FPR nireke “gutekinika” imibare y’abandura n’abapfa, ahubwo twige kubana n’icyorezo nkuko imyaka ibaye 27 tubana ni icyorezo kiruta ibindi ku isi aricyo FPR.
ICYOREZO FPR NTITUZAGUKUMBURA
REMEZO Rodriguez
Kigali.