CSP SILAS KAREKEZI (IDAMANGE) YABA YARAKOMERETSE ASIMBUKA URUPANGU





Yanditswe na Nema Ange

Ku i tariki ya 15 Gashyantare 2021, RIB ya Kagame yataye muri yombi Madamu Idamange Yvonne Iryamugwiza, itangaza ko uwo mubyeyi yakubise umupolisi CSP Silas Karekezi. Idamange araregwa kuba yarateje impururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna ariko tukirimo turatohoza nuko igihe Idamange afatwa, umupolisi aregwa ko yakomerekeje ahubwo yaba yarakomeretse arimo yurira kandi anasimbuka urupangu. Uwatugejejeho ayo makuru akaba yavuze ko yari ahari.

Abandi bazi uriya mu polisi batubwiye ko yaje mu Rwanda aturutse i Burundi akaba ari nawe ushinzwe ibikorwa (operations) byo kwica abantu no gushimuta.

Igitangaje nuko iyo umuntu arebye neza ibyaha Madamu Idamange Iryamugwiza aregwa, harimo bibiri bahimbye bahageze : “gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi”. Ibyo bivuze ko “guteza impururu cyangwa imidugararo muri rubanda” ari cyo kintu cyonyine FPR yanenze mu mashusho yose ya Idamange.

RIB yatangaje ko iza kugeza dosiye ya madamu Idamange imbere y’ubushinjacyaha kuri uyu mugoroba.

Banyarwanda iyi dosiye ya Idamange irerekana ko bwa bwoba FPR na Kagame badushyizemo, ubwo bafite burenze ubwacu gusa bo bafite imbunda, ntitudahagurikira rimwe ntagushidikanya tuzabanesha, ariko ibyo bigomba gutegurwa mu bwenge bwa kiryankuna!

Nema Ange