CYUMA HASSAN DIEUDONNE: NTA DEPITE MUREBWAYIRE CHRISTINE NTA BEMERIKI VALÉRIE (RTLM)

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Muri iyi minsi nyuma yo kujurira ku gihano yahawe n’Urukiko rukuru, Niyonsenga Dieudonné, uzwi ku izina rya Cyuma Hassan, yongeye kwibasirwa bikomeye kandi bigakorwa n’ibikomerezwa bikingiwe ikibaba na FPR.

Mu busesenguzi bwacu dusanga ibikorerwa Cyuma Hassan ari ugutoneka inkovu yagize cyangwa kuvuruga inkota mu gisebe yatewe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, nyuma y’uko bunenze ibyo yabuvugaga. Bibaye ngombwa ko dukora iyi nyandiko nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye inkuru zivuga ko Cyuma Hassan yizize, izindi zikamukatira urwa Pilato. Nibyo koko yahuye na Pilato mu kumukatira asya atanzitse. Ni iki se ubundi wakwitega kuri Pilato, uzwi neza amateka yamuranze mu gukata imanza z’ibinyoma?

Twagiye tubona kenshi ibikorwa byo gucisha abandi umutwe bipangwa bikanashyirwa mu bikorwa, ariko ubutegetsi bukabirebera, ntibugire icyo bukora. Twakwizera se ko igihe kizagera Abanyarwanda bagahumuka?

Magingo aya bigeze aho umugore utamuzi, utazi icyo yarezwe mu rukiko, utazi n’ibyaha urwo rukiko rwamuhamije, ajya mu ruhame agahimbira ibyaha Cyuma Hassan ibyaha ncishamutwe, agamije gusa kumwangisha rubanda, kugeza n’aho amukatiye kugwa mu munyururu.

Twamaze kurenga amabwiriza ya “Ceceka ubeho”. Ntituzarebera akarengane, tuzavuga ikibyimbye kimeneke. Tuzi neza ko iyo ikibi kibagarirwa bose bakaryumaho, ibi bya wa mugani abakurambere baciye, bagira bati “agasozi katagira mukuru, ishyano riragwa rikarara”. Barongeye bagira bati “nta mukuru utagira mukuru we”. Umwongereza we yagize ati “ The world is a dangerous place, not because of who do evil, but because of those who look on and do nothing”, ugenekereje mu Kinyarwanda “Isi ntigirwa mbi n’abakora ibibi, ahubwo igirwa mbi kurushaho n’ababona ibibi bikorwa bakidamararira”.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda ryararuciye rirarumira nyuma yo kubona aho uwakabaye akebura abaturage ari we uhagurukira kubayobya abaganisha imanga. Aho bijya kuba bibi kurushaho, umubyeyi wabyaye, akarera, agaheka, akabyirure, nyamara akazindukira kujya gutoza urubyiruko urwango mpezamajyo.

Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda ryarabicecetse, mu gihe byanyuze kuri benshi mu barikora, twe nk’Abaryankuna tuje guhagarara aho benshi banze kwisukira. Bitari uko turushije abandi ubumanzi cyangwa tubarushije gutinyuka, kuko burya igiti kidatinya ishoka ntibura kucyasa, ahubwo tuzanywe no guhagarara ahagaragara ngo turinde u Rwanda kugana ahaga.

Abanyarwanda b’ingeri zinyuranye bajya bumva amateka ya Madamu Bemeriki Valérie wahoze ari umunyamakuru wa RTLM, Radio Télévision Libre des Mille Collines, ariko ubu akaba amaze hafi ¼ cy’ikinyejana ari mu gihome, atazira ibyaha by’uko yafashe umuhoro ngo ateme abantu cyangwa ngo afate imbunda ajye ku rugamba, ahubwo yahamijwe ibyaha bijyanye no kwangisha Abanyarwanda abandi. Iki nicyo bita mu gifaransa « la Puissance de la parole» cyangwa « imbaraga z’ijambo » mu Kinyarwanda.

Umugore gito

Uyu Bemeriki amagambo yavuze yamuviriyemo gufungwa burundu. Nta n’umwe mu Banyarwanda bakurikiraga RTLM batamenye ikoco n’ihanjagari, Madamu Bemeriki yakoreshaga, yangisha abantu abandi. Nyamara nk’aho ntacyo amateka atwigisha, muri iyi minsi habonetse undi umuyingayinga ku buryo abakuze batatinya guhuza izi mvugo zombi. Uwo nta wundi ni Depite Murebwayire Christine wifatiye ku gahanga Cyuma akamusabira kugwa muri gereza. Uyu mubyeyi gito yabwiye abanyeshuri bo ku kigo Cyuma yizeho ngo « aragahera iyo ari ». Birababaje kumva uwitwa intumwa ya rubanda atukana ibitutsi nk’iby’abashumba b’ihene, nyaguhenera umugina.

Ese ubundi Depite Murebwayire Christine ni muntu ki ?

Murebwayire Christine ni umunyarwandakazi uri mu Nteko ishinga Amategeko, akaba yarize iterambere ry’icyaro (Développement rural). Muri politique abarizwa muri FPR-Inkotanyi, mu mirimo yakoze yabaye Commissaire muri Commission y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasheshwe, ndetse yigeze no kuba umuyobozi mu Rugaga rw’Abikorera, Private Sector Federation (PSF). Nka Rwiyemezamirimo, yashinze kandi anayobora COPROVIBA (Coopérative de Production du Vin de Banane) ikorera ku Gisozi, mu Karere ka Gasabo, ku buryo abamwumvise yikoma Cyuma bagizengo yaje asoma agahiye mu modoka.

Uyu mudepite avuka ku musozi na Cyuma avukaho, ku buryo kujya kumusebereza ku ivuko yari iturufu ya mbere kuri FPR, muri wa mugambi wayo wo gukurura amacakubiri no kurangaza abaturage ngo batabona amabi ikora. Aha aba bombi bavuka ni mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru, aho Murebwayire Christine yavukiye ku itariki ya 10 Ukwakira 1967, none akuriye ubusa yo kanyagwa !

Ikibazo kibazwa na benshi kuri uyu munsi ni ukumenya niba uyu mudepite azi igisobanuro cy’itegeko cyangwa niba azi ububasha bw’inkiko. Yabimenya se bwo azi inshingano ze nk’intumwa ya rubanda ? Yari azi se ibyo Cyuma yakoraga, yarabirebye cyangwa ngo abitege amatwi ? Niba ataravuze ibyo yabwiwe ngo abifate mu mutwe azabisubiremo nka Kasuku, muri make uyu mugore akorera nde ? Abaturage cyangwa shebuja Kagame ? Ubu se tuvuge ko yagiye guhuragura biriya bigambo, byibuza yarasomye imyanzuro y’urubanza rwa Cyuma, ngo yumve neza ko ibyo amushinja byo kuyonyora ubumwe bw’Abanyarwanda ntaho bihuriye n’ibyo yarezwe akabifungirwa ? Igisubizo buri wese yakishakira, ariko ikiriho ni uko uyu mugore yambitse ubusa FPR. Mu byaha byose Cyuma yahamijwe nta na kimwe gifite aho gihuriye n’ibyo yarezwe.

Kuki amateka ntacyo atwigisha ?

Dusubije amaso inyuma gato, kuko « utazi iyo ava ntamenya iyo ajya », ubundi amateka abereyeho kutwigisha iyo tutabaye ingumba z’amaso n’amatwi. Kuva u Rwanda rwa Repubukika ni ku nshuro ya kabiri habonetse ibibwa ry’urwango riteguye mu buryo bwitondewe, rikareberwa n’inzego zinyuranye, zakagombye kurikumira cyangwa kurihana kandi ni ku nshuro ya kabiri abantu babiba amacakubiri bifashishije itangazamakuru, nyamara ntibakurikiranwe ndetse rimwe na rimwe ababikatajemo bakaba bahagarikiwe n’ubutegetsi buriho, biti ihi se bagatizwa umrindi n’abakabakebuye.

Ibi bihe bisa nk’impanga, utabonera itandukanyirizo ni 1991-1994 na 2019-2022, ariko byo bikaba bikomeje kugeza mu gihe tutazi kiri imbere niba bidakosowe. Umwihariko wo kwisubiramo kw’aya mateka matindi ni uko uyu munsi umuriri, umurindi n’ubukana ari byinshi kurusha hambere, mbere y’uko ikoranabuhanga rigera hose. Uyu munsi ibitangazamakuru byabaye byinshi cyane, n’uburyo bwo kugera ku makuru bwariyongereye.

Iyo usesenguye neza ubutumwa butambuka ku mbuga nkoranyambaga bukwirakwiza urwango, usanga ahanini bikorwa n’abantu bafite ubudahangarwa bwo gusiga abandi icyasha, bakabikorera uwo bashatse wese, ndetse bakiha akazi ko kugenza ibyaha, bakabishinja abo badashaka, bakabacira imanza, bakabakatira gufungwa, barangiza bakigira abacungagereza. Ibi rero bikorwa na mbere y’uko bitumye atabwa muri yombi.

Muri make, mwene aba bagambanyi badakorwaho, bafite ububasha bw’ikiganza kitagaragarira buri wese, bwo kugenza ibyaha, kubishinja no kubiburanisha ku mbuga nkoranyambaga. Bafite ubuzare bwo kwangisha abantu abandi nyamara twitwa ngo dufite MINUBUMWE yahawe umuhezanguni wuzuye urwango gusa.

Hari n’ubwo usanga aba banyabinyoma bakoreshwa n’inzego ubundi zakabaye zibahana. Usanga izi nyangabirama zose zihuriye ku mugambi ngushahamwe wo koreka u Rwanda, bigatuma uwo zikomye atirirwa ngo arare cyangwa akarara atari bwirirwe. Bagenda boga runono umwe umwe, bamara kumubirindura bakadukira undi, bityo bityo kugeza igihe nta jwi badakeneye rizaba ricyumvikana.

Mbere y’uko Cyuma Hassan atabwa muri yombi yabanje kwandikwaho byinshi, hashakwa n’abagombaga kuvuga ko bifuza ko afatwa agafungwa, kandi barabonetse, ndetse haboneka n’umudepite umusabira gufungwa ubuziraherezo, ari we Murebwayire Christine. Uyu mudepite avuga ko Cyuma yavuze amagambo mabi, yica ubumwe bw’Abanyarwanda nyamara iki cyaha ntiyakiburanye ngo urukiko rukimuhamye. Niba se atarakirezwe uyu mudepite arashya yarura iki ? Yarangiza ngo « aragahera iyo ari » ? Birababaje kandi biteye agahinda ! Ibi rero nibyo Abongereza bita « Hate speeches ».

Twashatse kumenya icyo uyu mudepite yari agamije mu kwangisha abana bato kwanga uwahize bataramenya no gukambakamba kiratuyobera. Nyamara izi mvugo z’urwango nta kindi kizihishe inyuma uretse FPR iba yarogeje abambari bayo ubwonko, maze ubwenge bakabwimurira mu gifu, byarimba bakabunnya.

Gutekereza ku cyatuma umudepite nka Murebwayire Christine abiba urwango mu bana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse no mu barimu babo biragoye kubyumva. Gusa nta gitangaje kibirimo kuko niko FPR ikora. Abasesenguzi bibaza impamvu ari uyu mudepite watoranyijwe ngo ajye gutanga ikiganiro nka kiriya ariko igisubizo ni kimwe : ni umugambi muremure wo kubiba urwango FPR ikataje mu kwimiriza imbere.

Ese ni gute uwakabaye intumwa ya rubanda, azindukira mu muhanda, ajyanywe no gushishikariza rubanda kwanga abandi rubanda, ngo rubanda utari igihanda akunde agwe ahahanda, mu gihe n’ababanda bazira iyo mpanda, hatabaye rubanda rukebura rubanda ngo imibande ihundwe amahundo azira ikibunda, hatabaye rubanda rukebura rubanda ngo ibihanda bishyirwe iruhande, ibihanda abantu bihindwe bishyirwa iruhande, u Rwanda rwaba rwanda rugana hehe ?

Twe ntidushinja turabaza. Ariko kubera ko tudafite uwo tubaza ngo adusubize, turabariza ku Karubanda ngo uwumva wese afite igisubizo azakiduhe, kandi azasubirize aho twumva, guhimbira abandi ibyaha bizacike.

FPR-INKOTANKI NTITUZAZIKUMBURA

Umurungi Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.