DAVID HIMBARA YONGEYE GUSHINJA KAGAME KUGIRA URUHARE MURI JENOSIDE

Spread the love

Yanditswe n’Uwamwezi Cecile

Mu minsi yatambutse uwitwa Dr. Charles Muligande, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga (MINAFET) avuye muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), nyuma akajya mu kiruhuko cy’izabukuru avuye kuyobora Kaminuza  y’u Rwanda, yumvikanye avuga ko «udashobora kurya umureti utamennye amagi». Aha yerekanaga ko Abatutsi bari imbere mu gihugu bagombaga gupfa kugira ngo FPR ibone uko ifata ubutegetsi.  Umunyarwanda  yagize  ati  «ukuri  guca  mu  ziko  ntigushye»  kandi  ngo  «utazi  irengero  ry’amagambo  agira ngo umuyaga ni igaju».

Ntibiteye kabiri uwahoze ari umujyanama wa Perezida Paul Kagame witwa Dr. David Himbara, yongeye gushinja Paul Kagame ko nta wundi ukwiye kubazwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,  uretse  uyu  mwicanyi  wakomye  imbarutso  ya  Jenoside  ahanura  indege  yari  itwaye  abaperezida  babiri,

Juvenal Habyarimana w’u Rwanda na mugenzi we Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, ku itariki ya 06/04/1994, ndetse akohereza abakomando be guhagarara ku ma barrières hirya no hino mu gihugu bica abahigwaga.

Ntiyagarukiye aho kandi kuko ibyo yari amaze gukora mu Rwanda yabikomereje no muri R D Congo, aho yisasiye inzirakarengane z’Abahutu n’abanyekongo batabarika, nk’uko byagaragajwe na Mapping Report.  Uyu munsi ku i tariki ya 02 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka inzirakarengane za Abanyekongo bazize Jenoside yabakorewe, uko abanyekongo babyiyemereza badategereje gusaba uruhusa uwo ari we wese.

Mu kiganiro Dr. David Himbara yagiranye na Radio Itahuka, ku wa 29/07/2021 yavuze  ko  ibintu  bya  Kagame  birenze  (the  most  extreme),  kuko  ugereranyije  ibyo  Kayibanda  na Habyarimana bakoze ari ubwicanyi butari ubwa kinyamwuga (amateur), n’ubwicanyi bwa Kagame wasanga we

ari umunyamwuga (professionel), ntaho ahuriye n’abamubanjirije, yakoze amabi kubarusha bose bateranye. Dr. Himbara avuga ko raporo za UN zafungutse, zerekana ko Kagame na RPF banze ko

UN  yohereza  abasirikare  bayo  10,000  kugira  ngo  bakize  Abatutsi  n’Abahutu  batari  intagondwa  (moderates Hutus). Akomeza avuga ko n’ubwo Kagame ari Umututsi, nawe akwiye kubazwa (responsible) Jenoside yakorewe Abatutsi. David Himbara  avuga  ko  bigaragara  ko  Kagame  ari  we  warashe  indege  ya Habyarimana, ikaba imbarutso ya Jenoside.

Himbara aravuga bimwe nki bya Judi Rever: ukuri kuratinda ntiguhera

Dr.  Himbara  asanga  Kayibanda  akwiye  kubazwa  abantu  bapfuye  mu  1962-1963  na  mbere  y’1973  naho Habyarimana  akabazwa  abapfuye  nyuma  y’1973.  Kuri we Kagame  niwe  wabazwa

byinshi  cyane.  Hari  Jenoside  yakorewe  Abatutsi  yanze  ko  UN  itabara,  akabazwa  ihanurwa  ry’indege  ndetse akabazwa imfu z’impunzi z’abanyarwanda n’abanyekongo yiciye muri RD Congo.

Akomeza  avuga  ko  Kagame  yanze  kujyanwa  i  Lahaye  mu  Rukiko  Mpuzamahanga  kuko  Habyarimana  atari yarasinye  amasezerano  arushyiraho,  bityo rukaba  rudafite  ububasha  bwo  kumuburanisha. Agasoza  avuga  ko ubutegetsi  bwose  mu  Rwanda  bwaranzwe  n’ubwicanyi,  ariko  ubwicanyi  bwa  Kagame  bukaba  buri  hejuru y’ubundi bwose. Agasanga akwiye kubibazwa n’ubutabera kuko amaherezo ukuri kuzashyira kukigaragaza.

Abasesenguzi basanga kuba Dr. Himbara ari umunyiginya ufite ababyeyi bahunze Abega barimo Kanjongera na basaza be Kabare na Ruhinankiko, nyuma ya Coup d’Etat yok u Runcunshu, mu 1896, bakagaruka mu Rwanda mu 1930, atari ho yahera ngo ashinje Kagame kuko amuzi neza ndetse yanabaye umujyanama we igihe kinini. Ibyo amushinja rero arabizi neza kandi abifitiye ibimenyetso simusiga byereka uruhare rwa Kagame mu bwicanyi.

Ubu bwicanyi bwa Kagame na FPR kandi bwagiye bugarukwaho n’abanditsi benshi barimo Charles Onana, Judi Rever n’abandi. Dr. Himbara rero akibaza icyo Urukiko Mpuzamahanga rutegereje ngo rukurikirane Kagame ku bwicanyi yakoze mu Rwanda no mu karere, akanasaba abiyita Abatutsi bize batabona ko Kagame yabatanzeho ibitambo, kuva mu mwijima, bakabona ko nta wundi wabazwa ubu bwicanyi uretse Kagame n’agatsiko ke.

Uwamwezi Cecile

One Reply to “DAVID HIMBARA YONGEYE GUSHINJA KAGAME KUGIRA URUHARE MURI JENOSIDE”

  1. umuntu yanditse iyi nkuru avuga ivya HIMBARA! ubwo arafise icakora!
    none wibaza ko himbara yovuga iki none ko avuga ngo yari umuryenama wa KAGAME! uwomubaza inama yamugira zarizo kwica abantu!
    uyu musaza himbara ashaje nabi pe

Comments are closed.