Igipolisi cy’u Rwanda giherutse guta muri yombi umusore witwa Nzayisenga Jean de Dieu kimuziza gutiza telefone umudamu witwa Uwiragiye Jeanne ngo avugane n’umugabo we uherutse guhunga igihugu ubu akaba aba muri Uganda. Kugeza ubu uyu musore afungiye kuri Station ya Polisi ya Muhanga.
Uyu musore yafashwe nyuma y’igihe gito polisi y’u Rwanda igabye igitero gikaze mu rugo rw’umusaza Munyentwari Germain aho abapolisi baje mu modoka eshatu bagera kuri 20 bagota urugo rwa Munyentwari n’urw’umuhungu we , aho ni mu mudugudu wa Gako, akagari ka Buhoro, umurenge wa Ruhango n’akarere ka Ruhango. Mu Ntara y’ Amajyepfo. Byahungabanyije abaturage kuburyo baraye mu ntoki no mu miringoti bukarinda bucya!
Abapolisi baje bahamagarwa kuri telephone n’umuturanyi wabo witwa Abel NSENGIMANA wariho abarangira amayira anaberekera ngo batibeshya ingo . Bahageze bakomanze ku rugi umukecuru Kankindi akinguye urugi abapolisi batandatu biroha mu nzu , abandi 9 basigara bagose ingo hanze. Bamusabye kwerekana aho umuhungu wabo Nzabandora William aryamye, Bamusanze ku buriri anarwaye dore ko yaraherutse no kugongwa n’igare, bahita bamusukaho urumogi bari bafite mu mufuka. Bamutwara amafaranga 222.000 akomoka kuri moto ye yari yagurishije ku cyumweru hashize.
Bakomereje kwa mukuru we NIYITEGEKA Pascal naho bajyanayo urumogi. Umugore we UWIRAGIYE Jeanne nawe bamutwaye amafaranga ibihumbi 40,000 yari yakuye mu myumbati yari yagurishije, barangije bamutesha utwana tw’uduhinja tubiri dusigara turira bajya kumufunga!
Uyu muryango Polisi yayobeyeho iwutwerera urumogi, ni umuryango wa gikristo mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi. Batuye hafi y’urusengero kuburyo aribo babika kandi bagacunga bimwe mu bikoresho by’urusengero. Umusaza yakoze imirimo ya kidiyakoni igihe kirekire n’abana baririmba mu makorari!
Uyu musore Nzayisenga, usanzwe uzwi mu Ruhango ku izina rya “50Questions” asanzwe akora akazi k’ Ubudije (gucuruza,gutunganya no gukodesha ibyuma bya muzika :DJ) akazi yaramazemo imyaka myinshi cyane, ubusanzwe atuye mu Mudugudu wa Bwangacumi,Akagari ka Nyamagana,Umurenge wa Ruhango ho mu Karere ka Ruhango, yatije Jeanne telephone ngo avugishe umugabo bisanzwe kandi avugana nawe aria ho hari n’abandi bantu. Yashidutse Polisi nawe imutwaye ngo yatije Telephone!
Abantu benshi mu Ruhango babajwe no kumva DJ 50Questions afungwa ndetse akanogoshwa umusatsi we wa kirasita azira gutiza umuntu telephone gusa. Amakuru dufite ni uko iyo Telefone ngo yajyanywe i Kigali gusuzumwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB.
Ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bumaze gutera icyo n’iki! Agahinda abaturage bafite kamaze kuba kenshi cyane, kuburyo aho bukera nabo barahaguruka nk’aba Sudan, Algeria n’ahandi.
REMEZO Rodriguez
Intara y’Amajyepfo
Uyu mwana Twarareranywe Disi Atuye ahitwa Ibwandacumu hafi namashuri Mumutabarize nukuri