Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu gitondo cyo ku itariki ya 09/09/2021, inkuru mbi yabyutse yasakaye mu binyamakuru byandika kuri murandasi no kuri YouTube, ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyapolitiki Dr Christopher Kayumba, umusesenguzi aka n’umwarimu wa kaminuza zitandukanye.
Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter uwo munsi bwavugaga ko RIB yataye muri yombi Dr Christopher Kayumba yombi “nyuma y’igihe ikora iperereza ku byaha yarezwe n’abantu batandukanye byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha.”
Dr Christopher Kayumba ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe uru rwego ruri gukora dosiye y’ikirego kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha buzamuregera Inkiko mu gihe bwazasanga ari ngombwa. Bwana Kayumba akaba yariyemeje gukora imyigaragambyo mu uburyo bwa amahoro aho yanze ibiryo kugirango yamagane akarengane yakorewe afungirwa ibinyoma.
Tariki 07 Nzeri 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwahamagaje Dr Christopher Kayumba wagiye atumizwaho inshuro zitandukanye, kuri iyi nshuro akaba yari yasabwe kwitaba ku wa Gatatu tariki 08 Nzeri 2021 ku biro bikuru bya RIB. Uyu Munyapolitiki akaba n’Umusesenguzi, mu minsi ishize nabwo yagiye atumizwa n’uru rwego rwari rumukurikiranyeho gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina uwo yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, ariko ntibivugweho rumwe n’ababikurikiranira hafi.
Gusa bwo icyo gihe yarahamagazwaha akabazwa agataha ariko nyuma yaje gutangaza ko mu rugo rwe haje gusakwa aho yanengaga uburyo baje gusaka iwe ku bijyanye n’icyaha cyo gushaka gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, aho yavugaga ko atumva aho kugenza icyo cyaha byahurira no gusaka mu nzu ye.
Ni ibyaha ashinjwa ko yakoze mu bihe bitandukanye mu 2017 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Remera aho atuye. Yatangiye gukorwaho iperereza bwa mbere muri Werurwe 2021 ubwo hatangiraga kumvikana inkuru y’uko hari abakobwa barimo abari abanyeshuri be muri Kaminuza y’u Rwanda yagiye akorera ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko ntibatangazwe amazina, bigahita byumvikana nk’ibihimbano.
Icyo gihe Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, yareruye avuga ko yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na Dr Kayumba. Ntarindwa yavuze ko ubwo yahohoterwaga, yahise abimenyesha ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda; ati “ariko ntabwo byigeze byitabwaho. Nahatiwe kwicara mu ishuri hamwe n’uwampohoteye, ibintu umuntu uwo ariwe wese adakwiriye kunyuramo”.
Yongeyeho ati “ukuri ni uko, hari abandi bakobwa banyuze mu bintu nk’ibi yaba ari Kayumba wabahohoteye cyangwa se undi muntu witwaza icyo aricyo. Umuco wo guceceka ntukwiye kwimakazwa”. RIB yatangaje ko nyuma y’igihe kirekire ikora iperereza rishingiye ku birego byatanzwe n’abagore babiri mu ntangiriro za Werurwe, yahisemo ko Dr Kayumba akomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ibi rero kuba Dr Kayumba yaratangaje ko atangije ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, ryitwa Rwandese Platform for Democracy (RPD), ku wa 16/03/2021 agatangira guhamagazwa na RIB ku wa 17/03/2021, nyuma y’umunsi umwe gusa, bifite aho bihuriye bya hafi n’ibindi byaha Leta ijya ihimbira abatavuga rumwe nayo, kuko iyo babonye ntaho bahera baguhimbira kugira ingengabitekerezo ya jenoside, kuyipfobya cyangwa kuyihakana, baguhimbira ibyaba by’ubujura cyangwa gufata abakobwa ku ngufu.
Uyu mugabo afashwe kandi nyuma yo kunenga igikorwa cyo kohereza ingabo za RDF muri Mozambique, aho we, kimwe n’abandi basesenguzi, bibaza uzishyura ibigenda kuri ziriya ngabo, aho byavuzwe ko bizishyurwa n’u Rwanda, kandi rukaba rutarusha ubukire Mozambique, we akabona ko izamara igihe kirekire cyane.
Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, Perezida Kagame yumvikanye yikoma bikomeye abo yita ko bahohotera abari n’abategarugori, nyamara akirengagiza ko nawe ubwe yahohoteye abatagira ingano, cyane cyane abana b’abakobwa bamufashaga ku rugamba, barwana cyangwa bavura inkomere zakomerekeye ku rugamba. Yagize ati “abantu bafata ku ngufu abagore n’abakobwa mugomba kubashakira ibihano biremereye, ku buryo babicikaho” (Zero Tolerance to GBV Crimes). Aba abwiye uwumva nawe aramwumvira ata muri yombi Dr Kayumba, nyuma yo kuremangatanya ibimenyetso bidafite shinge na rugero.
Mu mvugo ya Kagame byarumvikanaga ko habonetse indi turufu yo guheza mu buroko abatavuga rumwe nawe, cyane cyane ko amatora ateganyijwe mu 2024 ahangayikishije système yose. Bityo rero ababikurikiranira hafi bakumva ko nta kindi Dr Kayumba yazize uretse kugaragaza ko yashinze ishyaka rigamije gutanga urubuga rwo gukosora ibyangijwe na FPR, kandi rikakirwa neza n’abanyarwanda. Birababaje cyane!!!
Ibi kandi abasesenguzi basanga Dr Kayumba wigeze no gufungwa mu gihe cy’umwaka, ashinjwa gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege, yafungurwa agahita ashinga ishyaka, ryanakiriwe neza n’abanyarwanda batandukanye, yahise atera ubwoba Kagame n’abambari be, kuko bagiye bamugororera imyanya muri Leta ariko akayanga, agahitamo kugaragaza impungenge afite ku bukungu, uburenganzira bwa muntu n’ubutabera byugarije imibereho myiza y’abanyarwanda. BAshyizwe bamurunduye ariko ukuri yaharaniye ntikuzazima!
Hanibazwa kandi ukuntu Fiona wari ugiye gufatwa ku ngufu na mwarimu we (ubwinjiracyaha) muri 2017, nyamara mu myaka yakurikiyeho ya 2018 na 2019, uyu mugore yarakomeje kumutumira mu biganiro bitandukanye kuri televiziyo yakoreraga, kuko yamubonagaho ubuhanga buhanitse. Ntibyumvikana rero ukuntu yabyibutse muri Werurwe 2021 ari uko Dr Kayumba ashinze ishyaka, none bitegereje muri Nzeri 2021 kugira ngo atabwe muri yombi kuko Kagame yabivuzeho atangiza umwaka w’ubucamanza. Ni agahinda!!!
Bimaze kumenyera ko uwo avuzeho aca amarenga mu ma discours ye, biba byamurangiranye, kuko niko byagenze kuri Ingabire Victoire Umuhoza, Diane Rwigara, Kizito Mihigo, n’abandi benshi cyane. Uwo yakomojeho n’ubwo aba ateruye ngo avuge izina ariko aba arimo gutegura abanyarwanda ngo bumve ko yananiranye, akanatungira agatoki intozo ze, zigahita zimufata nta rundi rubanza.
Nyamara Perezida Kagame yumvikanye abona ko icyaha gihangayikishije u Rwanda kurusha ibindi ari ugufata abagore n’abakobwa ku ngufu, mu gihe inzego z’ubutegetsi zikomeje kurushanwa koreka imbaga ku manywa y’ihangu. Byaba se ari ukwirengagiza, cyangwa ni uko yabonaga nka kundi yacecekesha Dr Kayumba?
Ni ha handi abanyarwanda bamaze gusobanukirwa ko iyo ucecekesheje impirimbanyi y’ukuri havuka izindi nyinshi cyane. Bityo rero gucecekesha Dr Kayumba ntacyo byamarira ubutegetsi kuko hagiye kuvuka abandi ba Kayumba benshi cyane, ku buryo igihe kizagera gucecekesha abavuga ukuri bose bizaba bitagishobotse.
Abasesenguzi rero bahuriza ko ibyo gufata ku ngufu Dr Kayumba ashinjwa ngo yabikoze muri 2017 ari ikinyoma cya Semuhanuka kigomba gukubitirwa ahakubuye, ahubwo icyo yazize ni ugutinyuka gutunga urutoki umugati wa Kagame muri Mozambique, akanazira discours Kagame yavuze mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, kumucecekesha rero ntacyo bibamariye kuko imbuto yabibye yarameze iranakura cyane!
Abaharanira ukuri rero icyo dusabwa ni uguteza ubwega tukamutabariza kuko ntiyanze gutamikwa na Kagame ngo agambanire abanyarwanda gusa, ahubwo ikivi yateruye tuzacyusa byanze bikunze. Bamwe bazapfa abandi basigare, abazasigara bazaba mu gihugu kizira agahotoro ka FPR no gutekinika bya hato na hato.
DR KAYUMBA CHRISTOPHER WATWERETSE MENSHI MU MANYANGA FPR IKORA, TUGUSEZERANYIJE KO TUZAHORA TUYARWANYA, KANDI NTA N’UMWE UZAYIKUMBURA!
Remezo Rodriguez
Umujyi wa Kigali