Yanditswe na Remezo Rodriguez
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr. Kayumba Christopher umwere ku byaha byose yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha muri icyo cyaha rutegeka ko ahita arekurwa. Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa 22 Gashyantare 2022, aho Umucamanza yagaragaje ko nta cyaha na kimwe gihama Dr. Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’itangazamakuru, akaba yaramenyekanye kubera kutaripfana mu gutanga ibitekerezo.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko uyu mugabo yahamwa n’ibyaha bwamuregaga, buvuga ko yabikoze mu bihe bitandukanye rukamuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 n’amezi atandatu. Ibi ariko Dr. Kayumba Christopher yaburanye abitera utwatsi yerekana ko nta bimenyetso bifatika bimushinja bihari bityo ko ibivugwa n’ubushinjacyaha bihabanye n’ukuri, ko ahubwo ari ibihimbano bitereye aho. Dr. Kayumba yari yasabye ko niba ashinjwa gufata umuntu ku ngufu hari hakwiye kugaragazwa ibimenyetso bikubiyemo na raporo ya muganga igaragaza ko koko yasambanyije uwo Yankurije wamuregaga. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko gusabwa raporo ya muganga atari yo kamara bitewe n’igihe icyaha cyabereye n’igihe ikirego cyatangiweho, ariko ntibusobanure impamvu uwo mukobwa atatanze ikirego hakiri kare.
Bwasobanuye ko ibyaha akurikiranweho ari ibyaha by’ubugome bityo nibura bisaza hashize imyaka 10 bibaye, kandi ko kuba abarega baratinze kurega atari byo by’ingenzi ahubwo icy’ingenzi ari uko ikirego cyatanzwe icyaha kitarasaza. Ibi rero byagaragazaga ko Ubushinjacyaha burushya iminsi gusa, nta cyaha cyakozwe. Bwasobanuye ko ibimenyetso byagiye bitangwa bihagije ngo hemezwe ko Dr. Kayumba yakoze ibyaha. Dr. Kayumba Christopher yakomeje kuburana ahakana ibyo aregwa mu maburanisha ye yose akavuga ko ari ibihimbano ahubwo ko afunze kubera impamvu za politiki. Yagaragaje ko ubuhamya bwatanzwe n’abarega burimo kudahuza no kunyuranya bityo ko budakwiye guhabwa agaciro, kuko ari ibifitirano byeruye. Mu iburanisha rye yabwiye abacamanza ko ubutabera ari indangagaciro ikomeye ku gihugu icyo ari cyo cyose, by’umwihariko u Rwanda kuko butuma habaho amahoro arambye, iterambere rirambye, asaba ko ibintu byo guhimba ibyaha byateshwa agaciro kandi bigamije kumukura mu kibuga cya politiki. Urukiko rumaze gusuzuma ingingo z’ubwiregure bw’uruhande rwa Dr. Christopher Kayumba, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare 2022, umucamanza yavuze ko nta cyaha kimuhama mu byo akurikiranyweho kubera ko n’ibimenyetso bitangwa bishidikanywaho. Yategetse ko Dr. Kayumba Christopher agirwa umwere kuri ibi byaha yari akurikiranyweho, bivuze ko ahita arekurwa agataha. Dr. Kayumba yafashwe ku itariki ya 09/09/2021, nyuma aza gufungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, kuva ku wa 05/10/2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo arabijurira biba imfabusa kugeza atangiye kuburana mu mizi.
Mu busesenguzi twabakoreye kuva uru rubanza rwatangira twagiye twerekana ko, nk’uko nawe yabyivugiraga, ibi byaha yabihimbiwe kuko yari amaze gutangaza ko yashinze ishyaka ryitwa “Rwandese Platform for Democracy-RPD ”. Ibi rero kuba Dr Kayumba yaratangaje ko atangije ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, ku wa 16/03/2021 agatangira guhamagazwa na RIB ku wa 17/03/2021, nyuma y’umunsi umwe gusa, bifite aho bihuriye bya hafi n’ibindi byaha Leta ijya ihimbira abatavuga rumwe nayo, kuko iyo babonye ntaho bahera baguhimbira kugira ingengabitekerezo ya jenoside, kuyipfobya cyangwa kuyihakana, baguhimbira ibyaba by’ubujura cyangwa gufata abakobwa ku ngufu ngo bakunde bafungwe burundu.
Twibaza rero impamvu Dr. Kayumba yagombye gufungwa aya mezi 17 yose, mu gihe umwe mu bamushinjaga ko yashatse kumusambanya igihe yamwigisha, umunyamakuru witwa Phionah Ntarindwa Muthoni, wakoreraga CNBC, wari unasanzwe amutumira mu biganiro, nyamara uyu munyamakuru yaje kubona ko ibimenyetso bishinja Dr. Kayumba bidahagije, ahitamo kwivana mu rubanza, areka ikirego cye. Nyamara n’ubwo Phionah yari yivanye mu rubanza Dr. Kayumba ntabwo yahise afungurwa ahubwo hahise hahimbwa ikindi kinyoma cy’uko noneho yasambanyije umukozi we, ariko nawe ageze imbere y’urukiko avuga ko atazi icyumba cye kandi mu bihimbano yari yapakiwemo byaravugwaga ko yamusambanyirije muri icyo cyumba. Kuri iyi nshuro na none urukiko rwarabyirengagije ku maherere, rukomeza ikinamico. Abasesenguzi bose bahise bemeza ko ibyo gufata ku ngufu Dr. Kayumba yashinjwaga, bikavugwa ko ngo yabikoze muri 2017 ari ikinyoma cya Semuhanuka kigomba gukubitirwa ahakubuye, ahubwo icyo yazize ni ugutinyuka gutunga urutoki umugati wa Kagame muri Mozambique, akanazira discours Kagame yavuze mu gutangiza umwaka w’ubucamanza wa 2021-2022, aho yavuze ko gufata abagore ku ngufu ari icyaha kitagomba kwihanganirwa. Mu buryo rero bwo gucecekesha Dr. Kayumba aragihimbirwa, nyamara kumucecekesha ntacyo byari kumarira FPR, kuko imbuto yabibye yarameze iranakura cyane!
Nyuma y’uko raporo z’imiryango mpuzamahanga zikomeje gutabariza Dr. Kayumba, FPR yabonye ko ntacyo gukomeza kumufunga byayigezaho. Ubwo ni nako abaharanira ukuri bakomezaga guteza ubwega, bavuga ko Dr. Kayumba wanze kuba ingaruzwamuheto ya Kagame akwiye gufungurwa, agasubira mu buzima bwe busanzwe. Aba kandi bari bizeye ko ikivi Dr. Kayumba yateruye bazacyusa. Kuri iyi nshuro itekinika FPR yakomeje kwimakaza ryari rimaze kuyipfubana kuko itari guhimbira ibyaha Dr. Kayumba ngo bimufate. Mu iburana rye, Dr. Kayumba Christopher yakomeje kwisobanura agira ati: «Ushobora kugira amahoro ari negative, nta ntambara ihari ariko hariho conditions zatuma habaho intambara. Izo conditions ni (1) akarengane; (2) ubukene bukabije; (3) urubyiruko rudafite akazi, rudafite n’ibirutunga».
Dr. Kayumba yumvikanye kandi avuga ko amahoro arambye asobanuye ibintu bibiri (2): Kuba nta ntambara y’amasasu ihari ariko nta n’ibintu bituma umuntu aguma mu bukene, abaho atinya, abaho akebaguza. Dr. Kayumba yavuze kandi ko 90% z’intambara ziba ku isi cyane cyane muri Afurika, atari intambara ziterwa n’umwanzi uvuye hanze, ahubwo ni intambara ziturutse imbere mu gihugu kubera ko bya bindi birimo akarengane, ubukene bukabije n’urubyiruko rudafite akazi biba byarenze urugero, bigatuma havuka intambara hagati y’abanyagihugu, bamwe bashaka kubona ubutabera, abandi badashaka kubutanga.
Dr Kayumba yashimangiye ko nta mahoro arambye ashoboka mu gihe mu gihugu hatari umutekano uhamye. Ko ahubwo iyo igihugu cyabuze demokarasi nta handi kiba kerekeza uretse mu ntambara. Mu gihe umuturage atisanzuye ngo avuge icyo atekereza, adatinya, nta terambere na rimwe rishoboka, nta n’umwanya wo kuvumbura abahanga babona. Kuri we rero yifurizaga Abanyarwanda gukuza impano karemano bavukanye, FPR ibyakira nabi, yumva ko agiye kuyambika ubusa, itangira kuremangatanya ibyaha byamuviriyemo kujugunywa mu gihome, none nyuma y’iminsi 532, ku wa 22/02/2023, urukiko rumugize umwere.
Mu bundi busesenguzi twabakoreye ku ifungurwa rya Dr. Kayumba Christopher twasanze kugirwa umwere kwe byarategetswe na Jeannette Kagame Nyiramongi washakaga guhishira intambara y’ubutita yo gusimbura umugabo we Paul Kagame, iri hagati y’abavuye i Burundi n’abavuye muri Uganda.
Iri fungurwa rya Dr. Kayumba rije nyuma y’iminsi itatu gusa IGP Dan Munyuza akuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu, asimburwa na DCGP Félix Namuhoranye wabanye bikomeye na Jeannette Nyiramongi i Burundi akaba aje nawe mu rwego rwo guca amaboko Kagame, aho ijambo rigenda ryamburwa abo babanye i Bugande, haba mu gisivile no mu gisirikare, noneho kugira ngo Abanyarwanda bareke gutekereza kuri iyo ntambara y’ubutita hakaba haragizwe umwere Dr. Kayumba kugira ngo Abanyarwanda babirangarireho, babe babihugiyeho intambara ya Nyiramongi ikomeze nta wuyivuzeho. Ibi rero byateguwe kera aho abakuranye na Kagame bose bagenda bigizwayo hakinjizwa inshuti z’akadasohoka za Nyiramongi.
Mu by’ukuri DCGP Félix Namuhoranye yabaye “Ijisho ry’Umuturanyi ” kuri IGP Dan Munyuza, akajya areba ako akoze kose akagatangira raporo, kandi byari bizwi neza ko ari we uzamusimbura ku mwanya we. Uretse na DCGP Namuhoranye wazamuwe ku mwanya w’ikirenga muri Polisi na Jeannette Nyiramongi, iyo urebye abantu bose bakikije Kagame uhita ubona ko hari intambara irimo gututumba. Nyamara byose byashyizwe kuri Dr. Kayumba washinjwaga gusambanya ku gahato Yankurije wari umukozi we.
Abazamurwa mu ntera na Nyiramongi akenshi baba barazamukiye muri “Imbuto Foundation” yashinze barimo ba Inès Mpambara n’abandi. Mu gisirikare naho Nyiramongi yagiye azamura abo bakuranye i Burundi barimo Gen. Jean Bosco Kazura, ubu wagizwe umugaba Mukuru w’ingabo, none na Polisi ayihaye DCGP Namuhoranye, kimwe n’uko no mu yindi mitwe y’ingabo ikomeye uzanga abo yazamuye nka Gen. Willy Rwagasana, Gen. Nyirubutama Jean Paul, n’abandi benshi aba akeka ko bamwiyumvamo cyane.
Iyi ntambara y’ubutita Jeannette Nyiramongi yatangije igaragarira mu bantu bagiye bahabwa imyanya bagasimbura ababanye na Kagame i Bugande, ahereye kuri Inès Mpambara, uyu akaba ari we ugena abirukanwa n’abahabwa imyanya bose. Mu bandi yazamuye harimo Madamu Bakuramutsa, ukuriye ibiro bya Kagame, hakabamo n’abandi nka Irène Zirimwabagabo, Umunyamabanga wihariye wa Kagame.
Muri aba kandi harimo Louise Kanyonga, ushinzwe amasosiyete yose aza gukorera mu Rwanda. Iyo hagize sosiyete ihirahira ikanga gutanga imigabane muri FPR, uyu ahita ayisiba, bikarangira bityo, ugize ngo arabyanga agafungwa nk’uko wa munyakoreya Jin Joseph yakatiwe n’inkiko zose nyuma akagirwa umwere.
Undi mudamu ukiri muto Nyiramongi yatumbagije akamugeza mu bushorishori ni Diane Karusisi, ubu akaba yaravanywe muri Banque de Kigali agashyirwa mu gukurikirana imari ya Crystal Ventures. Yazamuye kandi Lisa Irame, nawe ushinzwe imigabane muri Crystal Ventures na Aurore Mimosa Munyangaju wagizwe Minisitiri wa Siporo, akaba ari umukobwa wakuriye ku birenge bya Nyiramongi umuha amabwiriza.
Aba badamu bose barize baraminuza kandi barihirwa na Jeannette Nyiramongi kugira ngo bazamufashe guhirika umugabo we. N’ubwo bose bakorera Kagame ariko bashamikiye kuri Nyiramongi kuko ari we ubaha amategeko, kandi bakayakurikiza uko yanditse, nta kuba hari uwagira umutatira, ngo amuvemo.
Abandi bantu Nyiramongi yashoye muri iyi ntambara ni abo mu muryango wa Kayihura wamucumbikiye muri Kenya, maze afata umukobwa wabo Spéciose Kayihura, aramuzamura bituma amwegera abo kwa Makolo barimo Yolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma na Yvonne Makolo utegeka RwandAir. Yazamuye kandi Tessy Kayihura amushinga ubucuruzi muri Singapour, naho Eugène Kayihura amuha akazi muri ambassade y’u Rwanda muri Amerika. Aba rero ni amaboko ya Nyiramongi afatiye inkota kuri Kagame.
Mu gisirikare naho yigijeyo abavuye i Bugande bose barimo ba Ibingira, Rose Kabuye, Jack Nziza, Karake Karenzi, Tom Byabagamba, Frank Rusagara, Patrick Nyamvumba, Andrew Nyamvumba, n’abandi benshi bagiye birukanwa, abandi bagafungwa cyangwa bakicwa nka Dan Gapfizi, kugira ngo Nyiramongi abone uko azamura abavuye i Burundi barimo Jean Bosco Kazura, Karusisi musaza wa Diane Karusisi, Nyakarundi Vincent ushinzwe iperereza, Karuretwa Patrick washinzwe DMI, Willy Rwagasana ushinzwe abarinda Kagame, Theos Badege muri Interpol, Gen. Kabandana ukuriye abasirikare bari muri Mozambique, Ntamuhoranye Félix wagororewe kuyobora Polisi kuri 20/02/2023 n’abandi benshi cyane.
Uyu rero DCGP Ntamuhoranye niwe utumye Dr. Kayumba afungurwa ariko ntibihagije kuko hakwiye kujyaho Itegeko rihana abahimbiye ibyaha abandi kuko na kuntu yamara iminsi 532 afungiye ubusa ngo bicire aho. Byaba bigayitse kandi biteye isoni, kumva ko ugize akayihayiho ka Politiki ahita ahimbirwa ibyaha.
Nubwo Dr. Kayumba Christopher agizwe umwere, akaba agiye gusubira mu buzima bwe busanzwe, hakwiye kwirindwa icyatuma cyose inzirakaregane zikomeza guhimbirwa ibyaha no gufungirwa ubusa. Kuba Dr. Kayumba akubise iminsi 532 muri Gereza nta cyaha gifatika yakoze ni agahinda kageretse ku kandi. Reka twizere ko FPR itazongera kumuhimbira ibindi byaha ahubwo izahindura umuvuno, igafungura urubuga rwa politiki, abafite ibitekerezo bose bakabitanga, bikubaka igihugu kizira umwiryane, igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Nta kundi rero byagerwaho bidaciye mu Mpinduramatwara Gacanzigo. Iyi niyo yonyine izatuma turaga abana bacu u Rwanda bifuza kubamo.
Remezo Rodriguez