DR MUKWEGE : INTAMBARA KABAREBE ATAZATSINDA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu gihe Jenerali Kabarebe ahakana ubwicanyi ingabo z’u Rwanda (APR) zakoreye muri Repubulica Iharanira Demokarasi ya Congo, akanakorera iterabwoba Dr Denis Mukwege, isi yose iramwamagana ishyigikira Dr Mukwege watsindiye igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel  mu mwaka wa 2018. Uyu bakunze kwita “umugabo usana abagore” kubera igikorwa cy’indashyikirwa akora adoda abagore n’abana baba bafashwe ku ngufu muri Congo,  aho gucika intege arasaba ko hashyirwaho urukiko mpuzambahanga rwo kwiga ku bwicanyi ndengakamere bwanditswe muri Mapping Report.

Mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo yaganiraga n’urubyiruko ku kiganiro cyanyuze kuri  Televiziyo y’u Rwanda, Jenerali Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare, yashatse kwikingira ikibaba yirengagiza uruhare rwa APR mu bwicanyi bwanditswe muri Mapping Report. Nibwo yagaragaye avuga ko Dr Denis Mukwege akoreshwa n’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe ubwo yagiraga ati : “Iyo propaganda yo kuvuga ngo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo zica abantu, izanwa n’abafite ipfunwe, hari abo batsinzwe urugamba… hari abari i Burayi, hari abo tujya twumva bita ba Dr Mukwege, w’Umushi wo muri Kivu y’Epfo ukoreshwa n’iyo miryango yatsinzwe”.

Nyuma y’iryo jambo rutwitsi rya Jenerali Kabarebe, nibwo Dr Denis Mukwege yabwiwe ko “azicwa kubera ibitekerezo bye ku bwicanyi bwabaye mu burasirazuba bwa Congo mu myaka ishize buvugwa muri raporo ya ONU/UN yiswe Mapping Report”.

Dr Denis Mukwege

Iryo terabwoba ryahise rihuzwa n’amagambo ya Jenerali Kabarebe, isi yose ihaguruka isaba ko Dr Denis Mukwegwe yarindwa. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, binyuze mu ijwi rya Mike Hammer, Ambasaderi w’icyo gihugu muri Kongo yagize ati: “Duhangayikishijwe n’urugomo rukabije rwabaye karande kandi rukica  inzirakarengane kandi tukanahangayikishwa n’iterabwoba umuntu atakwihanganira rikorerwa Dr Denis Mukwege. Ni ngombwa gushishikarira kubaza abafite uruhare mu rugomo rukorerwa mu busasirazuba bwa Congo kugirango amahoro agaruke”. Canada nayo ibinyujije mu ijwi ry’uyihagararariye muri Congo, Nicolas Simard, yatangaje ko itishimiye iryo terabwoba igira iti: ntibyemewe ko iterabwoba rimucira urupfu rishobora kumukorerwa mu gihe urugomo rwiyongera mu burasirazuba bwa Congo

Uretse nibyo bihugu bibiri, umugi wa Buruseli umurwa mukuru w’Ububiligi watangije igikorwa cyo gushyigikira Dr Denis Mukwege kugera mu mera z’ukwezi kwa nzeri. Abadepite bamwe bo mu gihugu cy’Ubufaransa bandikiye Perezida Emmanuel Macron bamusaba gushyigikira no kurinda Dr Mukwege.

Uretse ibihugu, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ku isi hose, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi n’Umuryango w’Abibumye bamaganye iryo terabwoba banasaba ko hashyirwa mo ingufu mu kurinda no gufasha Dr Denis Mukwege.

Ku ruhande rwa Dr Denis Mukwege, iterabwoba rya Jenerali Kabarebe ntiryamuciye intege kuko akomeje gusaba ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga rwo gukurikirana abagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere bwakorewe muri Congo. Ejobundi ku itariki ya 03 Nzeri yatangaje ko ku itariki ya 01 z’Ukwakira 2020 azakoresha imyigaragambyo mu mugi wa Bukavu yo gusaba ko hashyirwaho urukiko mpuzamahanga rwo gukurikirana uruhare rw’abagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere buvugwa muri Mapping Report. Mu magambo ye yagize ati: “Ndatumira abagore bose ku ya 01 Ukwakira kuza tukajya gusaba ubutabera ku Banyekongo bose bishwe, bafatwa ku ngufu, ubwo bwicanyi n’urwo rugomo rwo gufata ku ngufu bwanditse muri Mapping Report, tuzaha buri mugore wese copie y’iyo raporo kugirango isi yose imenye ko Abanyekongo nabo bafite uburenganzira. Twe n’isi yose dukeneye kumenya ko abagore ba Congo basaba ukuri.”

K’urundi ruhande, Dr Denis Mukwege, tutatinya kwita “Umuryankuna wo muri Repubulica Iharanira Demokarasi ya Congo”, yagaragaje ko umugambi we ari ukurangiza intambara Umunyekongo arwana n’undi Munyekongo aho yasobanuye ukuri n’ubutabera asaba ati: “Ukuri ntabwo gusobanura gufunga abantu. Ukuri dusaba ntabwo bivuze kwica abantu. Ukuri dusaba bivuze ko umuntu wese wakoze nabi abyemera, agasaba imbabazi kandi agasezeranya kutazongera kubikora. Uko ni ukuri. Turasaba ubutabera bukosora ibibi byakozwe. Tuzahura kuri iyo tariki nabahohotewe bose kugirango uburenganzira bwacu bumenyekane’’

Nk’uko yakomeje kubigaragaza kuva yahabwa igihembo cy’amahoro, arasaba amahanga kugira ubumuntu: ’’Ku byaha byose byakozwe ku isi, habaye inkiko zo kuburanisha abakoze icyaha, kuki twe tutabikorerwa? Niba tutabisabye ntibizigera bibaho, igihe kirageze cyo kubiharanira. Mugore ntuceceke haguruka, menyesha isi yose ko ufite uburenganzira kandi ukwiye kubuhabwa. Ntabwo bishoboka ko Abanyekongo bafatwa nk’ibihunira. Niba banze kuduha urukiko, ni ukuvuga ko tudasangiye ubumuntu bumwe“.

Jenerali Kabarebe n’abo mwafatanyije aho guhakana ibintu byabaye ku manywa y’ihangu, amahanga yose akabifata amashusho akayabika, mwahagurutse mukicuza, mukemera amahano mwakoze, mugasaba imbabazi, amakosa yakozwe agakosorwa?

Constance Mutimukeye

One Reply to “DR MUKWEGE : INTAMBARA KABAREBE ATAZATSINDA”

Comments are closed.