DR UWAMARIYA ATI “KUGORORA IGIHOMBO DUTERA UBUREZI BIZATWARA IMYAKA ITANU”





Yanditswe na Nema Ange

Ejobundi ku itariki ya 17 Mutarama 2021, Dogiteri  Valentine Uwamariya yafashe icyemezo ko amashuri y’ibanze mu mugi wa Kigali akomeza gufungwa. Turabibutsa ko ayo mashuri agiye kumara umwaka afunze aho yafunzwe bwa mbere ku itariki ya 15 werurwe 2020. Mu gihe cyenda kugera ku mwaka abana bato birirwa mu rugo kandi ko UNESCO yamaganye ibihugu bikomeza gufunga amashuri y’ibanze kubera ingaruka gusiba ishuri mu gihe kinini bigira ku umwana muto.

Icyorezo FPR cyongeye kwitwaza icyorezo Covd-19.

 Munyarwanda wafungura amaso ugasobanukirwa ko mu bindi bihugu ingamba zo gukumira Covid-19 ari uguhagarika ubukerarugendo, kugirango abava mu bihugu birimo Virus yitiriwe Ubwongereza n’Afurika yepfo yandura cyane itahagera. Agatsiko k’abicanyi n’abajura ko kafashe umwanzuro wo kudakora k’ubukerarugendo ahubwo kagahagarika amashuri ya Rubanda rugufi.

Nkuko twabibonye gahunda ya guma murugo ifite ikindi ihishe.

Umuntu yakwibaza ati: Ese ni iki abana ba rubanda bugufi bakoreye uwo tugiye kwita ingirwa dogiteri Uwamariya yiyemeje kuba Minisitiri w’uburozi aho kuba uw’uburezi ? Igisubizo ni Umwanditsi w’ibitabo akaba n’umufilozofe wagize ati “igitugu kidafite inenge cyaba ari igitugu kiyambitse umwambaro wa demokarasi; igihugu cyaba kimeze nka gereza idafite inkuta, imfungwa zitari kurota guhunga, sisitemu y’ubucakara aho abaturage barangarira mu kurya no kwidagadura bakaba n’imbata z’uburetwa bwayo”.

Icyo gitekerezo nubwo kitaragerwaho mu Rwanda kuko imbaga nyamwinshi yabuze uko isohoka mu gihugu kandi ikaba yicwa n’inzara nk’uko tumaze kubibona, ni icyo FPR ikomeje kubaka. Ntagushidikanya kubuza abana ba Rubanda rugufi kujya mu ishuri ni uburyo abacurabwenge ba FPR batekereje kugirango imbaga nyamwinshi ntishobore kwitekerereza ahubwo igume mu ubujiji maze ubutegetsi bwayo burambe hitwaje ko Abanyarwanda bakunda Kagame na FPR ye.

Uwaba agirango turabeshya yakwiyumvira amagambo ya Dogiteri Uwamariya uzi neza ingaruka gufunga amashuri bizagira, yagize ati : “Kugeza uyu munsi ntabwo gufunga amashuri yose tubona ko ariyo nzira, kumara igihe kinini tutiga, igihombo bigira ku burezi kiraremereye cyane. Kumara amezi 12 umwana atareba mu ikaye bishobora gufata nk’imyaka itanu ngo tugaruze icyo gihombo.”

Munyarwanda uzi neza ko abana bo mu gatsiko biga mu mashuri yigenga yakoresheje ikorabuhanga agakomeza kwigisha abana bayo ndetse mu mpera z’umwaka bagasubira mu ishuri. Haguruka uharanire uburenganzira bw’Abana bawe kuko abana ba Dogiteri Uwamariya ntakibazo bafite kuko ingaruka z’ingamba afata zitabageraho.

Munyarwanda imyaka 26 irashize ucecetse akarengane gakorerwa mugenzi wawe wibwira ko katazakugeraho, kuri uyu munsi ni umwana wawe bigezeho kandi mu buryo bw’ubwenge. Munyarwanda niba utarahagurutse uharanira uburenganzira bwa mugenzi wawe, urakomeza no kurebera akarengane karimo karakorerwa umwana wawe ?

Nema Ange