DUSHYIRE IGITUGU MU ITEGEKO: DEPITE ANITA MUTESI





Yanditswe na Nema Ange

Koko « umuturage uyobojwe igitugu ntamenya aho igitugu kirangirira n’aho we nk’umuntu atangirira ». Ibi biri muri bimwe mu mpamvu zatumye jenoside igira ubukana bukaze kubera Abaturage bemeye kwica abaturanyi babo kubera bari babitegetswe. Nyuma y’imyaka 26, abemeye gukorera inda zabo, bakomeje kwerekana ko ntacyo bigiye ku mpamvu zateye Jenoside! Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Gicurasi, umwe mu bagize inteko nshinga matageko y’umutako, yateruye nta gutekereza na gato ati « umunyarwanda agomba gutegekwa kuzigama amafaranga ye ».

Ibyo yabivugiye mu nama yabaye kuri uwo munsi, aho Minisitiri w’Ingenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yamenyesheje inteko Nteko Ishinga Amategeko « imitwe yombi imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’igihe giciriritse hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’ingengo y’imari ya 2020/2021-2022/2023 », nkuko tubikesha ikinyamakuru cya FPR igihe.com.

Aho Dr Uzziel Ndagijimana yavugaga ko ari ngombwa gushishikariza abaturage gushyira amafaranga yabo mu  kigega « Ejo Heza » kikaba ari gahunda ya guverinoma isobanuwe nk’ « ubwizigame bw’Igihe kirekire bukorwa ku bushake hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango », kandi yabonywe na benshi nka gahunda yo gusimbura ikigega “agaciro” , niho umutegarugori Anita Mutesi yateruye asubiza ngo : «Mu by’ukuri umuco w’Abanyarwanda wo kwizigamira uragoye cyane, ntekereza ko kwizigamira bibaye itegeko cyane cyane ku bahembwa umushahara n’iyo bakurwaho akantu gato ariko hakagira ikintu umuntu yizigamira, byaba byiza. »

Mu gihugu inteko nshinga mategeko yabaye umutako, ikiyemeza guceceka iyo guverinoma ihohoteye abaturage, yafashe iyindi ntambwe aho itangiriye gusaba ko hashyirwa igitugu mu mategeko. Buri muntu wese ku isi, aba afite uburenganzira bwo gukoresha amafaranga ye uko yishakiye, kubera aba yayavunikiye. Niba ari ubujiji cyangwa kutamenya gutandukanya igitugu, n’inshingano ze, amagambo uyu mutegarugoli yavuze ni ayo kugaya no kwibazaho ! Ese koko ahagarariye abaturage ? Mu bindi bihugu abadepite nibo bajya imbere mu guhangana na guverinoma zaho babibutsa uburenganzira ntakorwaho kandi ntavogerwa bwa buri muntu, mu Rwanda ho ingirwa-badepite zikomeje kwerekana ko ntacyo koko zimariye abaturage.

Izo ngirwadepite ntacyo zavuze igihe abaturage basenyerwaga, igihe abagore bafatwaga ku ngufu, nta numwe muribo ubu uratinyuka kubaza aho amafaranga yagiye mu ikigega agaciro yarengeye, none ngo zikore itegeko ryo gutegeka Abanyarwanda kuzigama amafaranga yabo ? Ese umuntu yaba yaburaye, yariye rimwe ku munsi, yabuze amafaranga yo kurihira abana ku ishuri, agomba gutanga umusanzu muri FPR, akabona amafaranga yo kuzigama igihe kirekire ?

Nk’abantu dukunda umuco nyarwanda tuributsa umudepite Anita Mutesi ko mbere ya za banki, ijambo ikigega ryahozeho, ko kera umunyarwanda yahingaga byinshi, yakweza akazigama ibyo yejeje mu bigega, bizamubeshaho igihe kirekire. Muri iki gihe bahanganye n’icyorezo FPR, birumvikana ko nta bushobozi bafite bwo kugira icyo bazigama, no kurya ubwabyo barya zahize ahubwo ahenshi rukaba rukinga bane!

Ese ubu tuvuge ko uyu mudepite yibagiwe ukuntu mu cyumweru kimwe gusa Koronavirus ihagaritse ibintu abaturage batabaje ndetse na Kagame agahita ajya gufata amadeni hirya no hino, kubera ikibazo cy’ubukene? None se bariraga badashonje cyangwa badacyennye? None se n’abashyiraho igitugu ngo bazigame ibyo badafite bakabibura azabyitwaramo ate? Kuki ingirwa-bayobozi z’u Rwanda zitamenya ubushobozi bw’abaturage kandi ngo zishyireho ingamba zo kubafasha kuzamura ubushobozi bwabo, ahubwo zigakomeza kubabare umutwaro?

Nema Ange