EDOUARD BAMPORIKI MU BYISHIMO, MU GIHE BENSHI BARANGIJE UMWAKA MU MARIRA

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Mu gihe Abanyarwanda benshi barangije umwaka wa 2022 mu marira n’agahinda, hari abandi barimo uwahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, we uwurangije mu byishimo bitagira urugero, aho akomeza no gukina ku mubyimba abo yahemukiye bose.

Hari abarangije umwaka mu marira kuko ababo bafunzwe cyangwa bishwe n’agatsiko kari ku butegetsi, ariko hakaba n’abandi bababaye by’indengakamere kubera ubuzima bw’ubukene bashyizwemo na FPR, ariko bukaba bubagoye cyane, ku buryo hari n’abageraho bakifuza gupfa, ariko urupfu rukabanga kubera umunsi utaragera. Iyo urebye uburyo ubukungu bwaguye mu manga nyamara Leta ikirirwa ivuga ubusa ngo bwazamutseho 10%, wibaza niba atari ugushinyagurira abatakibasha no kwigurira inusu y’umunyu. Hari abahinze biruma kubera imihindagurikire y’ikirere, abo barararira ayo kwarika. Hari abambuwe imitungo yabo ku maherere, hari abaterejwe cyamunara, hari abishyujwe ibyo batariye, abandi bafungirwa aho bakoreraga ku mpamvu zigaragara nk’izadafatika, ariko baranga barakeneshwa. Aba bose barangije umwaka mu marira n’agahinda.

Hari abakozi birukanywe aho bakuraga umugati wa buri munsi, nyamara bagenda amara masa, nta nteguza nta n’imperekeza. Muri bo twavuga nk’abakoreraga ibigo byo gucunga umutekano nka EXCEL Company, yazize ko nyirayo yanze gufatanya na FPR, abakoreraga TomTransfers Ltd bahombejwe kuko iyi company yanze kwihuza na Ndoli Safaris Ltd ya FPR, n’abandi n’abandi bagiye babura igeno ryabo ku maherere. Aba bose barangije umwaka wa 2022 baririra mu myotsi, ntibazi n’aho babariza ikibazo ikibazo cyabo, bari aho gusa. Ukongeraho abagiye bahatirwa kwegura kuko FPR yabamazemo uburyohe ikabata mu ngarane.

Ntitwakwirengagiza abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye babeshywe ko bongerewe umushahara, ariko ibyo bakatwaga byikuba kenshi ku buryo hari n’abagiye mu nsi y’aho bahoze. Ibi bikajyana n’abanyeshuri bamaze imyaka irenga 15 mu ishuri, batsindwa ibizamini bya Leta bakangirwa gusibira ngo bagerageze andi mahirwe. Aba bose barangije umwaka wa 2022 mu marira n’agahinda batizeye kuzabona ubatabara.

Gushimuta abantu nabyo muri uyu mwaka byarakomeje, hashimutwa abantu batandukanye, abandi baburirwa irengero, abandi bakomeza gufungwa nta rukiko rurabahamya ibyaha, abandi baburirwa ibyaha, inkiko ziyambura ububasha bwo kubaburanisha, boherezwa mu zindi zazobereye mu guhimba ibyaha, ariko bakomeza gufungwa. Aba bose hamwe n’imiryango yabo barangije uyu mwaka wa 2022 mu gahinda utavuga.

Ibitumye Abanyarwanda barangiza umwaka wa 2022 mu marira n’agahinda ntiwabivuga ngo ubirangize, ariko byabaye agahomamunwa ubwo, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30/12/2022, mu gace ka Rwahi muri Uganda habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya sosiyete itwara abagenzi yo mu Rwanda izwi nka Volcano Express yagonganye n’indi yo muri Kenya, yitwa Oxygen, ikagwamo abantu batandatu, aho Polisi ya Uganda yahise itangaza igishobora kuba cyayiteye, ikavuga ko ari igihu cyinshi cyapfutse umuhanda. Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor gikorera muri Uganda, avuga ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022 mu gace ka Rwahi kagabanya Uturere twa Ntungamo n’aka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda. Iki kinyamakuru kivuga ko iyi mpanuka y’imodoka ya Volcano ifite ibirango bya RAD 798 B ndetse n’indi modoka yo mu bwoko bwa bus na yo itwara abagenzi yo muri Kenya izwi nka Oxygen ifite ibirango bya KCU 054 L, yahise ihitana abantu batandatu (6), barimo n’abashoferi b’izi modoka, ndetse hakomereka abarenga 40, nk’uko Elly Maate, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gace ka Kigezi yabitangaje.

Abanyarwanda batandukanye barangije umwaka wa 2022 mu marira n’agahinda

Muri 6 bahise bapfa iyi mpanuka ikimara kuba harimo Gakuru Jean Claude wamenyekanye nka Dessailly, umukinnyi w’umupira w’amaguru wakiniye amakipe nka Espérance na Mukura Victor Sports. Harimo kandi Murara Alphonse wari utwaye imodoka ya Volcano, Omido David wari utwaye imodoka ya Oxygen, n’abandi bagenzi barimo Ishingiro Mustafa, Hakizimana Etienne n’umugenzi w’umugore ukomoka mu Burundi utarahise amenyerwa izina. Byatumye abahise bapfa ako kanya barimo Abanyarwanda bane, Umunyakenya umwe n’Umurundikazi umwe.

Volcano isanzwe iri ku ibere rya FPR ariko impanuka ntiteguza, iyi yabereye ku musozi wa Rwahi, muri Ntungamo, ku ntera y’isaha imwe mu modoka uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, isize Abanyarwanda benshi bari mu marira n’agahinda ko kubura ababo. N’ubwo nta rupfu rwiza rubaho, byibuze aba bo bizeye kuzashyingura ababo. Bitandukanye cyane n’imiryango yabuze ababo ku maherere ntibone n’imirambo. Gusa icyo bahuriyeho bose ni uko umwaka wa 2022 ubasigiye ibikomere by’umutima biremereye cyane.

Mu gihe abandi benshi bari mu marira no mu gahinda, umushinyaguzi, umujura, umugambanyi, umubeshyi byahamye, umwambuzi wabigize umwuga akaba yarihebeye kurisha utugambo dusize umunyu, nyamara umutima waraboze, Edouard Bamporiki, wayogoje abatagira ingano, we arangije umwaka wa 2022 abyinira ku rukoma, kuko akomeje kugaragara mu murengwe mwinshi, abikesha ikibaba akingirwa na FPR yabereye umugaragu, bigatuma yiyambura ikitwa ubwenge cyose, akabwimurira mu gifu, nyuma akabunnya. Uyu Edouard Bamporiki wakatiwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no kwakira indonke, yagaragaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukuboza 2022, ari kumwe na Moses Twahirwa, ufite izina rikomeye mu ruganda rw’imideri mu Rwanda, aho bivugwa ko bifotoranyije ku isabukuru y’iki gisambo cy’ingufu, cyayogoje imitungo ya rubanda kikubakamo hôtel iri mu Busanza. Iyi foto yahise ikurura amarangamutima y’abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bituma basubiza amaso inyuma bibuka ko Edouard Bamporiki yagaragaye ari kumwe na Dr Mérard Mpabwanamaguru, Vce-Mayor w’Umujyi wa Kigali, babyina bishimira ko iki gisambo cyujuje 1,000,000,000 FRW. Bibutse kandi ko yagaragaye yivugira ko abaye idebe rya Alliah Cool, umukinnyi wa film wavuze ko amuhaye inka, ariko banagaruka ku mvugo zikakaye zagiye zimuranga, kugeza aho yamburiye ubutore Oda Passy Uzamberumwana, ngo yaririmbye urukozasoni, amunyaga kuba Indatabigwi, kuva ku wa 24/10/2018. Bakibaza kuririmba “IBYA tsi ” no kwakira indonke igikomeye kurusha ikindi. Kuki we atabwambuwe?

Abantu banyuranye bagaragaje ko bataribagirwa ko Edouard Bamporiki yiyemereye icyaha cyo kwakira indonke, ndetse abyandika kuri Twitter, Ubushinjacyaha bubishingiraho bumusabira gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 200 FRW, ariko Urukiko rugiye kwiherera ruramworohereza, ruhindura inyito y’icyaha, cyitwa “kwihesha ikintu cy’undi”, rumukatira gufungwa imyaka ine no gutanga ihazabu ya miliyoni 60 FRW, ariko akomeza kugonda ijosi, ajurira asaba ko igifungo gisubikwa, agakomeza akamunga abaturage. Kujurira kwe kwakanguye Ubushinjacyaha nabwo burajurira, ariko abantu bakomeza kuvuga ko ari ikinamico isanzwe iba mu butabera bw’u Rwanda bwahindutse “ubutareba”.

Moses Twahirwa washyize amafoto ya Edouard Bamporiki hanze, yari mu kazi ke, kuko asanzwe azwiho kwambika ibyamamare ndetse n’abakomeye barimo abari mu buyobozi bw’u Rwanda. Iyi foto rero ibumbatiye ubutumwa bwo kubwira Abanyarwanda ngo “FPR iracyakingiye ikibaba Bamporiki, kugira ngo akomeze acurikiranye bya binyarwanda bye, ashimagize FPR, nk’uko byamuranze igihe cye cyose”. Ni ubutumwa kandi bugamije gukina ku mubyimba imiryango y’abafite ababo bafungiye ubusa, mu gihe uwiyemereye ibyaha ashinjwa, akibereye iwe arimo “kurya isi”, nk’uko urubyiruko rubivuga.

Mu buryo bukorogoshora Abanyarwanda bibereye mu marira no mu gahinda, akaba ariyo mpamba FPR yabageneye bagiye kwinjirana mu mwaka wa 2023, uyu munyamideri Moses Twahirwa, yaherekeresheje ifoto ya Edouard Bamporiki, amagambo aryana mu matwi y’Abanyarwanda buje intimba n’agahinda gakabije. Mu buryo buteye agahinda uyu munyamideri yerekanye ko ibyaha Edouard Bamporiki yahamijwe, ndetse n’ibyo atahamijwe bikiri mu nkiko ntacyo bivuze kuri FPR kuko ikimufata nk’inkomamashyi, yiteguye gukomeza gukoronga, iyobya Abanyarwanda, isigiriza amabi yose akorerwa Abanyarwanda. Yagize ati: «Nishimiye kongera kubona Bamporiki Edouard no kwifatanya na we mu kwizihiza isabukuru ye nkanjye wari uhagarariye umuryango wa Kwaanda [kompanyi y’imideri y’uyu musore]». Yakomeje agira ati: «Nkwifurije kugira imbere heza nyakubahwa». Kuri uyu munyamideri Moses Twahirwa, uherutse kwegura mu nzu y’imideri yitwa Moshions yashinze, isanzwe izwiho kwambika abakomeye, akajya kwikorera ku giti cye, imyanzuro y’Urukiko ni ikinamico, kuko uwakatiwe gufungwa, akidegembya, mu gihe kuri Cyuma Hassan, Urukiko rwagiye gusoma umwanzuro wo kumufunga, abapolisi n’abakozi ba RIB, za maneko n’abandi batagira ingano, bari bagose urugo rwe nk’abateye icyihebe. Barangiza ngo bakurikiza amategeko kandi ari amategeko arengera bamwe akica abandi.

Ubundi Itegeko rivuga ko iyo ukekwaho icyaha aburana adafunze, agakatirwa gufungwa, akomeza kuburana adafunze, kugeza urubanza rubaye ndakuka, ni ukuvuga inzira z’ubujurire zose zirangiye. Nk’uko buri wese abizi iri Tegeko kuri Cyuma Hassan ryarirengagijwe, ariko bigeze kuri Edouard Bamporiki rirakurikizwa. Ubwo Edouard Bamporiki aheruka mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, aburana ubujurire, ku wa 19/12/2022, yagaragaye mu marira nk’ay’ingona, atakambira urukiko, arusaba guca inkoni izamba rukamugabanyiriza ibihano, agasubikirwa igifungo. Yumvikanye avuga ngo “Nimunyunamure ngire umumaro”!

Ubundi se hatabayeho kwirengagize ni iki Urukiko rwisumbuye rutamukoreye, mu gihe rwahinduye inyito y’icyaha kugira ngo akunde ahanishwe igihano gito gishoboka, ariko aracyarimo kwigwisha magwandi, kuko azi ko ibyo arimo kuburana ari ikinamico, igamije kwerekana ko FPR ari inyampuhwe, mu gihe ahubwo ari gica cyabiciye, cyagwije imfubyi n’abapfakaze batagira ingano, cyateje ababyeyi amabere kwikora batonsa. Ikindi kibajijweho bikomeye ni ukuntu Edouard Bamporiki, ubundi utazi itariki yavutseho, yari yarahisemo kujya yizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 24 Ukuboza buri mwaka, kuva yaba umudepite, ariko uyu mwaka yahisemo kuyizihiza ku wa 30/12/2022, ahengereye Abanyarwanda benshi bari mu gahinda n’imibabaro yo kubura ababo. Byatumye rero babona ko Edouard Bamporiki  akiri wa wundi, wishimira ibyago by’abandi.

Bamporiki yambuye abandi ubutore, we azabwamburwa nande? 

FPR ikomeje guhonyora uburenganzira bw’abaturage, yarangiza igakomeza gukingira ikibaba ababakina ku mubyimba. Niba itegeko rivuga ko uwakatiwe n’inkiko adafunze akomeza kuba muri “état ” yari arimo, hibazwa impamvu Edouard Bamporiki, we adakomeza gufungirwa iwe nk’uko yaburanye ari muri iyo état nk’uko Itegeko ribigena. Abaganga bafite ihame rivuga ko “Umuganga akuvura indwara nini agukekaho”. Iyo umurwayi agiye kwivuza afite inkorora, umuganga ategetswe kumuvura igituntu, yaza afite umuriro akamuvura malaria, mu gihe agitegereje ko ibizamini byerekana ko koko ari malaria, umurwayi akaba avurwa umuriro. Iri hame riradufasha gukangurira Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda ko niba Edouard Bamporiki akomeje gukingirwa ikibaba na FPR, bishobora gutuma indwara y’agahinda Abanyarwanda barwaye ihinduka igikatu, kuko akomeje kubakina ku mubyimba, abibutsa ko kuba yaremeye kwakira indonke ntacyo bivuze.

Biteye agahinda kuba abenshi barangije umwaka wa 2022 mu marira, nyamara umunyabyaha ubyemera akawurangiza akina ku mubyimba inzirakarengane, zifungiye ubusa cyangwa zabuze abavandimwe ku maherere. Ibi byose FPR ikabihindura ubusa, abantu bagakomeza gupfukwa umunwa, ugize ngo aravuga wese agakatirwa urwo kugwa muri gereza cyangwa kuburirwa irengero. Ibi byose rero ikabikora igamije kujijisha Abanyarwanda kugira ngo bareke kwibaza ku cyo ingabo za RDF zimara muri RD Congo no mu bindi bihugu yashinzemo ibirindiro, atari ku nyungu z’Abanyarwanda bose, ahubwo ari iz’agatsiko ka FPR kari ku butegetsi.

Remezo Rodriguez