ESE GAHUNDA NSHYA Y’ISHYAKA FDU INKINGI NI IGISUBIZO CYO GUHUZA URUBYIRUKO ?





Yanditswe na Byamukama Christian

Kuwa Gatandatu w’icyumweru gishije  taliki ya 02 Ukwakira 2021, Abarwanashyaka ba FDU Inkingi n’inshuti zabo biganjemo urubyiruko bahuriye mu munsi w’ubusabane no kungurana ibitekerezo witaguwe kandi ushyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rw’iryo Shyaka.

Uwo munsi wabereye i Buruseli m’u Bubiligi  watangiye mu masaha y’ikigoroba nkuko byari biteganyijwe ,umwihariko wo kuba umunsi w’urubyiruko wagaragariye muri bumwe mu butumwa bwari kungofero zari zambawe n’abarwanashyaka ba FDU n’inshuti zabo  bugira buti « we want our voice to be heard » bisobanuye  ngo « turashaka ko ijwi ryacu ryumvikana » no ku mutako w’icyapa wari mu cyumba uwo munsi wabereye mo bugira buti « Rwanda Youth,let’s make our voice be heard ! »,bisobanuye ngo « Rubyiruko rw’u Rwanda,twumvikanishe ijwi ryacu ».

Babimburiwe na Perezida wa FDU Inkingi Kayumba Placide  abavuze bose bahaye ubutumwa urubyiruko bwo gukanguka ,kumva ikibazo cy’u Rwanda byimbitse rukacyigira icyarwo, kudata igihe mu nzangano izo ari zo zose, gushaka uburyo ibibatanya byaba imbaraga zo gushaka umuti w’ibibazo u Rwanda rufite no gukomeza gutegura umunsi nkuriya ukaba imbarutso yo guhuza imbaraga zitatanye z’urubyiruko haba ururi mu mashyaka, urutayabamo n’uruharanira uburenganzira bwa muntu.

Nubwo uy’umunsi wateguwe n’urubyiruko rwa FDU Inkingi abenshi mubawitabiriye bifuje ko wakwaguka  n’urundi rubyiruko rwose rwifuza kuwugira mo uruhare rukabafasha. Mu miryango yu urubyiruko hari Jambo ASBL yonyine ihagarariwe na Mugabowindekwe Robert ariko kandi hagaragaye n’urubyiruko ruharanira uburenganzira bwa muntu rudafite umuryango rubogamiyeho.

Uyu munsi wasojwe no kwidagadura kwa bawuhuriyemo mu busabane bw’umuziki ubaye ukomeje kandi ugahuza n’ibyifuzo byo kubana abawutabiriye biagaragaje ko banyotewe yaba ari igitekerezo cyiza k’urubyiruko rw’u Rwanda rwanze gusabikwa n’ikinyoma cya FPR.

Ese uzakomeza ?uzaba ufite iyihe sura ahazaza ngo urubyiruko rwose ruwibonemo kurushaho ?

Reka dutegereze icyo urubyiruko rwawutecyereje ruzakora kugira ngo ugere kuri bose.

Christian Byamukama